Ubuhamya bwa Col Byabagamba bwatumye Gen Rusagara aturika ararira

Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeli 2019 nibwo mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, Col Tom Byabagamba yarangije kwiregura no gutanga ubujurire bwe.

Yagarutse byane ku mateka ye ndetse avuga ko azira mukuru we Dr David Himbara. Ubwo buhamya bwjatumye Gen Frank Rusagara afatwa n’ikiniga aririra mu rukiko.

Inkuru irambuye dukesha umunyamakuru Eric Bagiruwubusa wa Radio Ijwi ry’Amerika mwayisanga hano hasi:

Ubushinjacaha bwa gisirikare mu Rwanda burasabira Col Tom Byabagamba gukomeza gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare. Ni igihano yari asanzwe yarahanishijwe n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare. Umunyamategeko umwuganira, Valery Gakunzi, asaba urukiko kudaha agaciro ibimenyetso bimurega akagirwa umwere.

Nyuma yo kwisunga ingingo z’amategeko kuri buri cyaha Capt Nzakamwita yasabye urukiko kuzakomeza guhamya Col Byabagamba ibyaha byose uko ari bine. Maze rukazashimangira igihano cy’imyaka 21 y’igifungo n’igihano cy’ingereka cyo kunyagwa impeta za gisirikare.

Col Byabagamba anenga ibimenyetso by’ubushinjacyaha byose ndetse n’icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa gisirikare . Avuga ko rwashingiye ku bimenyetso by’ubushinjacyaha gusa nk’aho we atigeze agera mu rukiko. 

Me Gakunzi umwunganira na we nyuma yo kunenga ibimenyetso by’ubushinjacyaha, ashingiye ku mategeko yasabye ko ku byaha byose urukiko rwazabisesengura rukabimugiraho umwere.

Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry’abasirikare barinda umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yatawe muri yombi kuva mu kwezi kwa Munani mu mwaka wa 2014.

Yakatiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare igihano cyo gufungwa imyaka 21 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukora ibikorwa bisebya leta ari umuyobozi, guhisha ibikorwa byagombye gufasha mu iperereza no gusuzugura ibendera ry’igihugu.