Uburenganzira ni karemano ntawe tubusaba

Kuri Sit-In yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019 abantu baje bose bari bameze neza, basusurutse kandi bifitiye ikizere.

Twaraganiriye, tuvuga ubuzima bw’Abanyarwanda n’amateka yabo, tuvuga kubibazo byose iby’amoko n’iby’uturere nta nkomyi, nta rwikekwe ahubwo mu busabane.

Twagaye abanyarwanda bakifitemo irondakoko cyangwa irondakarere ariko cyane tugaya Let aya Kagame ikomeje kubiba amacakubiri ayo ariyo yose, ikanahembera inzangano n’urwikekwe muri rubanda.

Twanagarutse ku kiganiro perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wo kuri televiziyo y’Abafaransa (France 24) twese dutangazwa no kumva umuperezida utinyuka akavugira ku karubanda ko atemera uburenganzira bwa kiremwamuntu. 

Ngo ubwo Abazungu badatabara abantu bagwa munyanja bajya i Burayi ngo ubwo nawe afite uburenganzira bwo kudasubiza ku bibazo n’ingorane abaturage ashinzwe baterwa n’ubutegetsi bwe ?   

Ubwo rero twiyemeje kongera guhamagarira Abanyarwanda kwitandukanya n’ingoma mbi igendera ku matwara y’ikibi n’ikinyoma mu bugome bwinshi ; turanashishikariza by’umwihariko abatuye mu Bubiligi kwegerana tukamenyana kurushaho kugirango tuve mu rujijo n’urwikekwe.

Ubwo reo tubona ari ngombwako abadashyigikiye ubwicanyi bwa Kagame n’ubutegetsibwe twajya duhurira cyane kuri Ambassade nyayo yacu : Â« Sit-In Â», tugahinyuza iriya yindi yabaye indiri y’abagizi ba nabi haruguru gato muri « Rwana house Â» : inzu ya rubanda agatsiko k’amabandi kigaruriye. 

Muze rero Banyarwanda mwese twerekane ko ibyo Kagame yavuze bishingiye gusa kubugome n’ubuswa yifitiye ko naho yabangamira abanyarwanda gute batazareka uburenganzira bwabo buheranwa, ko ahubwo tuzabuharanira iteka kugeza twese twibohoye tukongera tugatura u Rwanda rutemba amata n’ubuki kandi tubisangira twese bene Kanyarwanda.

Mousa HABIMANA                             Â