UKUNTU KWIGA MU MASHULI YISUMBUYE NA ZA KAMINUZA BYARI BIMEZE KURI REPUBULIKA YA 1 N’IYA 2

Yanditswe na Victor Manege Gakoko

(Ibiganiro nagiranye na Anastase MAKUZA na Colonel Aloys NSEKALIJE)

Igice cya mbere : Ikiganiro nagiranye na Anastase Makuza, Intwari ya Repubulika ya Mbere, wabaye na ministri w’uburezi

« Nta wampora ababyeyi navutseho, nta nuwamporo aho navukiye, byaba ari kumpohohotera ushatse kunziza uko nsa, cyangwa uko ndeshya kimwe no kuntensha agaciro ngo kuko ndi umwana wa Repubulika. Sinabihisemo, ariko ndabyishimiye byimazeyo, kuko biri muri zimwe ndangagaciro zinyubatse. » (Victor Manege Gakoko)

Muri Nyakanga 1976 cyangwa se 1977, naje mu birukuko i Kigali mvuye i Moscou aho nari maze imyaka 2 cyangwa 3 niga mw’inshuri rikuru rya énergie muri URSS (MEI). Bwari ubwa mbere mfashe icyo kiruhuko, naje mfite n’umugambi wo kuzaganira na Anastase Makuza. Kuko yari inshuti cyane ya data, data namusabye ko yazamumbariza ko bishoboka. Data yaranshubize ati usibye ko n’ubu wamusanga iwe mukaganira ati ni umugabo ukunda gusabana, ati ariko nzamukubwirira. Hashize iminsi, data ambwira ko yatumitse kandi ko Makuza yamubwiye ko akunda rwose kuganira n’urubyiruko.

Ubwo bukeye, mbwira mukuru wanjye Vincent Minega Gakoko ngo tujyaneyo kuko we yahisangaga. Tugezeyo, baradufungurira, baratwicaza, jye banyicaza iruhande neza rwa Makuza. Amaze kudusuhuza, asaba ko batwicira inyota. Bamaze kudusukira primus mu birahure, Makuza ati « ku buzima bwanyu ». Noneho mu kinyabupfura ndamureba mu maso, ariko numva mfite ikintu cy’icyoba. Muri ako kanya Vincent n’inshuti ze baba bigiriye mu bindi, nsigarana gusa na Makuza. Ku mutima ndibwira ngo sinza gushobora kubona uko ntangira. Makuza nk’umuntu uzi psychologie, abona ko mfite isoni noneho aba ari we utangira kubaza. Ati harya wiga mu Burusi, nti yego. Ati uzi amateka y’ukuntu mwoshoboye kujya kuhiga se? Nti reka da, nti nabonye ngenda gusa. Ariko muri uko kumbaza ndamureba mu maso noneho nashiritse ubwoba. Nahise mbona umugabo ufite urugwiro, ufite indoro ireba kure, kandi unarebera hejuru ku buryo numvaga ibintu avuga abirenze cyane. Yavugaga yitonze cyane, andeba, aseka, asa nunyiga. Mu gihe gito gusa, nahise mbona ko Makuza afite icyo bita « charisme » idasanzwe, undi munyarwanda nabonanye nkayo muri icyo gihe ni Musenyeri Alors Bigirumwami ; dore ko banareshyaga.

Noneho arakomeza, ansobanunira ko kugira ngo bashobore gushinga repubulika bitangiye ari bato ati hari ibintu byinshi twahuye nabyo tutari twiteguye (circonstances imprévues). Ati nk’urugero, UNAR yari yaradutanze kumenyekana muri ONU kandi yo ishyira imbere gusa ubwigenge. Ati natwe hagati yacu nti twumvaga ibintu kimwe iteka. Ati akazi gakomeye kakozwe na Président Kayibanda ati kuko we yumvaga bose akabyigaho noneho akazana igizubizo gikubiyemo ibyifuzo bya benshi. Jye nta kibazo numvaga nabaza kuko ari nk’amakuru yampaga, namuteze amatwi gusa.

