UBUTUMIRE MU KIGANIRO MBWIRWARUHAME KU CYUMWERU TALIKI YA 16 KAMENA 2013 KIZABERA I BURUSELI, MU BUBILIGI

Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yemera ko uburyo buboneye bwo guharanira ko urubuga rwa politike rufunguka mu Rwanda, ari ukujya gukorera mu gihugu kugira ngo afatanye n’Abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi, guharanira ko ibintu bihinduka, Abanyarwanda bagahabwa uburenganzira bwo kwihitiramo mu bwisanzure ubuyobozi bubanogeye.
Ni muri urwo rwego amashyaka yacu PDP-IMANZI na RDI-RWANDA RWIZA yafashe icyemezo gikomeye kandi kidakuka cyo kujya gukorera mu Rwanda bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa  Kamena 2013.
Twishimiye rero kubatumira mu kiganiro mbwirwaruhame kizaba ku cyumweru taliki ya
16 Kamena 2013
, guhera saa munani (14h) kugera saa kumi n’imwe (17h), kuri iyi adresse :
Place de la Vaillance 7; 1070  Anderlecht, Bruxelles.
 
Muri iki kiganiro tuzabagezaho ku buryo burambuye impamvu amashyaka yacu yafashe icyemezo cyo kujya gukorera mu Rwanda, na gahunda duteganya tumaze kugera mu Rwanda. Tuzaboneraho n’umwanya wo kumva inama n’ibyifuzo by’abazaba bitabiriye ubu butumire.
Twishimiye kandi kubamenyesha ko iki kiganiro kizabanzirizwa mu gitondo n’ikindi kizaduhuza n’abahagarariye amashyaka yose atavuga rumwe na Leta akorera mu buhungiro kugira ngo twungurane ibitekerezo kuri gahunda zacu no ku bufatanye mu guharanira demokarasi mu gihugu cyacu.
Ikaze rero, muzaze muri benshi, kandi tubaye tubashimiye.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 29 Gicurasi 2013.
Jean-Marie Mbonimpa                                           Jean-Damascène Munyampeta
Umunyamabanga mpuzabikorwa                             Umunyamabanga mpuzabikorwa
wa RDI-RWANDA RWIZA                                                 wa PDP-IMANZI
E-mail : [email protected]                          E-mail : [email protected]
Tel. : 0041-787471982                                                     Tel. : 0032-477971465