Ubunyarwanda buha uturere ubwigene.

Seburanga Jean Léonard

Ku itariki ya 04/08/2019 abarwanashyaka b’ishyaka Democratic Alliance bari bahuriye i Liège mu gihugu cy’u Bubiligi mu muhango wo

(a) kwibuka imyaka 26 ishize « amasezerano y’amahoro » hagati ya FPR-Inkotanyi na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda ashyizweho umukono i Arusha muri Tanzaniya,

(b) kwizihiza ku nshuro ya kabiri itariki ya 4 kanama nk’umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana kuri « demokarasi y’ubwuzuzanye » mu Rwanda,

(c) kwizihiza isabukuru y’umwaka ishyaka « Demokarasi Alliance » rimaze rivutse, bafashe umwanya batekereza kandi bungurana ibitekerezo kuri gahunda ya politiki yaryo yiswe « kubaka ubunyarwanda buha uturere ubwigene » maze 

(I) bemeranya kuri ibi bikurikira

(1) (a) Amatora yo muri nzeli 1961 yari yahaye amashyaka ya opozisiyo y’icyo gihe inshingano n’uburyo byo kubaka demokarasi mu Rwanda. Imicungire mibi y’ikibazo cy’ubwigene bw’uturere yatumye iyo nshingano idasohozwa maze buhoro buhoro igitugu gihigika demokarasi yari ikiri mu myaka yo kwirema. (b) Imyaka irenga 30 nyuma yaho, amasezerano y’i Arusha yo muri kanama 1993 yari yatanze urufatiro rw’amahinduka meza yashoboraga kuba yarashubije iyimikabutegetsi mu maboko y’abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora. Yari yarafashije amashyaka ya opozisiyo ya kidemokarasi kubona imyanya myinshi mu buyobozi bukuru bw’igihugu. Ayo mashyaka yari yaratoranyijwemo uwari kuzaba minisitiri w’intebe. Yari yarahawe kandi gushyiraho ba minisitiri muri minisiteri 11 kuri 21, mu gihe ishyaka ryari ku butegetsi icyo gihe ryo ryari gushyiraho abaminisitiri 5 gusa. Byongeye, yari yarahawe imyanya irenga 50% mu nteko ishinga amategeko ndetse ahabwa igikundiro cyo gushyiraho bureau y’iyo nteko. Ibintu byari biteye ku buryo uramutse ufashe imyanya yose yari yahawe opozisiyo ya kidemokarasi (ni ukuvuga yari yahawe amashyaka yarwanyaga ubutegetsi bwariho adakoresheje inzira y’intambara) ukayongeraho iyari yahawe ishyaka FPR ryo ryaburwanyirizaga ku ruhembe rw’umuheto, wasanga ubutegetsi bwari bwashyizwe mu buryo budasubirwaho mu maboko ya opozisiyo (ku kigero kiri hejuru ya 70%). Ku bw’amahirwe macye y’abakunzi b’amahoro n’abari bansonzeye demokarasi, imicungire y’ikibazo cy’ubwigene bw’uturere yakomeje kuba mibi, iba kimwe mu bintu byatumye opozisiyo inanirwa kwinjira mu butegetsi mu buryo bwari gushyigikira amaza ya demokarasi mu Rwanda.

