Ubushinjacyaha bw'i Paris ntabwo bugikurikiranye Padiri Munyeshyaka

Nyuma y’imyaka igera kuri 20 hatangiye amaperereza, ubushinjacyaha bw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kanama 2015 bwatangaje ko butagikurikiranye Padiri Wenceslas Munyeshyaka. Igisigaye kumenyekana ni ukuba abacamanza bihariye bakurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu bazasubiza urubanza rwe mu rukiko rw’intango cyangwa ntibabikore.

Uyu mupadiri uri mu myaka hagati ya 55 na 60 wamenyekanye kuri Kiliziya y’umuryango mutagatifu (Sainte Famille) i Kigali aho yari yariswe “Padiri w’abajeunes”  mu myaka ya mbere gato ya 1994, yahungiye mu Bufaransa mu 1995.

Nabibutsa ko mu 2007 urukiko rw’Arusha rwashakishaka Padiri Munyeshyaka rwahisemo kurekera ikibazo cye ubutabera bw’u Bufaransa. Ubushinjacyaha bw’Arusha bwamuregaga ngo kuba yari mu nama ngo zateguraga ubwicanyi, gutanga abasiviri b’abatutsi ngo bicwe, kuba ngo yarishe ubwe abatutsi 3, kuba yashishikarije gufata ndetse nawe ubwe ngo agafata abagore n’abakobwa ku ngufu. Mu Rwanda ho mu 2006, urukiko rwamukatiye gufungwa ubuzima bwe bwose adahari.

Mu 2012 ikibazo cya Munyeshyaka cyashyikirijwe abacamanza bihariye bakurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu ku buryo habayeho kumva ubuhamya burenga ijana, ndetse habaho guhiza ubuhamya butandukanye.

Ubushinjacyaha bw’i Paris buvuga ko bwafashe iki cyemezo bitewe n’uko bwabonaga ibyo bumurega bidasobanutse. N’ubwo umuntu yakwibaza ku buryo yitwaraga mu 1994. Ngo nta bimenyetso simusiga ku buryo budasubirwaho bwashoboye kubona bigaragaza ko yakoze ubwicanyi ku giti cye cyangwa kuba umufatanyacyaha. Ababuranira indishyi n’ababuranira Munyeshyaka bafite igihe kingana n’ukwezi kugira ngo bagire icyo bavuga kuri kiriya cyemezo.

Kuba Padiri Munyeshyaka yari afite imbunda ndetse yambaye n’ikoti rimurinda amasasu ntabwo byonyine byaherwaho ngo byitwe icyaha dore ko avuga ko ari umwere ko ntako atagize ngo afashe abantu bagera ku 20000 bari bamuhunguyeho ndetse akabafasha kubona ibiribwa, akabarinda, ndetse bamwe akabafasha no guhunga.

Padiri Munyeshyaka kandi yavuze ko yari yarijunditse n’abakoraga ubwicanyi bavuga ko arinze abatutsi ndetse ngo byatumye ahunga Kigali atinya kwicwa.

Umwe mu bahungiye kuri Sainte Famille mu 1994 aturutse mu gace ka Gisozi ahari harafashwe n’ingabo za FPR yabwiye The Rwandan ko byamutangaje ukuntu FPR n’abatutsi bashyize ingufu nyinshi mu gushinja Padiri Munyeshyaka kandi ntako atagize ngo afashe abatutsi bari muri Sainte Famille n’ahandi.

Mu buhamya bwe uyu mugabo w’umuhutu utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera umutekano we yabwiye The Rwandan muri aya magambo:

“Isi ntigira inyiturano koko, ubuzima abatutsi bari barahugiye kuri Sainte Famille  babayemo kubera Padiri Munyeshyaka barabwibagiwe aka kanya? Twe abahutu twabaga hanze abagize amahirwe bakabona akanya epfo mu mashuri, twabonaga ibiryo bitugoye mu gihe abatutsi bo yabaga yabahaye ibyo bashaka byose banarinzwe n’abajandarume. Ntabwo naba indashima ngo mvuge ngo ntacyo yatumariye kuko yaratugaburiye ariko abamushinja bamenye ko mu 1994 yafashaga abatutsi mbere yo gufasha abahutu. Ku buryo benshi mu mpunzi bamwitaga icyitso”

Ikigaragara n’uko Padiri Munyeshyaka nareka gukurikiranwa burundu n’ubutabera bw’u Bufaransa bishobora gutuma Leta y’u Rwanda irya karungu ndetse bigateza n’umwuka utari mwiza mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. Nabibutse ko igihugu cy’u Bufaransa gikunze kogerwaho uburimiro n’abategetsi b’u Rwanda iyo hagize igikoma.

The Rwandan

Email: [email protected]