Ubutegetsi bw’u Rwanda bukorera nde?

    Ubusanzwe ubutegetsi cyangwa ubuyobozi bw’igihugu icyo ari cyo cyose ni urwego rushinzwe gutegura, gushyira mu bikorwa, gufata imyanzuro, kubungabunga no kurengera imibereho myiza, iterambere n’umudendezo by’abaturage bashinzwe kuyobora.

    Impamvu ubutegetsi bwihatira gukorera ubutaruhuka abaturage ni uko abo baturage ari bo baba barashyizeho ubwo butegetsi bakaba kandi bashobora kubukuraho mu gihe bwaba budakora uko babyifuza.

    Tugarutse ku ngingo yacu rero, tukareba uko Leta y’u Rwanda yitwara imbere y’abanyarwanda wakwibaza uwo ikorera ndetse n’uwayishyizeho!

    Reka mbahe ingero kugira ngo byumvikane neza:

    Ubwo abaturage bo mu burasirazuba barakaga inzara ndetse bagasuhuka, Leta yavuze ko rwose nta nzara iri mu gihugu ko abasuhuka bafite impamvu zabo bwite.

    Mu karere ka Ruhango ubwo batakaga inzara bise “Nzaramba” igisubizo Leta yatanze cyari iki “Imisozi iratohagiye nta nzara iri muri aka karere”!

    Urugero rwa kabiri mbaha ni urw’imirambo yabonetse mu kanyaru aho u Rwanda n’u Burundi byitanye ba mwana ariko Leta y’u Burundi ikemera ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ngo hamenyekane imvo n’imvano y’iyo mirambo ibi bikaba byaranzwe na Leta y’u Rwanda!

    Ibi byiyongeraho abantu bagiye bashimutwa ndetse imwe mu miryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu ndetse na bimwe mu bihugu bikamagana iryo shimutwa Leta y’u Rwanda yo iti ahubwo turaza kurenzaho tuge tubarasa ku manywa y’ihangu!

    Mu minsi ishize kandi natangangajwe no kubona ko ngo mu Rwanda ubushomeri bwagabanutse rwose ngo bukaba bugeze kuri 2%!

    Izi ngero n’izindi ntarondora zigaragaza ko Leta y’u Rwanda ifite abo iharanira gushimisha batari abaturarwanda!

    Nta munyarwanda uretse uwarenzwe cyangwa uwaguranishije ubwenge bwe umugati utabona ubucyene buvuza ubuhuha mu Rwanda! Ntawutabona uko ireme ry’uburezi ryazahaye! Ariko ubu ngo u Rwanda ruyoboye Afurika mu iterambere n’ubukungu!

    Iyo witegereje usanga Leta y’u Rwanda yihatira gushimisha Rugigana!

    Ariyo mpamvu usanga itekinika ryarashyizwe imbere aho ba Rugigana basimburana ino bigiza nkana ngo baje kwiga ibanga u Rwanda rukoresha mu kunyanyagira mu iterambere! Ikibabaje ni uko Leta yashatse uturangazabageni yereka abo ba Rugigana nk’ikitwa isuku mu mugi wa Kigali aho isafuriya ihora yera kuko ntabyo kuyitecyeramo bihari ariko tukabeshya ko uretse no kwijuta twagaburiye n’abaturanyi.

    Mbere yo gusoza nababaza nti ese Leta y’u Rwanda ikorera nde? Ninde wayishyizeho?

    Ku bwanjye ikorera uwayishyizeho! Niba warayishyizeho ishime ubwo ni wowe ikorera! Niba uziko utayishyizeho rero ntacyo ukwiye kuyisaba cyangwa kugira icyo uyibaza!

    Emile Ndamukunda