Ubutabera bw'u Bwongereza busanga ubutegetsi bw'u Rwanda ari igitugu kitubahiriza ubureganzira bw'ikiremwamuntu!

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izajuririra icyemezo cy’urukiko rwo mu Bwongereza cyo kwanga kohereza kuburanira mu Rwanda abagabo 5 baregwa na Leta y’u Rwanda kugira uruhare muri Genocide yo mu 1994.

Abaregwa ari bo Vincent Bajinya (uzwi no ku izina rya Brown), Célestin Ugirashebuja, Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza na Céleste Mutabaruka bahakana ibyo baregwa byose uko byakabaye.

Abo bagabo baregwa na Leta y’u Rwanda gukora Genocide, ubufatanyacyaha muri Genocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu gutegura ubwicanyi, ndetse n’ibindi byaha bijyanye no kwangiza imitungo y’abantu no gusahura.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda mu ijwi rya Richard Muhumuza, buvuga ko bwababajwe n’icyemezo cy’urukiko cyo kwanga kohereza bariya banyarwanda kuburanira mu Rwanda. Ngo Leta y’u Rwanda izakomeza kurwana inkundura kugirango abo bagabo boherezwe mu Rwanda. Richard Muhumuza avuga ko bazisunga inkiko zo mu Bwongereza ziri hejuru ya ruriya rwanze ko abaregwa boherezwa mu Rwanda.

Ngo urukiko rw’ubujurire buzagomba gutandukanya ibimenyetso na politiki, gutandukanya ivuzivuzi ry’abantu n’ibyabaye nyabyo, no kwiga neza ku bimenyetso bihari.

Umucamanza w’urukiko rwa Westminster i Londres, Emma Arbuthnot, yateye utwatsi kuri uyu wa kabiri yariki ya 22 Ukuboza 2015, ubusabe bwo kohereza abaregwa mu Rwanda, yanze iyoherezwa mu Rwanda yishinjikirije ko nta burenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa mu Rwanda.

Yagize ati:«ntabwo nshidikanya habe na gato ku uko ibintu bimeze mu Rwanda, mu Rwanda hari ubutegetsi bw’igitugu buhohotera abaturage nk’uko byari bimeze hagati ya 2008 na 2009 ahubwo igitugu cyariyongereye ubu, Leta yo mu Rwanda yibasira abatavuga rumwe nayo mu buryo bwinshi bushoboka.»

Nabibutsa ko muri Mata 2009, urukiko rukuru rw’i Londres rwari rwanze ko bane muri aba bagabo bohezwa mu Rwanda ruvuga ko rusanga ubutabera bw’u Rwanda butakwizerwa ko abo bagabo baramutse boherejwe nta butabera babona mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukuboza 2015, Umucamanza Arbuthnot yavuze kandi ko hari ibimenyetso byerekana Leta y’u Rwanda ikekwaho gukangisha ko izica abo ifata nk’abatavuga rumwe nayo, ndetse abatavuga rumwe n’iyo Leta baburirwa irengero byaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Hari ibimenyetso byerekana ko abaregwa bashobora gukorerwa iyicwarubozo mu buroko bw’ibanga aho ngo uburenganzira bwa muntu bw’ibanze butitabwaho.

Célestin Ugirashebuja, Emmanuel Nteziryayo na Charles Munyaneza baregwa kuba bari ba Burugumestre ngo bakaba baragize uruhare mu bwicanyi bwabaye mu makomini bayoboraga. Naho Vincent Bajinya we ngo aregwa kuba ngo yari ayoboye umutwe witwara gisirikare mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kurekurwa aba bagabo bane bongeye gutabwa muri yombi, hanafatwa kandi na  Céleste Mutabaruka muri Gicurasi 2013.

Marc Matabaro

 

Facebook page: The Rwandan Amakuru Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]