Arakomeza arambwira ati tumaze kubona ubwigenge ababiligi benshi bakoraga mu nzego za leta (administration) bahise bataha biradutungura kuko tutari dufite abanyarwanda benshi bize bo kubasimbura. Ati nta n’ubwo twari twaratekereje kuzashyiraho amategeko azagenga abakozi ba leta. Ati nta kundi twari kubigenza usibye gukomeza gukoresha amategeko y’ababiligi ati ku buryo nka papa wawe wari assistant-vétérinaire yahawe umwanya (grade) n’akazi (fonction) bya docteur vétérinaire w’umubiligi wakora ako kazi.

Ati Président Kayibanda abonye icyo kibazo kibangamiye repubulika, yihutiye gushaka ukuntu ishuli rya kaminuza (université) ryajyaho kandi ministeri y’uburezi ikanagerageze gusaba ibihugu by’inshuti za bourses nyinshi. Asobanura ko igihugu babanje kwiyambaza ari Belgique. Yongeraho ko ababiligi bemeye kubafasha ariko bourses ntibazongera cyane. Ababiligi bashiraga imbere « assistance technique ». Ati nyuma ndi ministre w’uburezi nza kubwira Président Kayibanda ko twanagirana umubano n’abarusi (URSS). Akibyumva, Président Kayibanda ngo ahita amusubiza ko adashaka abo bokoministes (communistes). Ati batwononera igihugu. Anastase Makuza yamubwiye ko yamwihoreye ariko hashize iminsi arongera abonana na Président amwumvisha ko Leta y’u Rwanda igomba kugenderaho kuri politiki itagira aho ibogamiye (politique de non alignement).

Ati Président Kayibanda amaze kwiyumvira, ngo aramubwira ati tegure urugendo (mission) yo kujya i Moscou gusaba niba abarusi bashobora kudufasha mu rwego rw’uburezi. Ngo yongeraho ati nubona bemeye kudufasha, unabwire ko Leta y’uRwanda yifuza kugirana nabo umubano ushingiye kuri za ambassades. Anastase Makuza arambwira ati sinatinze kwitegura no kwaka abandi bakozi bakuru bo mu zindi ministeri twafatanya urwo ruzindiko. Noneho, ntiyambwira uko urugendo rwagenze, ahubwo ambwira ko hasinywe amasezerano akubiyemo koko imfashanyo mu rwego rw’uburezi n’andi yemera ko leta zombi yashyiraho umubano muri rusange ushingiye kuri za ambassades.

Anastase Makuza

Ati ng’uko uko ambassade y’u Rwanda i Moscou yavutse, abarusi banaduha bourses ariko kubera za mpungenge za Président Kayibanda, atanga inama ko habanza hakoherezwa abanyeshuli bake ngo tukabanza tukareba icyo bitanga. Anastase Makuza, ansobanunira ko babanje kohereza abari bafite impamyabushobozi y’ubwarimu. Ati na ministre Lazare Mpakaniye agiye kuyobora ministeri y’uburezi nawe ni ko yabigenje. Ati byaje kuhinduka aho ministre Gaspard Harerimana abereye nawe ministre w’uburezi, ubwo yatangiye kwohereza muri URSS abanyeshuli barangije humanités scientifiques na modernes.

Ati nyuma ya coup d’état, ministre Thaddée Bagaragaza bahaye kuyobora ministeri y’uburezi, we yakubye kabiri umubare w’abanyeshuli bagiye kwiga muri URSS, ati kandi anasaba ko bakwiga muri za facultés zinyuranye kugira ngo u Rwanda rushobora kubona abakadres (les cadres) muri nzego zose z’ubukungu bw’igihugu. Ati ng’uko ukuntu nawe wagiye kwiga mu Burusiya muri 1974. Naramushimiye cyane kubera igihe yampaye aganiriza ayo makuru. Nunze mu rye mubwira ko koko twe twagiye kwiga muri URSS muri 1974 turenze mirongo itanu (50) ari nabo ba mbere leta y’u Rwanda yohereje umubare munini w’abanyeshuli b’abanyarwanda kwiga mu mahanga. Anastase Makuza arangiza ambwira ko ikibabaje ni uko ibihugu by’iBurayi y’uburengerazuba byakomeje gutanga bourses nkeya kandi ntibanafungura facultés zose.

