Ubuhamya bw'umuntu washyize amafaranga muri AgDF (Agaciro Dvt Fund)

“Barimo guhiga imihigo, kandi bakarushanwa, mu guteza imbere ikigega AgDF, kandi koko ni byiza, ariko hari abarimo kubirenganiramo. Urugero mu ntara y’amajyepfo akarere ka Muhanga, Kamonyi, barategeka umukozi wese nibura ko atanga umushahara we w’ukwezi mu gihe cy’umwaka muri Muhanga, mu gihe cy’amezi 10 muri Kamonyi.

Dufate urugero mumbwire, salaire yanjye net ni 208.000 Frw, ntaha i Kigali buri munsi. Kugenda no kugaruka nkoresha 1.800 Frw, ndira ku munsi 500 Frw, mu gihe cy’ukwezi nkoresha mu gutega: 39.600 Frw, mu kwezi saa sita ndira 11.000 Frw, ntanga 15.000 Frw buri kwezi mu muryango wa FPR, telephone nkoresha 5.000frw mu kwezi, muri make buri kwezi ntakaza 70.600 Frw, ngeza mu rugo 137.400 Frw, akaba ariyo nkemuza ibibazo by’urugo rwanjye.

None ntegetswe no kujya ntanga mu AgDF buri kwezi 20.800 Frw kugira ngo amezi icumi azashire ndagije gutanga 208.000 Frw salary net. Ubwo nzakemuza ibibazo by’urugo rwanjye:116.600 Frw. Ese ko natse umwenda muri
banki ikaba inkata nayo 65.000 Frw buri kwezi, nzasigarana 51.600 Frw, azankodeshereza inzu mbamo, arihire umwana mu ishuri ??? Ese ubu jye nsigaye he ?

Byarashobokaga ko jye nagombaga gutanga inkunga mu AgDF ngereranyije n’ibibazo mfite none bangeneye ayo ntagomba kujya hasi ntanga buri kwezi(20.800 Frw), ese ubu harimo ubushake bwanjye mu gutanga inkunga ??? Cyangwa abayobozi barashaka gushimwa ariko abayoborwa bababazwa ??? Leta ni umubyeyi mwiza Cyane Président asanzwe azi gushishoza, arebe aho ayo mamiliyari n’amamiriyoni aturuka, arenganure abarenganywa.

Ndabashimiye”

2 COMMENTS

  1. ko ari umubyeyi se urarizwa niki?reka barere abana.ukekako upfuye hari icyo bahomba? uribuka yanduru yawe mukwa 8 kwa 2010 ngo tora kagame?

  2. Intore ntiganya ahubwo ishaka ibisubizo. Ubundi se perezida wifuza ko arenganura abarenganywa n’ishyiramugaciro ni uwuhe? Ese ni uwa Njyanama y’Akarere cyangwa ni uwa repuburika? Niba uri mu bayabuze, yavuze ko wasaba akakuguriza, ariko buri wese akayatanga kandi “ku bushake”.
    Dore noneho woweho wasaguye mirongo itanu na kimwe byose. Ko mwarimu n’ayo uririraho atayagezaho ese ukora iki kirusha akamaro kurera?
    Ariko ese ayandi yose usanzwe utanga ku bushake icyo akoreshwa usanzwe ukurikirana raporo zayo, cyangwa ngo ubaze impamvu nta raporo? Cyangwa nawe usanzwe ushyigikiye imikorere yo mu bwiru? Reka rero ababyeyi wihitiyemo bakomeze bakurere uko bisanzwe ubundi wihangane.

Comments are closed.