Ubukwe bw’umuhungu wa Kabarebe bwateye intugunda muri Congo.

Yanditswe Marc Matabaro

Nyuma y’amagambo yavuzwe na Vital Kamerhe, umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi mu bukwe b’umuhungu wa Gen James Kabarebe, imbuga nkoranyambaga n’abakongomana muri rusange bavuze byinshi kuri iyi myitwarire y’uyu munyapolitiki bivugwa ko ashobora kuyobora igihugu cya Congo nyuma y’amatora ya 2023.

Byatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2020 ubwo Vital Kamerhe n’umufasha we Hamida Chatur bari baje mu ndege yabo yihariye ( jet privé) batahaga ubukwe bwa Sanday Kabarebe (umuhungu wa Gen James Kabarebe) na Rayah Mutesi (umukobwa wa Col Eugène Ruzibiza).

Mu ijambo Vital Kamerhe yavuze yahamije ko aje gutsimbataza umubano hagati y’intara ya Kivu yo muri Congo n’u Rwanda, ahita anatanga impano y’inka 30 ku bageni. Yakoze agashya ubwo yavugaga ko Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi yababajwe n’uko nawe atatumiwe muri ubwo bukwe bwo kwa James Kabarebe afata nk’inshuti!

Nabibutsa ko ubwo bukwe bwabereye mu ihema rinini ryari ryubatswe muri Sano Park i Rusororo, mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Vital Kamerhe igihe yafata ijambo mu bukwe bw’umuhungu wa James Kabarebe.

Amagambo ya Vital Kamerhe yateje induru cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi mu bakongomani bagaye igikorwa cya Vital Kamerhe cyo kwitabira ubukwe bw’umuhungu w’umwe mu bantu abaturage benshi muri Congo bafata nk’umwanzi ukomeye w’igihugu cyabo bashinja kugira uruhare rukomeye mu rupfu rw’amamiliyoni y’abakongomani, ubusahuzi bw’umutungo w’icyo gihugu bunakomeje kugeza ubu ndetse n’umutekano muke ukomeje mu burasirazuba bw’icyo gihugu uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ifashwe n’u Rwanda

Ubucuti bwa James Kabarebe na Vital Kamerhe burebewe mu ndererwamo y’abanyarwanda hari byinshi byahise bisobanuka abantu bibazaga muri iyi minsi, nk’urugero ni iraswa n’itahukanwa ku ngufu ry’impunzi z’abanyarwanda zari mu karere ka Kalehe muri Congo hafi cyane y’aho Vital Kamerhe akomoka tutibagiwe n’ihigwa bukware ry’abakuru b’imitwe ya Gisirikare irwanya Leta y’u Rwanda ikorera mu burasirazuba bwa Congo bikozwe n’ingabo z’u Rwanda zahawe rugari muri ako karere zikanatizwa imyambaro y’ingabo za Congo.

Uku kwigaragaza kwa Vital Kamerhe nk’incuti ya Gen James Kabarebe ku mugaragaro bishimangira uruhare rukomeye rw’uyu mugabo mu bikorerwa abarwanya Leta y’u Rwanda cyangwa abanyarwanda muri rusange mu burasirazuba bwa Congo.

Ikindi giteye amakenga n’ukuntu umuntu wifuza kuyobora igihugu cya Congo biciye mu matora yakora igikorwa nka kiriya cyamubuza amahirwe yo gutorwa adafite ikindi yishinjikirije. Ese yizeye ko u Rwanda ruzamufasha kuba Perezida wa Congo kurusha uko abaturage ba Congo babikora biciye mu matora? Ese Vital Kamerhe yaba yarasanze ubutegetsi muri Congo budatangwa n’abaturage ahubwo butangirwa ahandi biciye i Kigali ku buryo uko abaturage ba Congo babona ibintu atabiha agaciro?

Tubitege amaso.