UBUTEGETSI BWA KAGAME KU GACURI: AMASOKO ABIRI MU RWANDA.

PEREZIDA KAGAME AGEZE AHO KWAMBURA IKANZU MUTAGATIFU PAWULO AKAYAMBIKA MUTAGATIFU PETERO

Yanditswe na Cassien Ntamuhanga

Kwambura ikanzu Mutagatifu Pawulo ukayambika Mutagatifu Petero ni umugani uturuka mu rurimi rw’igifaransa (Désabiller Saint Paul pour habiller Saint Pierre), aho bawuca bashaka kwerekana umuntu uhemuka ku ruhande rumwe ashaka kurebwa neza n’urundi, kandi izo mpande zombi zigizwe n’abantu bamwe cyangwa bafite icyo bahuriyeho.

Ibi rero byashyikiye Kagame na FPR kuko uko ubutegetsi bwe bugenda buremererwa n’ibibazo by’umurengera bikomoka ahanini kuri politiki y’ikinyoma Kagame yiyemeje kugenderaho ubu ikaba imugejeje ku gacuri, ubu asigaye ahemukira ababyeyi akiyegereza abana babo, agasahura bamwe akoresheje bene wabo, akanyaga bamwe ibyo abanyaze akabiragiza ababo yaba abizi cyangwa atabizi.

Ubundi byari bimenyerewe ko igihugu yakigabanyijemo ibice bibiri aho hari agatsiko k’abantu bake bikubiye ibyiza byinshi by’igihugu,n’ikindi gice gikubiyemo abanyarwanda benshi bo mu moko yose  batindahajwe na politike ya Kagame na FPR arangaje imbere.

Ubu noneho kubera ubwoba bwo gutinya ko ubutegetsi bwe bushobora gushyirwaho iherezo n’abanyarwanda bahagurutse hirya no hino hanze y’igihugu, bigakubitiraho ko yizingiye mu izinga akaba nta gihugu gituranyi babanye neza, hatirengagijwe ko abaturage nabo bashobora kumutungura bagahaguruka bakamuhambiriza nk’uko abaturage ba Burkina Faso bahambirije Blaise Compaoré cyangwa aba Tunisia uko birukanye Ben Ali kubera kubategekesha igitugu gikabije bikabateza ubukene, ubu Kagame yiyemeje kwiyegereza inzego zishinzwe umutekano kugeza ubwo akora n’amahano ubu mu igihugu hakaba harimo amasoko y’ubwoko bubiri abanyarwanda bahahiramo.

Amakuru dukesha abayahahiramo, isoko rya mbere ni irihahirwamo n’abapolisi n’abasirikare. Muri iryo soko ibicuruzwa biba bigura 1/2 cyangwa 1/3 cy’igiciro cyo ku isoko risanzwe kuko babikuriraho imisoro yose.

Mu gihe Umuceli ugura amafaranga 1,000 ku isoko risanzwe mu isoko ry’abapolisi n’abasirikari nturenza 500Frw ku kilo. Isukali ku isoko risanzwe ni 800 muri iryo ni 400 Rwf/kg, Kawunga 600Rwf muri iryo ni 250Rwf/kg;  amavuta litiro ni 1500Rwf muri iryo soko ni 700 Rwf kuri litiro.

Isoko rya kabiri ni isoko risanzwe abanyarwanda bose basigaye bahahiramo. Muri iryo soko ibintu birahenze kuko ibicuruzwa byinjira bisoreshejwe. Kuri ubu noneho hariho ukurebana ay’ingwe hagati y’u Rwanda na Uganda, ibicuruzwa bituruka muri Uganda bikaba byarurijwe imisoro hafi 100%. Muri ibyo harimo kawunga n’ibishyimbo kandi ibi nibyo byari bifatiye runini rubanda rugufi.

