Ubudage nabwo bwahagarikiye u Rwanda imfashanyo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2012, Leta y’u Budage yatangaje ko yahagaritse imfashanyo yageneraga igihugu cy’u Rwanda ingana na miliyoni 21 z’amayero (21.000.000€).

Iki cyemezo kije gikurikira icya Leta y’Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare y’amadorali ibihumbi 200 (200.000$), u Buhorandi bwahagaritse inkunga rwatangaga mu gufasha ibijyanye n’ubutareba (ubutabera) bwo mu Rwanda mu ngengo y’imali angana na miliyoni 5 z’amayero (5.000.000€), u Bwongereza nabwo bwahagaritse amafaranga bwagombaga gushyira mu ngengo y’imari y’u Rwanda muri uku kwezi angana na miliyoni 16 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (16.000.000£), n’ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi (pays scandinaves) byashyize igitutu kuri Banki nyafurika itsura amajyambere ikaba ihagaritse gutanga agera kuri miliyoni 39 z’amadorali (39.000.000 $) yagombaga kujya mu ngengo y’imali.

Impamvu itangwa n’ibyo bihugu byose mu guhagarikira u Rwanda inkunga ni icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kirega u Rwanda guha inkunga y’intwaro, amasasu n’abarwanyi inyeshyamba za M23 zo muri Congo, ibi bikaba binyuranije icyemezo cy’umuryango w’abibumbye kibuza kugurisha cyangwa guha intwaro imitwe y’inyeshyamba zo muri Congo.

Ministre w’ubudage ushinzwe ibyo gutsura amajyambere, Dirk Niebel yatangaje ko iyo nkunga yahagaritswe ingana na miliyoni 21 z’amayero (21.000.000€) ari inkunga yagombaga gutagwa mu gufasha mu ngengo y’imali y’u Rwanda hagati ya 2012 na 2015.

Uko bigaragara ibihugu by’i Burayi byashyize igitutu kigaragara kuri Leta y’u Rwanda ariko na none iyo urebye inkunga Leta y’Amerika yahagarikiye u Rwanda bisa no kwiyerurutsa, ibyo bikaba byaba bishimangira ibikunze kuvugwa ko Leta y’Amerika ariyo yakingiye ikibaba Leta ya FPR igihe cyose yirengagije ibibi iyo Leta ikora mu nyungu n’ubu abanyarwanda benshi batarasobanukirwa neza izo ari zo. Uretse ko ubusa buruta ubusabusa kuba byibura Leta y’Amerika yafatiye u Rwanda icyemezo n’intambwe umuntu atakwirengagiza mu rwego rwa politiki na diplomasi.

Leta y’u Rwanda yo ikomeje guhakana ko ifasha M23 ndetse ikaba ngo yahaye impuguke za ONU zakoze kiriya cyegeranyo zari mu ruzinduko mu Rwanda inyandiko ikubiyemo ibisobanuro bivuguruza kiriya cyegeranyo cy’intumwa za ONU.

Marc Matabaro