UBUTEGETSI BW'U RWANDA NGO NI NK'UBWA GASHAKABUHAKE

Mu mpera z’umwaka w’2010, leta y’u Rwanda yakoresheje igikorwa cyo gutumira abanyarwanda baba hanze kuza gusura u Rwanda, kugirango babashe gushishikariza n’abandi gutahuka. Icyo gikorwa cyiswe “NGWINO UREBE” cyitabiriwe n’abanyarwanda basaga ijana batuye mu bihugu bitandukanye; mu baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi n’ubwo nta wigeze afata icyemezo cyo gutahuka, aliko abenshi muli bo bahisemo kuba abatoni kuli Leta y’u Rwanda ku buryo bugaragara, ndetse nk’uko bisanzwe iyo umukuru w’u Rwanda aje nko mu bihugu by’i Bulayi abanyarwanda benshi bajya kwigaragambya bamwamagana; mu gihe abandi ndetse na babandi bagiye muri “NGWINO UREBE” bo usanga ahubwo bakora indi myigaragambyo yo kumushyigikira.

Umwe mu banyarwanda baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi bwana Karuranga Saleh we aliko yahisemo kutayoboka ubutegetsi bw’u Rwanda nka bagenzi be bajyane, ahubwo ahitamo kurwanya ubwo butegetsi bwamwishyuliye itike y’indege ndetse akanacumbikirwa ku buntu mu mahoteli meza y’i Rwanda mu gihe cy’ukwezi . Nyuma y’aho havuzwe byinshi ngo impamvu we yahisemo inzira yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ngo n’uko atahawe ku kamanyu k’umutsima nk’abandi; bityo ahitamo kwivumbura. Niyo mpamvu twifuje kumenya imvo n’imvano yabyo, adusobanulira impamvu yahisemo umurongo we bwite.

source:ikonderainfo

2 COMMENTS

  1. wowe uravuga ngo ntabwoba ugyira nkabo mwajyanye mu rwanda kwata bwoba ufite kuki utajya mu rwanda kuvugirayo ayo matiku yawe,urangije ngo habaye itsembatsemba ko mbona wize wagiye ugafata dictionnaire ukareba ico bita genocide sha mubyemere, mubyange ni hahandi icaha kizababungamo mirere na mirere

Comments are closed.