Ubuhamya bw’uwageze ahiciwe Camil Nkurunziza

Yanditswe na Marc Matabaro

Nyuma y’iraswa ry’umunyarwanda Camil Nkurunziza mu gihugu cya Afrika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town havuzwe byinshi bivuguruzanya akenshi bitewe no kuba nta makuru ahagije ababivugaga bari bafite cyangwa hagamijwe izindi nyungu zaba iza politiki cyangwa izindi.

The Rwandan yagerageje kumenya neza ibyabaye ku wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 ubwo Camil Nkurunziza yapfaga yishwe n’amasasu mu gace kitwa Goodwood mu mujyi wa Cape Town.

Mu gukora isesengura twitabaje abanyarwanda batuye mu mujyi wa Cape Town bari baziranye na Nyakwigendera basubiza ibibazo byacu ndetse batunyuriramo ibyo bashoboye kwiyumvira n’amatwi yabo cyangwa kwirebera n’amaso yabo dore ko bigereye aho Camil Nkurunziza yarasiwe, bajya kuri Police bari kumwe n’umuryango wa nyakwigendera n’abandi kubaza uko ikibazo kimeze.

Muri make cyagenze bite ku mugoroba wo ku wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019?

Nk’uko abanyarwanda twavuze haruguru babibwiye The Rwandan ariko twabemereye kubarindira umutekano tudatangaza umwirondoro wabo umwe muri bo yagize ati: “Amakuru twahawe n’ababibonye biba bavuga ko haje abantu batatu batunga imbunda Camil Nkurunziza bamukura aho yari yicaye mu modoka ye imbere atwaye bamwinjiza inyuma mu modoka maze nabo bicaramo bose batwara imodoka baragenda. Ariko bageze mu muhanda munini abantu babonye abantu mu modoka bagenda barwana imodoka imeze nk’igenda ita umuhanda. Police yahise ibimenyeshwa irabakurikirana dore ko imodoka yari yavuye mu muhanda munini yafashe undi muhanda ugana ahitwa Goodwood. Iyo modoka yakomeje igenda nabi ndetse ntihagarare mu masangano y’imihanda aho amatara ayobora imodoka yabaga ari umutuku kugeza ubwo igonganiye n’izindi modoka 3 mu masangano y’imihanda. Ubwo Polisi bahise ihagera isaba abari mu modoka kuyivamo baranga ahubwo batangira kurasa kuri polisi nayo irabasubiza muri uko kurasana nibwo na Camil Nkurunziza yafashwe n’amasasu ya rashwe na polisi ahasiga ubuzima.

Police yo iravuga iki?

Ibi binashimangirwa n’umuvugizi wa polisi ya Cape Town, Sergeant Noloyiso Rwexana wabwiye BBC ko basanze imbunda muri iyo modoka ko hafashwe abantu 2 b’abanyafurika y’Epfo imyondoro yabo ntabwo yatangajwe kandi hari iperereza ririmo gukorwa n’ikigo cyigenga gishinzwe gukurikiranira hafi imikorere y’abapolisi no kubagenzura kitwa The Independent Police Investigative Directorate (Ipid) ku bufatanye na polisi ya Cape Town ku buryo ngo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Kamena 2019 ibintu bishobora kuba byasobanutse hakaboneka amakuru arambuye.

Ku rundi ruhande umuryango n’inshuti za nyakwigendera zasabwe na Polisi gutegereza amaperereza ku buryo batarerekwa n’umurambo ariko hari amakuru amwe avuga ko abafashwe mu kwisobanura babwiye polisi ko nyakwigendera bamusabye lift ariko akababwira ko ananiwe bityo ngo akicara inyuma bakamutwara ariko bananiwe gusobanura impamvu hari imirwano mu modoka n’impamvu bagendaga nabi ntibahagarare aho babitegekwa n’amategeko y’umuhanda.

Urujijo

Kuba hari amafoto agaragaza Camil Nkurunziza afite icyuma (ariko atagifashe ku kirindi ahubwo afashe ubugi bwacyo) ndetse ibinyamakuru bimwe bikavuga ko police yarashe umuntu washakaga kubatera icyuma asohotse mu modoka kandi amashusho yafashwe akaba agaragaza ko abantu barasiwe mu modoka batasohotsemo byarushijeho gutera urujijo rwanatumye hari ababyuririraho bagahindura Camil Nkurunziza wari ushimuswe agafatwa ahubwo nk’umwe mu bisambo. Ibi akaba ari nabyo bamwe mu bayobozi b’u Rwanda ndetse n’ibinyamakuru birihafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda byashatse kwerekana.

