Ubushimusi bw’amato mu kiyaga cya Kivu

Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Mutarama 2013 mu gitondo, abantu bitwaje intwaro bateye ubwato bwitwa Kivu King buzwi cyane ku izina Bateau IHUSI bwo mu gihugu cya Congo mu kiyaga cya Kivu hafi y’ahitwa Kabare muri Kivu y’amajyepfo.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubwo bwato, ngo bwari butwaye abagenzi 57 bavaga i Goma bajya i Bukavu.

Umwe mu bagenzi bari muri ubwo bwato yatangaje ko mu bagenzi bari muri ubwo bwato hari hihishemo abashimusi 4 bafite intwaro bakaba bari binjiriye muri ubwo bwato i Goma. N’uko ubwo bwato igihe bwaganaga i Bukavu bugeze hakurya y’ahitwa Birava muri territoire ya Kabare ahagana ku Ibinja y’amajyaruguru habura iminota nka 30 ngo bugere i Bukavu, abo bashimusi bahise bigarurira ubwo bwato barasa mu kirere mu rwego rwo gukanga abandi bagenzi bari muri ubwo bwato ngo batabarwanya.

Mu gihe abari mu bwato ubwoba bwari bwose, abo bashimusi bategetse ukuriye abatwara ubwato (capitaine) kubuhagarika banasaba abagenzi bose kuzimya za telefone zabo zigendanwa. Abo bagizi ba nabi batangiye gusaka abagenzi bose bababaza niba muri bo nta mukozi wa banki yitwa Banque internationale pour l’Afrique au Congo (BIAC) ubarimo. Bamubuze bahise baka abagenzi ibyo bari bafite byose.

Ngo nka nyuma y’iminota nka 15, ubwato buto bukoreshwa na moteri bwaje gutwara abo bashimusi buhita bufata icyerekezo cyo mu Rwanda.

Ministre w’intara ushinzwe ibyo gutwara abantu n’ibintu yatanagaje ko amaperereza arimo gukorwa kugira ngo abo ba rushimusi bashobore kumenyekana. Yongeyeho kandi ko hagiye gufatwa ingamba zo kubungabunga umutekano mu kiyaga cya Kivu.

Ishyirahamwe rya ba nyiri amato akorera mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Congo (Association des armateurs sur le lac Kivu (Asalac) rivuga ko ari ubwa mbere hagira ubwato buterwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, ngo iryo shyirahamwe rirasaba abayobozi gufata ingamba za ngombwa kugira ngo ibyo bikorwa bihagarare.

Urujijo

Niba koko abo ba rushimusi barafashe ubwato bakerekeza mu Rwanda byaba bibaye inshuro ya kabiri mu gihe gito ibisambo byiba muri Congo bigahungira mu Rwanda kuko mu minsi ishize ibisambo byibye akayabo kagera kuri Miliyoni y’amadolari mu mujyi wa Goma maze bihungira mu Rwanda.

N’ubwo bivugwa ko ibyo bisambo byafashwe na polisi y’u Rwanda ngo byageze mu gihugu imbere ndetse ngo byashoboye guhunga bigenda bihinduranya amamodoka byakodeshaga ngo biyobye uburari, umuntu yakwibaza ukuntu umupaka nk’uriya wuzuyeho ingabo zitagira ingano ibisambo bishobora kuwucaho ku manywa y’ihangu binitwaje intwaro mu gihe abayobozi b’u Rwanda barimo na Perezida wa Repubulika badahwema gutangaza ko umutekano ari wose kugeza aho bawugereranya n’insinga zirimo amashanyarazi.

Umuntu akaba atabura kwibaza niba ayo mashanyarazi akora iyo havuzwe ibitero bya FDLR cyangwa hari abandi baturage bashaka kwigirizaho nkana naho haba ari ibisambo byibye muri Congo ayo mashanyarazi ntakore, mbona umuntu atatinya kuvuga ko hashobora kuba hari abafite inyungu mu guteza umutekano muke muri Congo bitwaje ibikorwa by’ubujura bizeye gukingirwa ikibaba mu Rwanda dore ko n’abavugwa ngo bibye Miliyoni y’amadolari bafashwe ibyabo ntibirasonanuka neza ngo n’amafaranga bibye agarurwe.

Umuntu agakomeza yibaza ukuntu abantu biba akayabo kangana gutyo bakambuka umupaka barasa bakarinda bagera mu gihugu imbere ngo bagafatwa hashize iminsi kandi tubwirwa buri gihe ko ingabo ziryamiye amajanja. Umwanzuro twafata rero n’uko izo ngabo zitaryamiye amajanja cyangwa niba ziyaryamiye koko nizo zikingira ikibaba abajya kwiba muri Congo.

Ben Barugahare

Marc Matabaro

3 COMMENTS

  1. Kuri Bwana BARUGAHE,

    Maze gusoma inyandiko yawe, ku bwanjye nasanze itari kwiye kugira umutwe witwa ngo:”Ubushimusi bw’amato mu kiyaga cya Kivu” kuko ikibazo si Amato yibwa(ashimutwa), ahubwo ari ibintu biburimo.
    Njye mbona iyi nyandiko yawe umuntu yayiha umutwe ukurikira: “Ubujura bwitwaje intwaro ku mato mu kiyaga cya Kivu”.

    Nasabaga Matabaro kutanyonga comment yanjye. Murakoze.

  2. umuganda biciye kumupaka wagatuna ,baraye bafashe abamwishe,mureke kubeshera leta yacu ,kuko nabo bashobora kuzafatwa

Comments are closed.