Yampayemo n’urundi rugero, ati buriya papa wawe nawe yaradufashije cyane. Urugero rufatika yatanze ngo ni uko papa bamaze kumugira directeur wa élevage, yasabye ko bamushakira mu mahanga bourses 10 z’abanyeshuli bazajya kwiga doctorat muri médecine vétérinaire. Igitekerezo cye ministre Harerimana yacyakiriye neza arazimushakira rwose kandi arazibona mu bihugu binyuranye, n’uko abanyeshuli bajya kwiga ubuvuzi buhanitse bw’amatungo.

Anastase Makuza yasozereje kuri Aya magambo. Yarambwiye ati : «mu bintu bimwe by’imena twakoze byashimishje cyane Président Kayibanda, ni kuba twarashoboye gushyiraho Kaminuza y’uRwanda i Butare», kuko yabigizemo ku mwihariko uruhare rwe cyane. Nananifuzaga ko iyo Kaminuza igenda ikura ku buryo abanyeshuli bazajya bajya kwiga mu mahanga mu kiciro cya gatatu gusa no muri spécialités zihanitse. Anastase Makuza yongeraho ati yatabarutse umugambi we atawugezeho. Ati ariko nkamwe mukiri bato mujye muzirikana ko Président Kayibanda yari umuhanga, ureba kure, umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru, umukozi utaruhuka, uzi no gushishoza, cyane cyane wakundaga u Rwanda n’abanyarwanda akanifuza ko bava mu byo yakundaga kwita : UBUJIJI, UBUTINDI, UBUTIRIGANYA N’UBUCAKARA

Igice cya kabiri: Ikiganiro nagiranye na Colonel Aloys Nsekalije, umwe mu basirikari bakuru bahiritse leta ya Président Kayibanda, akaba yaranabaye ministre w’amashuli abanza n’ayisumbuye.

Nyuma hashize iminsi, Colonel Nsekalije tuza guhura, turaramukanya. Abatazi Colonel Nsekalije (hors contextes militaire et politique) ni umugabo wasetsaga cyane. Noneho arambwira ngo mwene Gakoko ko utagarutse ngo dukomeza ikiganiro cyacu. En fait, nanjye namwisangagaho kuko ari jye wari waramuhaye umuriro mu nzu ye y’i Remera. Kubera iyo service namuhaye twahise tuba inshuti en particulier. Hanyuma nanjye ndamusubiza nti mon Colonel, ahubwo ngize Imana niba ufite umwanya tureba aho tujya dukomeze. Ahita yemera ako kanya. Iyo nsubije amaso inyuma numva yari akeneye umuntu de confiance abwira ibimuri ku mutima.

