Ubukana bw’abaturage bwagamburuje Minisitiri Shyaka

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’ibyumweru bibiri abaturage bakwa umusubirizo amafaranga yiswe ayo kubaka amashuri, bakayakwa ku gahato inzu ku yindi, induru yabo yatumye Leta ya Kigali isubiraho.

N’ubwo nta tangazo rigaragara ryanditse cyangwa se ngo habe hari inama yatangajwe yafatiwemo icyemezo cyo kwishyuza abaturage amafaranga yiswe imisanzu yo kubaka ibyumba bishya by’amashuri muri gahunda yo kuzafasha abana kwiga batabyigana mu bwirinzi bwa coronavirus, kutabaho kw’aya mabwiriza yanditse ntikwabujije ko yubahirizwa kandi akaba itegeko, abitwa ba Mutwarasibao (Nyumbakumi ba kera) bagahera inzu ku yindi basoresha, batanatanga inyandiko (quittance) igaragaza uwishyuye, ahubwo bakabyandika gusa ku dupapuro n’amakayi.

Abaturage baje kubyinubira biba inkuru ishyushye muri Kigali, dore ko imbuga nkoranyambaga zisigaye zibaha rugari, bakinigura ku bitekerezo batari buzabone ahandi babitangira, hakaba n’abahamagara ku maradio batunguranye, ubivuzeho akikirizwa na benshi bamwunganira, n’ubwo abanyamakuru baba babiyama ngo iyo ngingo si iyo iri kuganirwaho.

Radio zahamagawe n’abaturage babyinubira ni Radio 10, Radio1, Radio Flash na City Radio.

Byahumiye ku mirari ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasabye abarimu kuva mu ngo bagasubira ku mashuri ngo gukurikirana uko ibikorwa by’ubwubatsi bigenda, kandi nabo bagatanga umusanzu wabo. Ibi nabyo byazamuye imbamutima z’abatari bake, bibazaga uko mwarimu agiye guhinduka gapita.

Mu gucubya uburakari bw’abanyarwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anasthase yasohoye itangazo ridasobanutse, kuko ryivuguruza hamwe na hamwe, ariko ingingo nyamukuru ikaba kubuza abayobozi kwaka abaturage umusanzu wo kubaka amashuri.

Kwivuguruza kw’iri tangazo kugaragara mu gusaba ko ayo maafaranga yakwa abaturage ahagarara, nyamara ritavuga ko hakuweho icyemezo runaka cyasohotse itariki runaka. 

Iri tangazo ryongera kwivuguruza rihagarika ayo mafaranga abaturage bakwa ku gahato, ariko rikabasaba kuyasimbuza imirimo y’amaboko (ubuyede). Rikongera kwivuguruza risaba ko ufite ubushobozi bw’amafaranga nawe yayatanga, kandi nyamara ririmo ahavuga ko ingengo y’imari yo kubaka amashurio mashya yateganyijwe.

Ese abayatanze bazayasubizwa na nde?

Amafaranga yatangwaga ntiyabaga ari ubushake, kuko ba Mutwarasibo bagenaga umubare w’ayo umuntu atagomba kujya munsi. Mu bitekerezo byinshi byatanzwe binenga iri tangazo n’igikorwa cyo kwakwa amafaranga ku gatuza, harimo ababazaga ngo abayatanze bo bazasubizwa ayabo bate? Kugeza ubu nta gisubizo barabona.