Uburusiya Bushobora Kurasa Amerika

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yavuze ko azarasa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika niramuka ishinze ibisasu bya misile mu Bulayi, n’ibihugu Amerika izaramuka izishyizemo. Yabitangaje mu ijambo yagejeje ku baturage imbere y’inteko ishinga amategeko y’igihugu cye i Moscou.

Perezida Putin yabivuze ahereye ku cyemezo cy’Amerika cyo kuva mu masezerano yo mu 1987 yari ifitanye n’Uburusiya; amaserano yabuzaga ibihugu byombi gutunga misile zishobora kurasa kuva kuri kilometero 500 kugera kuri kilometero ibihumbi bitanu na 500. Nyuma y’Amerika, Putin yatangaje ko n’Uburusiya butazakomeza kuyubahiriza. Nyamara ibihugu byombi biregana ko byagiye biyarengaho.

Putin yagize, ati: “Uburusiya ntibufite umugambi wo gushinga intwaro za misile mu Bulayi. Ariko niba Leta zunze ubumwe z’Amerika ibikoze, zizaba zugarije Uburusiya kubera ko zishobora kurasa Moscou mu gihe kiri hagati y’iminota 10 na 12. Nyamara rero nabo bakwiye kubara bakamenya neza umuvuduko n’aho misile zacu nazo zishobora kurasa.” Yongeyeho, ati: “Twiteguye ibiganiro byo gusenya intwaro zikaze, ariko ntituzakomeza gukomanga ku rugi rudafunguka.”