UBUSOBANURO BW’INDIRIMBO “IBUKA ABAWE”:ABO BOSE MANA UBAKIRE.

H.T.Sankara

Ibuka abawe, ni indirimbo nziza y’inganzo wumvaga ikagutembereza ikakunyura, ikakuruhura. Nayiririmbye 1995. Mu mwaka wa 2004 naje kuyisubiramo ndayica. Iya mbere yayo ni yo nziza kuko ari yo yarimo inganzo, yari yubatse kigeni. Iya kabiri ari nayo uzasanga kuri youtube, yubatse kenyeji. Muri iyi ya kabiri nagerageje gusobanura inganzo nyisobanuza indi, ariko uzi iya mbere wese yakwanga iya kabiri.

Rero gahunda yanjye ntabwo yari ukugirango bakunde indirimbo kandi abantu batanasobanukiwe icyo ivuga, ahubwo byabaye ngombwa ko nyisenya nkayiririmba mu busobanuro. Ariko abana b’Umwuka, abafana banjye badakukira, batoratora buri kamwe mvuze, barabyumvise. Ubundi izo ni zo “Ingabo z’umwami, Imana”, Nta recruitement, nta gipindi, abo binjizwa n’umwuka n’umutima ukunze, bakabamo batajegajega, bagashaka ubwo bwenge nk’ushaka zahabu. Binjira mu mwuka bakurikiye cya kintu FPR yishe ari cyo cyayicaje ku ntebe, ikakica, ikakica no mu Banyamulenge bakundanaga “nk’abatwa”! Tuzakigaruka ho umunsi umwe, nituganira ku gisirikali cy’u Rwanda, n’intambara zo muri Congo.

Tugarutse ku ndirimbo Ibuka abawe ya mbere, hari aho ivuga ngo: “…..ntabwo bari banze kubona uru Rwanda, cyane cyane nk’ubu rwiyuburuye.” Aho rero abantu bahumvise nabi cyane kubera kutamenya ukuri kw’ibintu cyangwa se ikinyarwanda. Ubundi hiyuburura inzoka.

Uzarebe mu kirangantego cya FPR, uzasangamo umutwe w’intare. Ni ho FPR ibera akaga! Ubusanzwe Yakobo ubwo yahaga imigisha abahungu be uko ari 12, yageze kuri Dani, ati “Dani azacira abantu be imanza, ubwo ari umwe mu miryango y’Abisirayeli. Dani azaba inzoka mu nzira n’incira mu kayira, irya ibinono by’ifarashi, uhekwa na yo akagaranzuka inyuma akagwa. Uwiteka ntegereje agakiza kawe.”

Maze Mose nawe atanga ifoto yo kumureberaho, ati: “Dani ni icyana cy’intare, gisimbuka kivuye i Bashani.” Uko niko FPR yaje, yaje igizwe n’imiryango yose ya isirayeli, ya myariko itatu y’ifu. Mose yarebye nk’uwambutsa ubwoko ariko ntiyarenze Yorodani. Yabonye icyana cy’intare, nkuko mu “Inkoni y’icyuma” mvuga nti Rwigema, “wabaye Mose mu ba Yakobo asiga tutambutse Yorodani, none twabaye nk’impehe….Rurema azaduha undi mukinza.” Noneho reka turebe uko Yakobo yavuze ku muhungu we Yuda. “Yuda, bene So bazagushima, ukuboko kwawe kuzaba kw’ijosi ry’abanzi bawe, bene So bazakwikubita imbere. Yuda ni ICYANA CY’INTARE, urazamutse mwana wanjye uvuye mu muhigo. Yunamye, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore. Ni nde wayivumbura? Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, nyirayo ataraza, uwo niwe amahanga azumvira. Aziritse ishashi ye y’indogobe ku muzabibu, n’icyana cye cy’indogobe akiziritse ku muzabibu urutaho ubwiza, ameshesha imyenda ye vino, imyambaro ye ayimeshesha amaraso y’inzabibu, amaso ye atukujwe na vino, amenyo ye yejejwe n’amata.”

Mose we yavuze kuri Yuda ati: “Uwiteka umva ijwi rya Yuda, umujyane mu bwoko bwe, amaboko ye yaramurwaniye, nawe umubera umutabazi, umufasha kurwanya ababisha be.”

