Ubusambanyi bumaze kuba umuco n’intwaro ya politiki mu Rwanda.

Mu iperereza rimaze iminsi rikorwa n’ikinyamakuru The Rwandan ku bijyanye n’ubusambanyi, ruswa ishingiye ku gitsina, gutesha abantu agaciro hakoreshejwe igitsina n’ibindi mu Rwanda  ryagaragaje ku buryo budasubirwaho ko iki kibazo kimaze gufata intera yo hejuru.

Ubwinshi bw’abagore mu buyobozi no mu nteko ishingamategeko byabaye nk’icyuho abayobozi bimitse ubusambanyi babonye cyo gutegeramo abagore bashaka imyanya.

Ubu busambanyi akenshi bukorerwa mu biro mu masaha y’umugoroba, ku munsi w’umuganda cyangwa ku minsi yindi y’ikiruhuko nko ku cyumweru! Ahandi hakorerwa ibyo ni mu mahoteli akomeye aho bamwe mu bayobozi baba bari mu nama bakazamukana n’abayobozikazi cyangwa abandi bagore cyangwa abakobwa mu byumba ku mayeri igihe habayeho akaruhuko mu nama.

Ubundi buryo bukoreshwa n’abayobozi b’abagabo ni ugukodeshereza inzu nziza irimo ibikoresho byose umusore nyuma bakajya bahazana abagore n’abakobwa, uretse ko n’abagore basigaye bakodesha inzu ari nka 4 nyuma bakajya bajya guhurirayo n’abasore bakingiranye ikibaba!

Ibi bikorwa by’ubusambanyi rimwe na rimwe bifata isura y’agasuzuguro gakabije kuko hari abagabo bitirirwa abagore babo byo kwereka abantu ariko naho ubundi ari nk’abazamu barinze inzu zitari izabo! Benshi mu bagabo babona abagore babo bahabwa imyanya, bagenda mu mamodoka ahenze, bahabwa inguzanyo z’akayabo mu mabanki bakaryumaho kuko abenshi muri bo ntabwo batinyuka kubaza abagore babo aho bagiye dore ko imyiherero ya Leta n’amanama byiyongereye!

Ubu busambanyi buri mu nzego zitandukanye ariko twahera ku busambanyi bushingiye kuri ruswa aho benshi mu bagore bari mu buyobozi batanga iyo ruswa kugira ngo babone imyanya y’ubuyobozi barimo ndetse n’abanze gutanga iyo ruswa bari mu buyobozi bakirukanwa cyangwa bagahindurirwa imirimo.

Wenda iyi ruswa y’igitsina mushobora gukeka ko itangwa n’abagore gusa. Siko biri kuko n’abagore bakomeye barayaka kugira ngo bamwe mu bagabo cyangwa abasore babone imyanya myiza mu kazi cyangwa bazamurwe mu ntera!

Iki kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina akenshi usanga iba ivanze no guha utuzi twiza amahabara kuko akenshi bitangira ari ruswa ishingiye ku gitsina bigahinduka ubuhabara! Ku bagabo akenshi baba ari abadamu bakorana mu biro naho ku bagore akenshi aba ari abashoferi babo!

Dushobora gutanga ingero zimwe zifatika:

-Twahera kuri Ministre w’intebe, Pierre Damien Habumuremyi aho ajya kwihengeka ku mudamu utuye mu Nyakabanda, bivugwa ko uwo mudamu yakoranye na Habumuremyi muri Komisiyo y’amatora.

– Birazwi mu Rwanda hose ko kugira ngo umutegarigori runaka abone umwanya mwiza cyangwa abe Ministre agomba kugira icyo agenera Ministre James Musoni urugero ni nk’uwitwa Claudine DeLucco Uwanyirigira wahawe umwanya mwiza muri ORINFOR isigaye yitwa RBA! Naho abima Shabani (James Musoni) nabo bishobora kubagiraho ingaruka n’iyo baba basanzwe mu buyobozi niba mugira ngo ndabeshya muzabaze Rosette Chantal Rugamba wamwimye!

