Uburyo abambari ba Kagame bazajya guceza mu mafaranga y’«Agaciro Development Fund» muri Amerika

Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko abambari ba Kagame bazajya guceza mu mafaranga y’«Agaciro Development Fund» n’andi aturuka mu misoro y’abaturage, ndetse n’ayabaterankunga, mu cyo bise «Rwanda Day», iteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intore za Kagame ziturutse hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Uburayi, Ubuyapani ndetse no muri Afurika, bazahurira muri Amerika mu mujyi witwa Boston kw’itariki ya 21 na 22/09/2012, mu rwego rwo kugaragaza ko ngo bashyigikiye perezida Kagame.

Abanyarwanda bigize impunzi bazaba baturutse muri Amerika, mu Burayi ndetse na Canada, na bo bazajya kwifatanya na perezida Kagame, babishyigikiwemo na ambasade z’u Rwanda zibarizwa muri ibyo bihugu, izo ambasade zikaba zarahawe amabwiriza yo kuzabishyurira amatike y’indege n’ibindi bazakenera muri izo ngendo.

Tuributsa ko ako kayabo kazaba gaturutse mu misoro y’abaturage no mu mafaranga y’abaterankunga, ayo mafaranga yose akazatangwa gusa nka ruswa yo kugirango abanyarwanda bazajye kwakira perezida Kagame i Boston.

Gasasira, Sweden.

Umuvugizi

3 COMMENTS

  1. mwambabariye mu kambwira aho ayo mafaranga bayatangira nkajyayo byihuta kuyafata,hahaha,ariko murarushye pe umuntu ababazwa ate na mafaranga atatanze, bagiye guceza se, wunva bagiye gusheza muyo watanze?izo mpuhwe ufitiye abayatanze,bazita ngo niza mumpekure,icyo nakumenyesha,tuzayatanga mpakamwiyahuye,kandi tuzajyayo,ahubwo hatinze kugera tukajya kubyina,ntiwunva se ko mumafaranga twatanze tukinakomeza president wacu agiye kuza kudusura ,ariko agaciro ko kagiye kutuma muba indondogozi buri munsi agaciro,agaciro…mwatanzemo angahe?,haru munyarwanda yabatumye kumuvugira atari babandi bameze nkamwe badakunda igihugu cabo twese tuzi uko u rwanda rwari rumeze naho rugeze ubu,rero turizera tudashidikanya ko nibiruta bizabaho, kuko dufite abayobozi,na paul kagame wacu bakunze igihugu cacyu naniyo mpanvu tutazasiba narimwe kubashigikira muri gahunda zose ziteza igihugu na banyarwanda imbere kitarebye amoko,rero nakubwira ngo urata igihe ntawe udekuraja twese tuzitabira ubutumire

  2. @ vaho
    Wowe wiyise “vaho” imyumvire nk’iyo ugaragaza mu nyandiko zawe iteye inkeke sigaho, rorera, vaho ari wowe.
    Mwene izo mvugo za “ndamaze” nta munyarwanda wazikoresha ngo zigendane no “gukunda” wiyitirira ikinyarwanda gikeya ugaragaza cyakabaye gihagije ngo wiyumvishe ko “ndamaze na ndanze” bishobora kwanduza isura y’ibyo ngo ushyigikiye.
    Ikindi ugaragaza utabizi ni uguhanganisha abo wita “twe” n’abandi utabasha gusobanura neza abo ari bo ngo “nta n’uwabatumye” gutangaza ibyiyumviro byabo da!
    *
    Reka dufate ko wowe uri gatumwa ari nayo mpamvu yonyine yo kugusubiza kuko ubundi nta ngingo ishishikaje mu nyandiko yawe.
    Ese waba uzi aho ubujiji bwo kwamamaza “Tubarushumwami mwa mwa mwe” bwagejeje urwo rwego?
    Hari umuyobozi ntiriwe ntamaza hano wigeze kuduha imbwirwaruhame muri auditorium ya kaminuza yiha kuvuga ngo
    kubera ko abanyamahanga aribo bishyura igice kinini ku ngengo y’imari ya leta ngo we yumva abanyagihugu nta shingiro ryo kubaza imikoresereze y’umutungo.
    Ararararara!
    Jyewe rero n’ubwo nakubaha uwo muyobozi kandi si umuswa nkawe, ndavuze mw’izina ry’abanyagihugu bashyira mu gaciro bose ngo ari uwatanze ku bushake bwe, ari n’uwahatiwe gutanga ku bushake bw’abandi, yemwe ndetse n’utaratanze na rimwe (ku mpamvu ze yigengaho azira akaziririzwa kuziisobanuraho) Uwo mutungo ni rusange kuko watanzwe ku gihugu dusangiye twese. Ni uko bimeze rero ntabwo uwayatanze arusha abandi uburenganzira habe na mba, kuko ntibugurwa ahubwo twese turabusanganywe. Nandetse nihagaragara ubwiru mu micungire, kwikubira cg gusesagura, umunyarwanda wese afite gusaba ibisobanuro hatitawe kuyo yatanze cyangwa atatanze wa muwsa ushira isoni we! Ariko umbabarire: isoni zo urazifite kuko utivuze kandi ubwo uri inkomamashyi nta wakeka indi mpamvu yo guhisha amazina yawe nyakuri itari isoni zo kwandika amahomvu nyine. Urakoze gukurikira.

  3. uwikinyoma we harya nguru wukuri? hahaha ukuri kwawe kuri mu bitekyerezo byawe bitagira ishingyiro, gusa nashakaga ku kubwira ngo reba kuri youtube video za gaciro urebe uko byari byifashe,hanyuma uzanyomoza erega ntawe bajyanyeyo kumbaraga,nanjye nuko nabuze conge ,mba nagyi yeyo, ariko wabonye uko banganaga, ubirebe please kuko ngo ata tukonde kama misumari,hatuwezi kurudi nyuma, kurudi nyuma kurudi nyuma nirazima tusonge mbere,iyo ni ndirimbo isobanuye byinshi,kuko twararushye mu kubohoza igihugu rero ntabwo abantu nkamwe muza kutuvangira tuzabyihanganira, kuko mu rwanda abahutu, tutsi ,twese turakorera ku mugozi umwe rero kanguka muve i buzimu mujye ibu muntu

Comments are closed.