Nuko rero iyo turebye Abayuda nibo cyana cy’intare, na Mose agikubita amaso aba Dani bavuye i Bashani. Yabonye Yuda, kuko intsinzi ya Dani ari Yuda, kuko Yuda ari we mutware nkuko Yakobo yamuvuze ati bene so bazakwikubita imbere. Ubwo RPA yambukaga Kagitumba yari irangajwe imbere n’umwuka wa Yuda wari uri muri Rwigema. Bahise bamwica, nabo basubira inyuma. Kugira ngo bazongere gukandagira ku butaka bw’u Rwanda, bategereje ko umutware w’isezerano yinjira mu gisirikali cy’inkotanyi. Kandi koko twabasanze Uganda inyuma y’u Rwanda, duhimba “Iyambere Ukwakira”, twemeza abantu bose ko Kagituma, Umutara, Ruhengeri hose tuhatuye kandi nta na centimeteri imwe y’u Rwanda bari bafite, turi kuririmbira munsi y’igiti Nakivale! Twarahageze, tubambura commandement mu umwuka, dutangira ibintu bishyashya, buracya turabikora nkuko nabivuze mu muvugo nise “IKIVI CYACU” nti:

“Mw’ijuri ry’ayo majune

Bari bajunjitse ubujigo

Tubakura kw’ijabo

Tubasohora ku mihora

Twahaze amagara yacu

Ducoca ab’Inyamicucu

Uzabaze Kazintwari

Rwabutama na rwimana

Tubamanura inkungugu

Tubambutsa Cyeru

Turi kumwe na Cyiza,

Mico na Gashumba barihe?……

Duhetse impyisi tuyitura mu Rugwiro

Igwira Bagire tuyigira indahiro….”

Nuko ngo Umutware w’Isezerano Aza yunamye, acishijwe bugufi, abunze nk’intare y’ingore, ntihagira umumenya. Inkoni y’ubwami ntiyava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntiyava hagati y’ibirenge bye. Ibirenge ni ubutumwa, ubwo butumwa rero ni bwo bushimangira ubwo butware, ni nayo ntsinzi ku mahanga, kuko nyiriyo nkoni cg nyiri ubwo butware ni Yesu, uwo amahanga azumvira. Imbaraga ze ni zo zigereranywa n’indogobe, ziziritse ku muzabibu ari ryo jambo ry’Imana. Ameshesha imyenda ye vino: imirimo ye yubakiye ku magambo y’Imana, amaraso y’inzabibu. Amaso ye atukujwe na vino, uburakari bw’umwuka Wera. Amenyo ye yejejwe n’amata ni ukuvuga ngo, avuga iby’umwuka, si ikinywamaraso, si umwicanyi. Mose abonye intambara ya Yuda itoroshye, amusabira ku Mana nkuko nabivuze hejuru.

Nguko uko FPR ishaka kwishushanya kandi koko APR yarigizwe n’umutware w’isezerano waje nyuma y’urupfu rwa Rwigema nkuko nabisobanuye, arongoye inyabutatu. Kagame nawe yaje nyuma ya Rwigema, ariko ntiyashoboye no guhagarika ikirenge ku butaka bw’u Rwanda kugeza ubwo umutware w’isezerano yaje. Yarajunjitse ubujigo gusa yica abantu tu! Kagame yaje azanye ubugome, ubwicanyi nkuko Yakobo yavuze Dani ko ari inzoka n’incira, urucantege, aca imbaraga abantu, aruma ibinono by’ifarashi, kuri ya kwa Dani, Dani Munyuza nyine, aho twarwanaga n’abanzi imbere, inyuma turwana n’abo turwanira, bakaruma ibinono by’ifarashi uhetswe nayo akagaranzuka akagwa. Yakobo abibonye aratinya ati: “Uwiteka ntegereje agakiza kawe!”

Ibuka abawe ya kabiri, nasobanuye uko kwiyuburura kw’inzoka kwari mu ndirimbo ya mbere, nkurikije imico ya Dani, uwo Yakobo yise inzoka. Kandi ko ngo azacira abantu be imanza. Nashinje Dani kwica Yuda, mvuga ko abantu bazize ko basa na Yezu na nyina umubyara (Abayuda) bicwa n’ibindi “byiyise abantu”. Ngeze ku guca imanza kwe, ndavuga nti “Nta gacaca n’iyo gushinyagura, urubanza rwo mu rundekere, nzabisaba Imana ihore inzigo.”

Murumva rero ko indirimbo ntayihinduye ahubwo nayisobanuye. Ni yo mpamvu uyumvise yumva itaryoshye nka originale yayo yari yuzuye mo inganzo y’umwimereri. Hari mo abanyapolitiki nka Agathe Uwiringiyimana, Lando Ndasingwa. Yari nziza cyane, yari ikwiriye ab’icyo gihe.

H.T. Sankara