-Jack Nziza we ni rurangiza kubera kumutinya we ngira ngo ntawatinyuka kumwima dore ko ngo n’ababarokore bemera bakamuha bakicuza icyaha nyuma!

– Uwavuga ibya Colonel Dr Emmanuel na Linda Bihire bwo bwakwira bugacya! Ndahiro yamuhesheje umwanya w’ubuministre nyuma ariko ku kagambane k’umugore wa Ndahiro, Jack Nziza na Jeannette Kagame, Linda Bihire yakuwe kuri uwo mwanya.

– Donatilla Mukantaganzwa we ntabwo ashobora kuguha akazi k’ubushoferi bwo kumutwara udashoboye kugira icyo umumarira dore ko n’umugabo we Mutsindashyaka nawe aba yishakishiriza aho hose nyuma y’aho imibanire yabo nk’umugabo n’umugore isigaye ku izina gusa!

– Ntawavuga ngo asige ibya Kirabo Kakira na Protais Musoni n’ubwo bimaze imyaka bibaye!

– Fatuma Ndangiza nawe bivugwa ko atajyaga atwarwa n’umushoferi udafite icyo yamumariraga. Dore ko hari n’umushoferi watandukanye n’umugore kubera Fatuma! Fatuma Ndangiza kandi bivugwako yigeze gukururana na Ministre Mitali mu minsi ishize ataraba Ministre ndetse akamuha n’umwanya w’ubukomiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge!

-Francois Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa Cyama (FPR) we ntawe upfa kumucaho ibyo mwabibaza Edda Mukabagwiza, ambassadrice w’u Rwanda muri Canada. Francois Ngarambe we bivugwa ko nawe atinyitse nka Jack Nziza ntawapfa kumwima.

– Ibyo muri Radio Rwanda byo byabaye kimomo aho Willy Rukundo yahaye umwanya w’ubuyobozi ihabara rye Faith Mbabazi kandi ari ubushobozi, ari amashuri y’uwo munyarwandakazi bigerwa ku mashyi!

-Mary Gahonzire nawe yavuzwe mu bucuti budasanzwe yagiranye n’umuhungu w’umupolisi wo mu rwego rwo hasi yitwaje umwanya w’ubuyobozi.

-Eugène Richard Gasana uhagarariye u Rwanda muri ONU yagize uruhare runini mu guhesha umwanya Madame Christine Nkurikiyinka nka Ambassadrice mu Budage ahereye ku bucuti bifitaniye tutavugaho byinshi hano!

-Uruhare rwa Aimé Bosenibamwe mu gutanga imyanya y’abadepite ku bagore bamwe na bamwe nabyo ntawakwibagirwa kubivugaho!

-Ministre Johnson Businge nawe yahaye umwanya mwiza umudamu tutavuze izina wabaga muri Canada akoresheje ubucuti basanganywe kuva kera!

Uretse ruswa ishingiye ku gitsina hari ibindi bibazo biba ku bantu batandukanye birimo gukurwa mu kazi, gufungwa ndetse no kwicwa akenshi bishingiye ku busambanyi.

Natanga urugero:

-Uwitwa Kabanda yafugishijwe na Bernard Makuza amuziza ngo gusambanya umugore we, iryo fungwa ryagizwemo uruhare rukomeye na James Musoni, Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu.

-Ugufuha kwa Jeannette Kagame kwatumye Davina Mirenge akurwa mu biro bya Kagame, ubu abakorana na Kagame hafi ni abagore b’abarokore Jeannette yizeye ko batapfa kugera ku ngingo n’umugabo we. Undi bivugwa ko yazize iryo fuha ni Rosette Chantal Rugamba kuko Jeannette Kagame atamushiraga amakenga  kuko bizwi ko kera Rugamba ari we wakundaga kwakira Kagame iyo yabaga ari i London.

-Ibyabaye kuri nyakwigendera Rutayomba wakoreraga DMI akaza guhabwa utuzi nyuma yo gufatana umugore we na Komiseri mukuru wa polisi Emmanuel Gasana bita Rurayi nabyo byabaye agahomamunwa!