Ibyemezo nk’ibi bititaye ku nyungu z’umuturage biramenyerewe cyane ko n’ubusanzwe ababifata baba bafite ubushobozi bwavuye mu kwikubira no kwigwizaho imitungo ku buryo utatse inzara bumva ari nko gushaka kubasetsa.

Ikindi ni uko ibiribwa biva Uganda nka Kawunga ikunze kugoboka abana bari mu mashuli yisumbuye. Nta bana babo bategetsi bayirya kuko bose babohereza i Burayi no ku yindi migabane y’isi iriho amashuli akomeye bityo kumva akamaro ka Kawunga bikaba biri kure.  U Rwanda rwikomye Uganda ariko rukirengagiza ko Uganda aricyo gihugu gisa nikirufatiye runini kuva mu myaka ya za 50 aho ba sogokuruza bacu bajyaga guhahira cyangwa gupagasa.

Inzara rero ishobora kurushaho guca ibintu mu Rwanda nibakomeza kwihagararaho kuri iki cyemezo dore ko n’ubundi rwakingaga 5 mu baturage bo hasi cyane cyane bagobokwaga n’ibiva Uganda kugeza no ku birayi kubera ko ubutegetsi bwiraye mu babihingaga bubanyunyuza inyungu zose none ababihingaga bakaba bagenda bacika intege bagabanya guhingira ubusa.

Ubusanzwe Uganda niyo itunze u Rwanda ku bicuruzwa byinshi kuko ikizwi u Rwanda rwoherezayo gusa ari ibyuma by’umwanda bishaje byitwa “Injyamani” bacuramo ibindi ibikoresho runaka nyuma yo kongera kubitunganya.

Ibiribwa, ibinyobwa, imyenda, inkweto… Hafi ya byose abacuruzi bo mu Rwanda bajya kubivana muri Uganda

Gusa ibyo kongerera imisoro ibicuruzwa biva Uganda bikorwa mu gisa n’ibanga kuko ntibitangazwa ku mugaragaro ariko abacuruzi barihanangirijwe ngo  bitondere kurangura.

Kuba rero ubutegetsi bushyiraho isoko ryihariye, rifite ibiciro byihariye amahirwe agahabwa bamwe kandi basanzwe ari abakozi ba Leta bagenerwa umushahara buri kwezi ni ibintu bitangaje cyane! Byari kugira ihengekerezo iyo nibura ayo masoko ahahirwamo n’abantu bose bahembwa intica n’ikize kuko abapolisi n’abasirikare ataribo bonyine bahembwa make mu Rwanda!

Izi modoka nizo zigemura ibicuruzwa mu masoko y’abapolisi n’abasirikare: i Kigali mu nyubako ya Kabuga ku Muhima n’i Kanombe, Muhanga imbere y’ikigo cy’amashuri Marie Reine. Huye mu mujyi, mu majyaruguru Nyabihu, iburasirazuba Ngoma na Rusizi muri Cyangugu. Bakomeje ndetse kuyakwiza hirya no hino mu gihugu.

Nk’urugero umupolisi muto mu Rwanda ahembwa umushahara mbumbe 70,799 Rwf. (Bivuze ko ukuyemo imisoro n’indi misanzu ashobora gusigarana 55,000Rwf) mu gihe mwalimu wigisha mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye ufite impamyabushobozi ya A2 ahembwa umushahara mbumbe wa 59,125 Rwf. (Bivuze ko ukuyemo imisoro n’indi misanzu ashobora gutahana 45,000 Rwf). Ubwo se niba atari ukwiyegereza no kuguyaguya inzego z’umutekano azigusha neza, ni iki gituma Mwalimu we adahahira mu isoko nka ririya, ko bose bakorera Leta imwe n’igihugu kimwe?

Ko ubusabusa buruta ubusa, biramutse byiswe ko Leta yashyizeho ririya soko kubera imishahara mito, abashomeri bo badafite na mba iyo Leta yasobanura ite ko nabo bahahira muri rya soko ibiciro biri hejuru? Cyangwa ni iki gituma bo ntacyo ibateganyiriza!!!??