Tumaze kubona aho twicara, si natinda mpita mubaza nti relations zawe na FPR zimeze zite? Arimyoza ati ntiwabara, uzi ko narezwe muri Gacaca. Ngwa mu kantu, kuko bavugaga ko yarwanyeho abantu benshi muri génocide. Ariko ahita ambwira ko yatsinze ko bizamenyekana mu cyumweru gikurikiyeho. Ndongera ndamubaza nti ese wabonye occasion yo gukobonana no kuganira na Président Kagame ? Aransubuza ati rimwe bigeze kuntumira muri événement (ntabwo yavuze circonstances kandi ashobora no kuba yaranabonanye na we kenshi), njyayo nsanga na Président Kagame ahari (hano ntabwo yambwiye niba ari igihe yari vice-président cyangwa yarabaye déjà président). Ati ngezeyo ibikomerezwa byo muri FPR byiha kumvugiraho bintesha agaciro. Ati jyewe Nsekalije mpitamo kwivuga, ati narivuze pe no ku ngoma ngo di (bivuga ko ari muri lignée y’ibwami directement ou indirectement). Ati abaraho bose baraceceka, ati Président Kagame we wumvise icyo nashakaga kuvuga arampamagara, musanga aho yari yicaye, turaganira bisanzwe. Ndaseka cyane, nti noneho koko abavuga ko uri umututsi ntibabeshya. Nawe araseka ntiyasubiza. Nungamo nti ariko jye mbona ahubwo uri umugogwe. Colonel Nsekalije ati mwene Gakoko aho nturiho uneka? Nti sinabikora, ariko tubihinira aho. Noneho agaruka ku kiganiro cye na Président Kagame. Ati naramubwira nti Excellence, Vision 2020 izamera nka MRND yacu. Ati kubera iki? Ati ndamusubiza nti kuko ari ibihimbano bidafatika bitavuye mu bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage. Ndamureba ndi mon Colonel nti uvuga ukuri koko kwambaye ubusa pe, nti abantu bakwibeshyaho ntibakuzi. Iyo iba ibaye introduction, tujya kuri sujet ikomeye cyane.

Col Aloys Nsekalije

Nti mon Colonel, umbwize ukuri rwose, nti politique yanyu muri MRND parti-état y’iringanyiza yari igamije iki? Ati wahora, ati iyo niyo yadukozeho. Yongeraho ati ni erreur politique monumentale. Noneho aransobanurira. Ati twaratekereje (sinamubajije “twa” abo ari bo ariko naketse abakoze coup d’état cyangwa se ba gacurabwenge ba idéologie-maîtresse ya MRND) dusanga abanyenduga, préfecture y’iwanyu i Butare, na Gitarama na Gikongoro ari zo zifite umubare munini w’abantu bize kandi bafite imyanya ikomeye muri leta. Ati ikindi kandi muri izo préfectures uko ari eshatu niho wanasangaga umubare munini w’abatutsi mu bakozi ba leta toutes catégories confondues.

Ati ng’uko uko politique y’iringaniza yavutse ngo turebe uko twakosora icyo kibazo. Nyuma tumaze kwemeza iyo politique tubura stratégie twakoresha ngo tuyishyire mu bikorwa. Ati nti twari kwirukana abo bakozi nta n’abandi dufite bo kubasimbuza. Ati noneho nteka umutwe ntangira kurwanya réforme scolaire kugira ngo mfate ministeri y’amashuli abanza n’ayisumbuye. Ati Président Habyarimana arayimpa. Ati noneho ngeze muri iyo ministeri ngirana ikibazo na ministeri y’amashuli makuru; tugonganira kuri bureau itanga bourses. Bavuga impamvu bourses ari izabo, ati nanjye ntanga arguments zanjye. Mvuga ko niba ari ministeri y’amashuli abanza n’ayisumbuye ishyiraho programme y’amasomo yigishwa muri secondaire ko byumvikana ko ari yo ikwiriye guhitamo no gushyira abanyeshuli batsinze mu mashuli makuru. Ati ibyo bigakorwa hakurikijwe programme ya leta yo kutegura abakozi ba leta n’abikorera ku giti cyabo muri secteurs zose za administration n’ubukungu by’igihugu. Colonel Nsekalije ati nti byatinze ministre w’amashuli makuru tubyemeranwaho, ati ariko nubundi ntaho yari kunyura.

Ati noneho ndeba umubare wa bourses zose zitangwa mu Rwanda no mu bihugu by’inshuti nsanga hari facultés zirimo abanyeshuli benshi cyane cyane, nk’urugero, muri sciences de l’éducation, humaines, sociales et économiques kurusha domaines techniques. Noneho nsaba URSS bourses nyinshyi muri domaines techniques.

