Ubutegetsi bwa FPR ntibufite ingamba na gahunda by’igihe kirere cyangwa gito zo gukumira ibiza

Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire mu 2009

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU RYO KUWA 26 UKUBOZA 2019

Ejo kuwa gatatu taliki ya 25 Ukubuza 2019 mu masaha ya nijoro,imvura y’umuvumbi yibasiye Umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali maze yangiza imihanda, yangiza amazu y’abaturage n’ay’ubucuruzi nka MIC n’aya Leta harimo ibitaro bya CHK byahindutse ikiyaga. Amakuru ari gucicikana mu gihe iri tangazo riri gutegurwa biravugwa ko iyi mvura ishobora kuba yahitanye abantu.

Kuba iyi imvura yaguye iri joro yaba yangije bimwe mu bikorwa remezo byo mu Mujyi wa Kigali; nk’ ikimenyetso ntakuka cy’Ubutegetsi bw’u Rwanda, kugeza aho ubuzima buhagarara, imodoka zikananirwa kugenda, abantu bakarara rwa Ntambi  birashimangira neza ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi butarashobora gushyira imbaraga mu bikorwa by’ibanze byihutirwa kandi nkenerwa by’iterambere.

 Abatavugarumwe n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi ntibahwemye kwerekana ko ubutegetsi bwayo budafite ingamba na gahunda by’igihe kirere cyangwa gito zo gukumira ibiza cyangwa guteganyiriza Abanyarwanda nk’uko babivugaga muri Vision 2020, uyu munsi bigaraga ko yabaye icyuka. 

Iyi imvura yagaragaje neza ko ikibazo gikomeye atari ugutura gusa mu bishanga cyangwa mu manegaka ahubwo ikibazo ni uko Ubutegetsi budafite ingamba zihamye zo kubaka ibikorwa remezo rusange by’iterambere cyane ko iyi imvura yangije imihanda n’amazu bitubatse mu bishanga cyangwa mu manegeka.

Kuba ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi butita ku bikorwa remezo by’ibanze si uko amikoro abuze ahubwo ni uko bubaho mu buryo burenze ubushobozi bw’igihugu, bugashora umutungo w’igihugu mu bikorwa bidafitiye inyungu rusange abanyarwanda.

Birababaje  kuba ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi budashyira imbaraga mu gutunganya  ibikorwaremezo birimo imihanda, amazu y’ubutegetsi, za ruhurura kugeza igihe imvura igwa kandi atari nyinshi nk’uko tubibona ahandi maze ubuzima bw’Umurwa Mukuru Kigali bugahagarara ijoro ryose nyamara ubutegetsi bushora amafaranga mu mishinga idateza imbere umuturage.  Aha hashyirwa mu cyezi amafaranga yahawe ikipe ya Arsenal, Paris St Germain n’andi ashyirwa mu bikorwa byo kubaka amazu y’agatangaza cyangwa agurwa indege n’ibindi.

Mu gusoza, abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda bifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo muri iri joro kubera iyo mvura, abo yasenyeye ndetse n’abangara ku gasozi nyuma yo gusenyerwa mu minsi ishize.

Bikorewe i Kigali,kuwa 26 Ukuboza 2019

Mme Victoire Ingabire UMUHOZA

Prezidate wa DALFA UMURINZI (Se)

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Se)