Si ibyo gusa kandi, kubera impungenge nyinshi Kagame ahorana, agerageza gufata neza ku buryo burushijeho ingabo zo mu mutwe umurinda (Republican Guards) cyane cyane ishami rimuhora iruhande ryahoze ryitwa “Special 2”. Usibye ibikoresho bihagije kandi bigezweho iryo shami ry’abasirikare rifite, amakuru agera kuri The Rwandan aremeza ko rinabona amafaranga menshi y’agahimbazamusyi yiyongera ku mushahara wakubwe inshuro enye zose!

Igisekeje mu muryango umwe hashobora kuba harimo abantu 4 umwe ari umwalimu, undi ari umusirikare muba GP, undi ari umucuruzi, undi ari umushomeri, maze iyo politiki ikagenda ikabaremamo icyuho mu bushobozi bwabo, mu gihe ari inshingano za Leta kugerageza kureba ko icyuho kiri hagati y’abantu (abakire n’abakene, abakozi n’abashomeri) kitaba kinini!

Usibye kandi kuba uko kureshya inzego z’umutekano azishukishije akamanyu k’umutsima muri buriya buryo ari ugucamo ibice abanyarwanda no kudakoresha ubutabera (injustice), binatuma inzego z’umutekano zumva zimeze nk’izikorera umuntu(abacanshuro mercenaries),aho kuba ingabo z’igihugu. Ibyo byagaragaye ubwo igipolisi kiraraga mu mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba kikabamishamo urusasu nta gutekereza, kikicamo benshi abatagira ingano bagakomeraka. Si ibyo gusa kuko nta munsi w’ubusa hatumvikana amakuru y’abo izo nzego zarashe harimo n’abambaye amapingu,abandi zikabashimuta!

Muri ya mayeri yo gukomeza kwiyegereza ingabo, amakuru agera kuri The Rwandan akomeza yemeza ko ubu noneho Kagame yashyize imbaraga mu mutwe w’inkeragutaba ugizwe n’abasirikare bavuye ku rugero, ubu bakaba aribo basigaye bahabwa imirimo hafi ya yose yakorwaga na rubanda rugufi. Utwo tuzi bakatubaha batitaye kuba bazi ibyo bagiye gukora cyangwa batabizi. Gusa ko ari inkeragutabara!

Ibyo bituma bakora nabi kandi n’iyo basondetse ntawe ubavuga kuko ngo uhagarikiwe n’ingwe aravoma. Kuba amasoko menshi yikubirwa n’abantu bamwe ibyo bituma amafaranga adakwira mu abaturage, ubu ndetse banki zose ntizikibona amafaranga kuko amasoko yiharirwa n’abantu bamwe kandi bakoresha amabanki amwe kandi make cyane. Ibi bikaba byica ubukungu.

Ikibigaragaza ni umwenda w’imbere mu gihugu wamaze kurenga umurongo uturuka kubera  kugurisha impapuro mvunjwafaranga z’umurengera. Agaciro k’izo mpapuro BNR Imaze kugurisha zikomeje gushyira abanyarwanda mu kaga k’ubukene, ntigakunze gushirwa ahagaragara, gusa mu myaka ya 2016 zarengaga milliari 168 z’ amafaranga y’u Rwanda. Kandi nyuma yaho nibwo hagurishijwe nyinshi. Kugeza uyu mwaka  wa 2018 agaciro k’izagurishijwe kari kamaze kurenga miliyaridi 260 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko inzego z’umutekano zirushaho kuba iz’umuntu niko nawe arushaho kwigira akamana akarushaho kumanura igihugu akerekeza ku gacuri.

Nk’ubu amakuru ava mu Rwanda aremeza ko ikibazo cy’ubukungu buri kugenda butituka kiri gufata indi ntera kubera igitutu cya Kagame cyo kubaka amazu mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali, arimo ahenze cyane kugeza ubu  abo kuyakoreramo bakaba baranabuze, imiryango myinshi ikaba ifunze, kuko abacuruzi benshi bigiriye kwicururiza hanze mu bihugu biborohereza mu mikorere yabo nka Uganda, Malawi, Zambiya, Mozambique n’ahandi. Ayo mazu n’abajyamo ni  abo bayashyiramo ku ngufu ngo bayakodeshe kubera ko ba nyirayo baba bashobewe, bafatanyije n’abayobozi cyangwa se ari n’ay’agatsiko kari ku butegetsi.

Ikibazo cy’ubwinshi bw’amazu kandi kiranagaragarira cyane cyane mu bwinshi bw’amahoteli asigaye abura abantu bayagana. Amakuru agera kuri The Rwandan aremeza ko ubu iyo ugeze kuri Hotel Serena yari izwi hambere igendwa cyane, usanga nta n’inyoni itamba ndetse ibyatsi byarameze!

Iki kibazo cy’amazu kizwi cyane no muri Amerika aho mu myaka ishize nabo bakoze iri kosa ubukungu bwabo bugahungabana bikomeye, cyakora mu Rwanda kubimenya bikaba bisaba gukurikira kuko nta formule bagira mu by’ubukungu kubera itekinika n’ubucakura bwo guhisha cyane.

Kuba kandi Kagame yizeye ko inzego z’umutekano yazifatiye, kuko zitazuyaza no kwica amategeko mpuzampahanga nko gushimuta no kwica urubozo ku mabwiriza ye, bituma yumva ntawe atinye ndetse nta n’uwo yubashye akaba ari yo mpamvu ategeka guverinoma nk’utegeka urugo rwe!

Uretse amafaranga yategetse ko yahabwa Arsenal, Kagame yanategetse inama ya Guverinoma guha Marriot Hotel yubatswe ahahoze Jali Club kuko ngo yari yagiye mu gihombo! Bikaba byarateye abantu ubwoba aho Guverinoma yishyurira ideni ikigo cy’ubucuruzi kigenga kandi ibyahombye byose nta kindi bishyuriye uretse icyo cy’umwami nyiri ishyamba.

Minisitiri Gatete w’imari n’igenamigambi, yatangaje ko guverinoma igomba gufasha Marriott Hotel kugira ngo ibone amafaranga yo kwishyura imyenda, bitayibangamiye mu mikorere yayo.

Misitiri yahamije ko ‘Marriott Hotel-Kigali’atari iya Leta y’u Rwanda, Marriott Hotel-Kigali ni iya Kompanyi Nyarwanda “New Century Development Ltd”, ariko ifatanyije na ‘Marriott Group’ cyane cyane mu micungire no kuyibyaza umusaruro.

Kuba umusirikare n’umupolisi barya ababyeyi babo, abavandimwe babo, inshuti zabo n’abandi banyarwanda bicira isazi mu jisho mbese ibyo ni ubupfura?

Mbese ko igisirikare n’igipolisi bikorwa n’abafite ubuzima bufite impagarike n’ubutaraga, igihe umuntu bibaye ngombwa ko abivamo, iryo soko azakomeza kurihahiramo! Mbese hari uwagurana abavandimwe n’igihugu ibyo kurya?

Ubusumbane bukabije bwari hagati y’ibyiciro byari bigize umuryango w’abafansa, nibwo bwatumye mu wa 1789 haba impinduramatwara yahinduye imitegekere n’imyumvire y’ibihugu byinshi kugeza na magingo aya!

Itonesha ryose, guhabwa imifuragiro idafite impamvu no guhabwa amahirwe aruta ay’abandi byose biza muri ruswa! Mbese ririya soko ry’abasirikare n’abapolisi ni iki muri ibyo byose?

Mpariye abasomyi!