Ati icyakurikiyeho, ndongera nsaba statistiques z’abakozi ba leta mbaza na informations y’igihe bazajya bafatira pension. Ati byose maze kubibona nkora planification yo guha bourses no kwohereza abanyeshuli benshi bo muri Nord cyane cyane muri URSS muri domaines techniques. Ati icyari kihishe inyuma ni uko abakozi b’abanyenduga bafataga pension bagombaga kusimburwa au fur et à mesure n’aba cadres bo muri Nord bakimara kurangiza kandi nta compétition iriho. Ati ni uko twagiye tubikora. Kubyeyekeye abanyeshuli b’abatutsi ati twagerageje koko gukora équilibre muri secondaire dukurikije quota, ati ariko nta na rimwe iyo quota yubahirijwe ati kuko hari imyanya najyaga nitangira ku giti cyanjye, ati ukongeraho n’imyanya imwe n’imwe ba directeurs b’amashuli y’isumbuye batangaga à leur discrétion, ati ndetse ukanongeraho n’indi abakozi banjye bansinyishaka bariye ruswa. Ati nari nzi ko abakozi banjye barya ruswa ariko nkabona ari marginal.

Dufata pause gato noneho ndamubwira nti mon Colonel, ariko iyo politique yari discriminatoire. Ansubiza ati iri rwose mu byatumye MRND irohama. Aha ampa explications, ati ibyo twakoraga se hari utarabibonaga? Ati byageze aho aba ministres bo muri Sud bari muri gouvernement batangira kuba mécontents ariko batabyerura. Nyuma ministre Félicien Gatabazi aba ari we unkorera affront ouvertement avuga ko iyo politique atayishyigikiye na gato. Colonel Nsekalije anyibutsa ukuntu Gatabazi yamusebeje kuri stade Huye i Butare. Ati rero sinabyihanganiye kandi nzi neza ko les intellectuels du Sud bamushyigikiye, ati binakubitiraho ko Président Habyarimana yamweraga cyane. Ati noneho ikibazo kiba personnelle : Gatabazi cyangwa jyewe, tuba abanzi gutyo. Nyuma murusha amayeri mukuza muri gouvernement. Nti ni wowe rero wamufungishije? Ansubiza ati en quelques sortes oui. Arakomeza ati gusimbura Gatabazi, nahise njya gushaka Général Ndindiriyimana (ariko icyo gihe ahari yari commandant) ngo abe ministre ngo azanabe ledear wa Butare. Ati Ndindirimana arantsembera ambwira ko ari umusirikare ko nava muri gouvernement azasubira mu gisirikare.

Tuba dukoze tour y’ikibazo cya équilibre mu mashuli makuru no mu kazi ka leta gutyo. Hari ibindi byinshi twaganiye biri hors contexte, nk’ibitabo yanditse, nka gestion des droits d’auteur ze, n’ikigitabo kindi yari ariho yandika.

Mu gusoza ubona ababaye cyane yarambwiye ati igihe cya mashyaka menshi, ishyaka PSD niryo ryavutse comme réponse au régionalisme implicite twazanye mu Rwanda. Ati twarumiwe tubonye umubare des intellectuels barigiyemo. Ati nagiye kureba Président Habyarimana mubwira ko biturangiriyeho. Yongeraho ati niyo inkotanyi zidatera MRND yari mu mazi abira. Akantu important nari nibagiwe. Colonel Nsekalije yari convaincu ko mu matora y’ubutaha coalition MDR/PSD zonyine zari kubona majorité ituma zijya k’ubutegetsi (kandi koko ni nayo stratégie Félicien Gatabazi yashyiraho imbere).

Turangije, ndamushimira cyane, musaba ko yazampa interview excusif ku byo twaganiye byose. Aranyemerera, nyuma ya deux ou trois mois aba yitabye Imana. Ngira akababaro kenshi cyane kuko nari nashoboye kumugira inshuti personnel ikomeye. Imana imuhe iruhuko ridashira.