Ubutasi kuri Whatsapp bwakozwe no ku banyarwanda

Iyo witabye, cyangwa ukanze kuri iyo 'link' ntacyo ubona kidasanzwe, ahubwo uba ukinguriye 'pegasus' ikiyinjiza (install) muri telephone yawe utabizi

WhatsApp yatanze ikirego irega kompanyi yo muri Israel yitwa NSO Group, gukora ubutasi kuri bamwe mu bakoresha uru rubuga, NSO ivuga ko itanga ikoranabuhanga ku nzego z’ubutasi zemewe za leta, mu bihugu bikorana n’iyi kompanyi harimo n’u Rwanda nk’uko ubushakashatsi bubivuga.

Hagati ya 2016 na 2018 ikigo kitwa Citizen Lab cyo muri Canada cyakoze ubushakashatsi kuri ‘software’ yitwa ‘Pegasus’ ikorwa na NSO Group, ibyabuvuyemo byatangajwe mu kwezi kwa mumani 2018.

Citizen Lab yavuze ko yasanze ubu butasi bukorwa ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abunganizi mu mategeko….

Ikinyamakuru Financial Times uyu munsi cyatangaje ko cyaganiriye na bamwe mu bakozweho ubutasi bo mu bihugu binyuranye, harimo n’Abanyarwanda.

Ubwo butasi bukorwa bute?

Umuntu kanaka urwego rw’ubutasi rushakaho amakuru avuye kuri telephone ye, ikigo gikoresha ‘Pegasus’ gikora ibishoboka ku buryo iyi ‘software’ igera muri telephone ye.

Ibyo bishoboka iyo yitabye ‘numero idasobanutse’ cyangwa iyo akanze kuri ‘link idasobanutse’, bije kuri telephone ye.

Iyo yitabye, cyangwa akanze kuri iyo ‘link’ ntacyo abona kidasanzwe, ahubwo aba akinguriye iyi ‘pegasus’ ikiyinjiza (install) muri telephone ye atabizi atanatanze uburenganzira nk’uko ubundi bigenda ku zindi ‘softwares’.

Citizen Lab yavuze ko yasanze ‘Pegasus’ ya NSO Group ikoreshwa n’ibigo bikora ubutasi bigera kuri 36 mu bihugu 45 birimo; Algeria, Brazil, Canada, Cote d’Ivoire, Misiri, Ubufaransa, Ubugereki, Ubuhinde, Israel, Kenya, Mexico, Maroc, Palestine, Qatar, Rwanda, Saudi Arabia, Singapore, South Africa, Ubusuwisi, Togo, Tunisia, UAE, Uganda, UK, USA, Zambia n’ibindi…

‘Pegasus’ iyo igeze muri telephone itanga amakuru yose – ku byaohereje – ya nyiri telephone nka; Passwords, urutonde rwa contacts ze, gahunda ziri kuri kalindari ye, ubutumwa yandika n’ubwo yakira, amajwi mu gihe ahamagara/we, n’ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga akoresha kuri telephone ye. 

Ahantu ku isi Citizen Lab yasanze hakoreshwa Pegasus
Ahantu ku isi Citizen Lab yasanze hakoreshwa Pegasus

Facebook Inc ntiyabyihanganiye 

Nyuma yo kubona ko hari ubutumwa bucishwa ku rubuga rwayo rwa WhatsApp bwohererezwa abantu runaka kugira ngo iriya ‘software’ ijye muri telephone zabo, ubu yareze kompanyi ya NSO Group ikora ‘Pegasus’.

Mu itangazo yahaye BBC, NSO Group ivuga ko “itemeranya n’ibirego by’uyu munsi kandi izabirwanya n’imbaraga nyinshi”.

Iyi kompanyi ivuga icyo ikora gusa ari ‘ugutanga serivisi z’ikoranabuhanga ku nzego z’ubutasi zemewe za leta n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu kubafasha kurwanya iterabwoba n’ibyaha bikomeye”.

Abanyarwanda byabayeho

Placide Kayumba umunyarwanda uba mu Bubiligi wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi FDU-Inkingi avuga ko yaburiwe na Citizen Lab ko telephone ye igenzurwa kuko yagezemo ‘Pegasus’.

Faustin Rukundo, Ntwali Frank, David Batenga, ni abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bwabwiye ikinyamakuru Financial Times uko habayeho kugerageza kenshi ngo iyi ‘pegasus’ igere muri telephone zabo.

Bavuga ko ari ubutasi bw’u Rwanda bugamije gukurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi.

WhatsApp ikoreshwa n'abantu benshi
WhatsApp ikoreshwa n’abantu benshi abakora ubutasi bifuza kuhanyura ngo bagere muri telephone z’abo bashaka nk’uko byavuzwe na Citizen Lab

NSO Group ivuga ko ikurikirana uko abakiriya bayo bakoresha serivisi ibaha kandi ikorana n’umukiriya iyo yemejwe na guverinoma ya Israel ndetse igasesa amasezerano n’abayikoresha nabi.

Kuri guverinoma ya Israel ‘pegasus’ ni intwaro yifashishwa mu kwivuna abanzi bayo mu karere irimo nk’uko yagiye ibivuga mbere.

Aba banyarwanda bavuganye na Financial Times, bavuga ko ibikorwa by’ubutasi ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu biba bigamije kubagirira nabi.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Facebook Inc yavuze ko yashyizeho uburyo bwo kurinda abayikoresha kwakira ‘links’ cyangwa ‘calls’ zaba ari izigiye kwinjiza ‘pegasus’ muri telephone. 

Kompanyi zinyuranye zikora ‘operating systems’ za telephone nka Apple zamaze gutangaza ibikorwa binyuranye byo kurinda abazikoresha ibi bikorwa.

Nubwo bitizewe neza ko abayikora nabo batavuguruye uburyo bwo kuyigeza muri bashaka. 

Inkuru dukesha BBC