UBUMWE N’UBWIYUNGE BURANGAJWE IMBERE NA PAUL KAGAME NTIBUSHOBORA KUGERWAHO MU RWANDA. 

Ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ntibushobora kugerwaho igihe cyose Perezida Paul Kagame n’agatsiko ke bakiyoboye u Rwanda kuko nibo bazanye amacakubiri, ivanguramoko, ingengabitekerezo ya jenoside n’inama zikorerwa mu mwiherero zigamije kugera ku myanzuro yuzuyemo ubugome, kwikubira umutungo w’igihugu, kwikanyiza no gufata imitsina y’ubutegetsi.

Kagame n’agatsiko ke ka FPR bashyizeho amashuri y’indatwa yigwamo n’abana babo gusa. Aba bana nibo bahabwa amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga kuko aribo baba bategurirwa kuzayobora u Rwanda mu gihe kizaza.

Iyo Perezida Kagame agiye gusoza umwaka we n’umugorewe bakirira iwabo mu rugo abana batoranyijwe mu babo bakabaha amafunguro agizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa ari nako babacengezamo ingengabitekerezo mbi y’amacakubiri babereka inzigo y’abatavuga rumwe nabo. Urugero: Murebe inama Kagame yakoresheje urubyiruko ejo kuwa 19/08/2018. Abayitumiwemo ni abana babo gusa. Ubwose iryo vangura iyo barikora bibwira ko bene ngofero batabibona? Ivanguramoko rikoreshwa mu itangwa ry’imirimo bene ngofero bararibona. Uko abantu bagirwa ba officiers mu gipolisi no mu gisirikare bene ngofero barabibona. Agakingirizo n’akarimi byo guhumisha abanyarwanda nabyo ntawe utabibona. Ivangura rikorwa mu itangwa ry’amasoko n’ishingwa ry’amakompanyi atwara abantu n’ibintu, uburyo hakoreshwa ivangura mu itangwa  ry’amalinye ku bamotari n’abatagisimeni nabyo birazwi n’ababikora barazwi bose. Mbese ibyiza byose by’igihugu byikubiwe n’agatsiko kamwe ka FPR gusa!

FPR yakandamije abanyarwanda irabababaza mu buryo butigeze bubaho mu mateka y’isi. Iyo ugeze hirya no hino mu cyaro ukareba uko benengofero babayeho mu bukene, bwaki, kugwingira n’amavunja mu gihe Kagame n’agatsiko ke birirwa baryoha mu misoro iva mu mitsi ya bene ngofero usanga ari ibintu biteye agahinda. Ikibababaje cyane ni uko n’iyo hagize abahutu bazamura ijwi bagaragaza akarengane gakabije bakorerwa na FRP bararigiswa, bakicwa urubozo abandi bakajyanwa muri gereza ngo barashaka gutembagaza ubutegetsi cyangwa ngo barashaka kujya mu mitwe irwanya ingoma mpotozi ya FPR Inkotanyi.

Iteka iyo hagize umututsi uhaguruka akamagana amarorerwa akorwa na KAGAME-FPR afatwa nk’umugambanyi cyangwa nk’urunyanya ruboze maze akavanwa mubandi yoherezwa muri gereza cyangwa mu imva. Ni muri urwo rwego mubona Diane Rwigara, Deo Mushayidi, n’abandi batutsi mu nzu z’imbohe, mukabona Gilbert Mwenedata, Ben Rutabana, Dr Theogene Rudasingwa, Ayabatwa Tribert Rujugiro, Kajeguhakwa n’abandi batutsi benshi bari ibikomerezwa muri FPR barafashe inzira y’ubuhungiro nyuma y’aho bagaragarije imiyoborere mibi ya KAGAME-FRP ishingiye ku gitugu ndetse n’abandi benshi barimo nka Dr Gasakure, Me Toy Nzamwita, Assinapol Rwigara, Rwisereka, Patrick Karegyeya n’abandi bakaba barishwe urw’agashinyaguro.

Mu Rwanda ni akaga, ni akababaro, ni agahinda gusa! Abanyarwanda bameze imyaka isaga 20 bifuza gusezerera ingoma mbi ya FPR kuburyo uwo ariwe wese wahagurukira kubakura ku ngoyi ya sisitemu KAGAME-FRP akaza abasaba ubufasha ubwo aribwo bwose babumuha batitangiriye itama kuko yamera nk’uworosora uwabyukaga. Ikibura ni imbarutso gusa naho ubundi umunsi urugamba rwo kubohora igihugu ruzatangizwa ku mugaragaro, guhambiriza abandi y’agatsiko ka FPR bizamera nk’ubufindo kuko abaturage bazahita bitandukanya nabwo bakajya ku ruhande rw’umucunguzi wa rubanda!

Byanditswe na:
Peter Rusine
i Kigali, kuwa 20/8/2018