Uwavuga abayobozi bo bifata nabi bwakwira bugacya ariko aha turatanga zimwe mu ngero twashoboye kubona:

-Nka Ministre Silas Lwakabamba, umusaza w’imyaka nka 70 abana b’abanyeshuri bo muri za Kaminuza yarabamaze! We rwose ntarindira kujya kure we abikorera mu modoka!

-Abandi bategetsi bakomeye nka ba Bernard Makuza, ba Stanislas Kamanzi n’abandi.. bo bakodesha amazu ku kwezi bageneye gukoreramo ubusambanyi!

-Ministre Agnès Binagwaho wanatandukanye n’umugabo we bivugwa ko yikundira abasore b’inkorokoro mu minsi ishize havuzwe uwitwa Yvès ndetse Agnès we abivangamo ngo n’ubushegabo n’amahane menshi!

-Boniface Rucagu nawe ubu yiganye cocoma (cyo nsoma) ubu asigaye asambanira mu biro bye!

-Uwahoze ari umupadiri witwa Bideri nawe yatumye umujenerali tutavuze izina atandukana n’umugore!

Hari ababaye ibirangirire nka ba Joseph Habineza, aho tumuheruka yari yibereye mu bacuranzikazi, tutibagiwe James Kabarebe we wagombye gukurikiranwa n’ubutabera kuko we yibera mu bana b’imyaka 12!

Ntabwo biri mu bayobozi gusa kuko no mu bo bashakanye atari shyashya urugero:

-Nka Gen Alexis Kagame bivugwa ko umugore we yaramunaniye ntasiba kugaragara mu mahoteli atandukanye bamutambikanye!

-Umugabo wa Ministre Louise Mushikiwabo we ntiyihishira nta n’ubwo atoranya yigurira indaya ku muhanda mu gihe nyiramama wanjye aba atukana kuri za twitter cyangwa yoherejwe na Kagame gusisibiranya mu mahanga! Uretse ko na Mushikiwacu nawe ataviramo aho ngo nawe afite aho ajya kwipfubuza!

Ibi bikorwa by’ubusambanyi kandi bifasha Perezida Kagame n’agatsiko ke gushobora kugenzura abantu no kubagonganisha bityo bakaba bizeye ko urwango n’inzika biva muri ubwo busambanyi bitatuma abantu bashyira hamwe ngo bagire igikorwa bakora cyagira icyo gitwara ubutegetsi bwa Kagame.

Aha natanga urugero rwa Gen Karenzi Karake ukuriye inzego z’iperereza z’igihugu, mu minsi ishize yarafunzwe mu byo ngo yaziraga harimo kwitwara nabi, ariko amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko byamenyekanye ko yasambanyaga umugore wa Gen Patrick Nyamvumba wari muri Darfur icyo gihe! Dore ko byaje no gutuma umugore wa Nyamvumba batandukana ndetse agahita ajya no kwibera muri Canada aho abasore b’inkorokoro bamusamiye hejuru!

Kuba umugaba w’ingabo n’umukuru w’iperereza batumvikana ni ibintu bituma Kagame agira icyizere cy’uko badashobora gushyira hamwe ngo bagire icyo bamutwara! Tugarutse kuri Gen Karenzi amakuru agera kuri The Rwandan yemeza ko mu gihe aba ahugiye mu gusambana ahandi umugore we nawe abasore b’abanyamujyi baba bamugera amajanja ndetse ngo hari n’abo bikura hakurya y’amazi magari!

Hari benshi bavuga ko ibibera mu Rwanda bisigaye ari amahano ku buryo ayo mahano ava mu nzego zo hejuru akagera no mu tugari n’imirenge, none se mwambwira ukuntu umuntu w’umusaza nka Tito Rutaremara yarongora mwishywa we?

Umusaza uba mu Rwanda yabwiye The Rwandan ati:” mwana wanjye ibyo mu Rwanda mu bayobozi byabaye isupu ni nka Sodoma na Gomora ntawe ukigira umugore ntawe ukigira umugabo bose barabasangira! Ahubwo ni ugusenga cyane!”

Ubwanditsi

The Rwandan