UBUTABERA KU BICISHIJWE AGAFUNI BARAGIYE KWIFATANYA NA FPR KU RUGAMBA (1990-1994)

Yanditswe na Kayitsinga wa Mushayija

IKIBABAJE ni uko aba bantu bicishijwe agafuni baritabiriye urugamba rwa FPR (1990-94) wagira ngo ntibabayeho kandi ni benshi kubi. Ikizwi ni uko abicwaga bari biganjemo abavaga mu bihugu bivuga igifaransa (francophone) cyane cyane abaturukaga mu Rwanda n’i Burundi.

Kuri ubu:

1. Abatutsi bazize genocide yabakorewe mu 1994, baravuzwe, benshi bahabwa ubutabera kandi ubu baribukwa.

2.Abahutu bazize ubwicanyi bwa FPR (genocide???) Bagize igihe cyo kutavugwa ariko kuva za 2003 baravuzwe biratinda, ubuhamya buratangwa, amarapports ajya ahagaragara, andi arakorwa, kugeza ubu bisigaye bigoye kuvuga genocide yakorewe abatutsi ngo habure abakwibutsa ubwo bwicanyi bwakorewe abahutu

3.ABABABAJE RERO basigaye, ni aba bana n’ abasore bakubitwaga amafuni baragiye kwifatanya n’inkotanyi bazira ibintu binyuranye birimo:

– Kubakeka gukorana na Leta ya Kinani ( babitaga ba “Jankorode”) cyangwa ku bwo kunanirwa gusubiza ibibazo bimwe na bimwe cyangwa kubisubiza “nabi”

– Amashuri: bikanga ko ngo nibafata igihugu ngo bazaba ba biyongozi cyangwa abategetsi (intelegicozi) bityo bo batize bakaburiramo

– Kuvuga cyangwa kubaza ibibazo bitemewe (tabou): Ese Rwigyema yapfuye ate, ese kanaka yazize iki, Ese kuki twe tutayobora, ese kuki twe dusuzugurwa etc.. cyangwa kuvuga ibifaransa cyangwa ibindi nyine bitashimishaga ba barajiginywa.

– Intege nke: kunanirwa urugendo, kunanirwa kwikorera, inzara etc…

-Gufatwa washatse gutoroka urugamba

– Kwanga akarengane (umutwe munini) no kwanga imirimo y’agahato (ba “Sindabeba” from Burundi)
– Kubeshyerwa N’ibindi binyuranye…

IKIBABAJE rero ni uko aba bantu batajya bavugwa wagira ngo ntibabayeho. Oya sibyo!

Hakenewe kumenya 
– Umubare nyawo wabo
– Abatangaga ayo mategeko yo kubica n’abo barepotingagaho
– Mbese ukuri kose kuri ayo mahano kugira ngo umunsi umwe ubutabera buzatangwe.

Bamwe mubabashaga kudizatinga bakaba basubira iwabo (Burundi, Congo…) bajyanaga amakuru y’uko bicwa, uko barenganywa, uko bazizwa amashuri etc. Imiryango yabo igahahamuka.

Ku buryo nk’i Burundi mu ntangiriro z’1993 muri communauté yaho y’abatutsi b’abanyarwanda yari yarohereje ku bwinshi abana mu nkotanyi habayeho ikintu kimeze nko kwivumbura bamaze kumenya iryo yicwa ry’abana babo, maze bahamagaza Kagame bamubwira impungenge zabo barakaye, maze bamubwira ko niba badakeneye abana babo bababasubiza aho kubica kandi ko nta yindi misanzu bazongera gutanga ibyo bintu nibidahagarara

Kagame wari waherekejwe na Rutaremara mu buryarya bwe nk’uko bisanzwe, mu bimwaro byinshi yabwiye abari aho (barimo Bihozagara na Polisi Denis) ko ibyo bintu atabiziiii…ko ariko agiye kubikurikirana yasanga ari byo ababikoze bakabihanirwa.

Cyakora nyuma y’iyo nama ibintu byo gukubita agafuni buri kanya byaragabanutse ku buryo bugaragara abantu barahumeka ariko ntibyahagaze burundu. 

Bigaragara ko ibyo ari byo byose iyo nama ya Bujumbura yagize icyo imara.

Niyo mpamvu rero uru rubyiruko rwazize agafuni narwo rutagomba kwibagirana kugira ngo ruhabwe ubutabera kuko bari abanyarwanda nk’abandi kandi noneho bitabiriye urugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo.