“Ubutegetsi bwa P.Kagame buravuguruzwa n’abavuga rikijyana ku Mateka ya Jenoside”: Sylvestre Nsengiyumva

“Ubutegetsi bwa Paul Kagame burotswa igitutu gikomeye na bamwe mu bavuga rikijyana ku Mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi!”

Ibi ngibi biratangazwa na Sylvestre Nsengiyumva mu isesengura akora mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi wa Radio Urumuli mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu bo avuga batoroheye ubutegetsi bwa Paul Kagame harimo n’abo buvuga ko bwarokoye cyangwa n’abafatanyije na bwo, ariko ubu bakaba barabwipakuruye.

Sylvestre Nsengiyumva asanga ibi bintu bifite uburemere cyane ku mpinduka zo mu bihe biri imbere, by’umwihariko amarembera y’ubutegetsi bumaze imyaka 25.