UBUTABERA BW’URWANDA BUKOMEJE KWIGARAGAZA MU MANZA ZA POLITIKI.

Kuwa 15/09/2011 nibwo umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro bwana Eric NSHIMYUMUREMYI yarashwe n’igipolisi cy’uRwanda,aho kuvuzwa yahise agerekwaho ibyaha birimo gutwara intwaro atabifitiye uburenganzira no kurwanya abarinzi b’amahoro mu gihe bari mu kazi kabo,ntibyagarukiyaho kuko yaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza no RP088/11/TGI/NYGE.Kuwa 20/09/2012 umucamanza MUSABYEYEZU Aimee Solange yategetse ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nta bubasha rufite bwo kuburanisha uru rubanza maze rwoherezwa mu rukiko rukuru rwa Kigali.

Kuwa 17/06/2013 nibwo yagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Kigali maze umushinjacyaha avugako nta bimenyetso bwabonera icyaha NSHIMYUMUREMYI Eric aregwa doreko nibyo byaha byari byahinduye inyito maze urukiko ruvuga ko agomba gukurikiranwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha n’ubuhotozi.

Kuva yagezwa imbere y’urukiko rukuru rwa Kigali maze rugategeka ko ruzasoma umwanzuro kuwa 31/07/2013 nyuma yo kurusubika inshuro eshatu umucamanza avuga ko nta mwanya afite.

Kuri uyu wa 31/07/2013 nibwo urukiko rukuru rwa Kigali rwasomye icyemezo cy’uru rubanza maze rutegeka ko urubanza rusubira aho rwavuye ni ukuvuga mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge,ikibabaje giteye no kwibaza ku butabera bw’uRwanda nuko uru rubanza rujyanwa mu rukiko rukuru rwa Kigali ubushinjacyaha butigeze bujuririra iki cyemezo.

Nk’uko ishyaka ry’Imberakuri kimwe n’andi atavuga rumwe na leta ya Kigali atahwemye kubivuga ko ubutabera bw’uRwanda butigenga,ukurikije ibigenda biba mu manza za politiki,ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza rirasanga ubu buryo bushya leta ya Kigali irimo ikoresha ari wa muco wayo wo kutihanganira abayibwiza ukuri,gusa iroge magazi kuko amazi ntakiri yayandi.

Biteye agahinda kubona umuntu asabirwa n’ubushinjacyaha igihano cy’amezi atanu hanyuma akamara umwaka atarabona ubutabera.

Ishyaka ry’Imberakuri rikomeje gusaba leta ya Kigali kureka amaturufu akomeza kuyisebya maze igahagurukira inzira y’ibiganiro mpaka.

Nta gushidikanya ukuri kuzatsinda.

PS Imberakuri