Uruhande rwa Leta y’u Rwanda rwagize icyo ruvuga

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba, Olivier Nduhungirehe we yemeje ku rubuga rwa Twitter ko Camil Nkurunziza ngo wabaye mu mutwe w’iterabwoba wa RNC uyobowe na Kayumba Nyamwasa nyuma akajya muri FLN ya Callixte Sankara yari n’igisambo kabuhariwe muri Afrika y’Epfo aho yiciwe na Polisi yanga gutabwa muri yombi yitwaje icyuma. Arenzaho amagambo agira ati iyo ubaye rimwe umugizi wa nabi uhora uri umugizi wa nabi.

Olivier Nduhungirehe yashatse kwemeza ko uwibwaga akanashimutwa ari we gisambo!
Olivier Nduhungirehe yakoze igisa nko kwishimira urupfu rwa Camil Nkurunziza amwita ukora iterabwoba.

Amakuru y’urupfu rya Camil Nkurunziza yemejwe kandi n’uhagarariye u Rwanda muri Afrika y’Epfo Vincent Karega wavuganye n’ikinyamakuru cyo muri Afrika y’Epfo Times Live agira ati: “Camil Nkurunziza yari umuntu usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu muri tagisi wagabweho igitero n’abagizi ba nabi bakamufata bakamwicaza mu modoka ye mu mwanya w’inyuma bakagerageza kumutwara nyuma akaza kwicwa mu kurasana hagati y’abari bamushimuse na police y’Afrika y’Epfo”

Umuryango n’inshuti za nyakwigendera barabivugaho iki?

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona aravuga ko umuryango wa nyakwigendera wasuwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’ikiriyo cyatangiye kuko Camil Nkurunziza yari umuntu uzi kubana n’abantu ku buryo urupfu rwe rwababaje benshi, abo bose bakaba bategereje iperereza rya polisi n’amakuru yatangwa n’abafashwe kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri uko ibintu byagenzi niba harimo ukuboko k’ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa ari igikorwa cy’ubujura gisanzwe.

Uburyo Camil Nkurunziza yatswe imodoka ye guteye kwibaza

Umwe mu banyarwanda batuye mu mujyi wa Cape Town wiyemerera ko nawe ibisambo bimaze kumwibasira bikamwabura imodoka inshuro zigera kuri ebyiri yabwiye The Rwandan ko ibyabaye kuri Camil Nkurunziza bidasanzwe. Yagize ati: “ubusanzwe biriya bisambo bigutegera ahiherereye mu masaha mu mihanda haba hatarimo amamodoka menshi cyangwa mu ijoro bakakwambura ibyo ufite byose nk’amafaranga na telefone ubundi bagatwara imodoka yawe wowe bakagusiga aho bakigendera cyangwa washaka kwihagararaho bakakurasa. Rero ntabwo bisanzwe ko baka umuntu imodoka mu ruhame abantu bareba bakamwicazamo inyuma bakamujyana ibi bikaba isaa kumi n’imwe mu masaha imodoka aba ari nyinshi mu mihanda imodoka zigenda gahoro cyane ku buryo abakora ubujura batabona uburyo bahita bahunga vuba . Kuba iki gikorwa cyakozwe n’ibisambo bitatu nabyo ntibisanzwe kuko akenshi ubujura nk’ubu bukorwa n’igisambo kimwe cyangwa bibiri. Ikigaragara ni uko bashakaga kujyana Camil Nkurunziza ari muzima kuko iyo bashaka guhita bamwica bari kumutsinda aho bamwakiye imodoka. Muri make uko bigaragarira amaso icyashakwaga si imodoka ahubwo ni Camil Nkurunziza dore ko n’ibyo bisambo bikunze kwibasira imodoka zihenze cyane kandi imodoka ya nyakwigendera ikaba itari ihenze cyane.”

Turakomeza kubakurikiranira iki kibazo