Ubutabera bw’u Bufaransa bwafashe icyemezo ndakuka cyo kutazakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Padiri Munyeshyaka

Yanditswe na Marc Matabaro

Iperereza ryari ryaratangiye mu myaka irenga 20, icyemezo cya nyuma kimaze gufatwa n’ubutabera bw’u Bufaransa kuri uyu wa kane tariki ya 21 Kamena 2018. Padiri Wenceslas Munyeshyaka ntabwo azakurikiranwa ku ruhare akekwaho muri Genocide yo mu 1994.

Uyu mupadiri w’umunyarwanda w’imyaka 59 y’amavuko ukorera ahitwa Gisors muri Normandie, yakekwagaho kugira uruhare muri Genocide n’imiryango ivuga ko itegamiye kuri Leta igera ku 10.

Mu 1994, Padiri Munyeshyaka yari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Sainte Famille mu mujyi wa Kigali ahari harahungiye abantu benshi. Padiri Munyeshyaka akaba yarashinjwaga gutanga abatutsi ngo bicwe n’Interahamwe.

Padiri Munyeshyaka yahungiye mu gihugu cy’u Bufaransa mu 1995, akaba yaratangiye gusiragizwa mu nkiko kuva muri Nyakanga 1995, nyuma y’intambara mu butabera y’imyaka irenga 20 abacamanza bo mu Bufaransa bafasha icyemezo ndakuka cyo kutazamukurikirana kuko ngo basanze ibimenyetso bimushinja bidahagije ku buryo yakurikiranwa.