(2) Amashyaka ya opozisiyo yariho mu ntangiriro y’imyaka ya za 1990 yitwaye kimwe n’ayo mu w’1961 mu bihereranye no kudaha rugari igitekerezo cy’imitegekere yo mu buryo bw’uturere twunze ubumwe (federated entities), bituma igitugu cyongera kuniga demokarasi. Ni koko, uko kudakoresha amahirwe yari yahawe (yo kwinjira mu butegetsi) mu kubaka ubwigene bw’uturere byatumye adasohoza inshingano yo kugeza u Rwanda kuri rubanda rwunze ubumwe mu buringanire na demokarasi isangiwe na bose. Haba mu w’1961 cyangwa mu w’1993, impande zombi (ni ukuvuga ishyaka ryabaga riri ku butegetsi, ku ruhande rumwe, n’amashyaka yabaga abarirwa muri opozisiyo) zisobwe no kubona urugero guha ubwigene uturere byari bikenewemo, bananirwa batyo gushyiraho urufatiro rwajyaga gufasha mu gusigasira mu buryo burambye umurage wa kamarampaka yo mu w’1961. Nanone, bitewe no kutayashingira ku ihame ry’ubwigene bw’uturere kandi zitayobewe ko icyo kibazo cyariho, impande zombi zavuzwe haruguru zapfushije ubusa intambwe igana kuri demokarasi isangiwe na bose yari yatewe mu gutangiza imishyikirano yari igamije umwumvikano wasojwe n’isinywa ry’amasezerano y’i Arusha yo mu w’1993. (a) Mu bihe byombi, mu bwikunde bukabije, buri ruhande rwabaga ruharanira kuzatsindira (cyangwa gukomeza) gutegeka u Rwanda rwose uko rwakabaye ruzi neza ko bene iyo mitegekere yo mu buryo bwa mpatsuturere itari kunogera benshi mu batuye uturere twiganjemo abakomeye ku bwigene bw’uturere twabo. “Amashyushyu yo kwegukana byose” (kuri bamwe) n'”ubwoba bwo guhezwa” (ku bandi) byabaye nyirabayazana w’umuco mubi wakomeje kuranga menshi mu mashyaka ya politiki wo kudatahiriza umugozi umwe n’uw’imikoranire yo mu buryo bwa “ncenga ngucenge”. (b) By’umwihariko, gukerensa ingaruka mbi uwo mwuka mubi wo guteburana wo mu buryo bwa ”vamo ngemo” kimwe n’uwo mu buryo bwa “simbikozwa” utari kubura kugira ku bumwe bw’abanyarwanda byatumye impande zombi zitihatira kurenga amasinde zabaga zifitanye. Koko rero, birashoboka ko iyo u Rwanda ruza kuba rwari ruyobowe mu buryo bw’uturere twunze ubumwe (federated entities) biba byararurinze kugerwaho n’akaga rumazemo igihe kirekire.

(II) basanga 

(1) haba mu w’1961, haba mu w’1993, u Rwanda rwari rukeneye abanyapolitiki bari kuba

(a) baraharaniraga inyungu zirambye z’abanyarwanda bose bemera kuganira na bagenzi babo bo mu tundi turere hagamijwe kumvikana k’uko bari gushyiraho guverinoma mpuzaturere (état fédéral) yari gushingira ku byo bari kuba bemeranyaho. 

(b) baraciye ukubiri n’imyumvire ishaje y’uko u Rwanda rugomba kuyoborwa byanze bikunze n'”umwami” umwe. 

(c) baratahuye ko ibibazo byerekeranye n’ubwigene bwa buri bwoko bitari biteye kimwe mu turere twose ku buryo guha ubwigene buri karere byari gushyiraho urufatiro rutuma ibyo bibazo bigenerwa ibisubizo bihuje n’imimerere.

(2) bitewe n’uburyo umuryango nyarwanda uteye, politiki yo mu buryo bwa mpatsuturere (état unitaire), aho gushyigikira demokarasi, iha rugari imitegekere y’igitugu, urugomo no gucabiranya, ikabangamira uburinganire bw’uturere kandi igatuma ubumwe bw’abanyarwanda butagerwaho. 

(3) muri iki gihe, na bwo hari abanyarwanda batari bacye ndetse bari mu bavuga rikijyana batarabona ko amaza ya demokarasi isangiwe na bose mu Rwanda n’ubu abangamirwa no kuba amasinde ashingiye ku turere atarabonerwa igisubizo kiboneye.

(III) bafata umwanzuro ukurikira: 

Gukomeza gushakira igisubizo ikibazo cy’amasinde abangamiye ubumwe bw’abanyapolitiki b’abanyarwanda mu kurushaho kugira uruhare mu ”kubaka ubunyarwanda buha uturere ubwigene” baharanira ko hashyirwaho imitegekere yo mu buryo bwa ”federalisime konsosiyatifu” ibereye u Rwanda (ni ukuvuga ”fédéralisme consociatif” à la rwandaise, mu rurimi rw’ikinyarwanda). 

________________________________________
Uramutse ushaka amakuru y’inyongera kuri iyi nkuru cyangwa ku ngingo zinyuranye zerekeye imigabo n’imigambi y’ishyaka Democratic Alliance wakoresha bumwe muri ubu buryo bw’itumanaho bukurikira cyangwa ubundi wihitiyemo bukunogeye: 
– Tel: +32 465 33 71 14
– E-mail: [email protected]