UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE, N’IMITWE YOSE YAHISEMO INZIRA Y’ISHYAMBA;

Abdallah Akishuli

Bavandimwe,

Amashyaka menshi n’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegitse bwa Kigali, harimo na FPP-URUKATSA mpagarariye bamaze iminsi biga uko basezerera ingoyi y’ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda.

Buri wese akora uko ashoboye abinyujije munzira yumva imunogeye ngo arebe uko yatabara abanyarwanda .

Hari bamwe rero basanze inzira ibanogeye ari ishingiye kumbaraga za gisirikari aribo natwe tubarizwamo. Mubikorwa twatangije hari intambwe ishimishije twabashije gutera mukwiyubaka cyane cyane twegeranya abantu( Resources humaine) bafite ubunararibonye n’uburambe mu mirimo inyuranye yaba iya gisirikare cyangwa se iya politique.

Ibikorwa twagezeho ndetse n’imbaraga zishingiye kuri abo bantu twabigereranya n’icyo bita fonds de commerce, cyangwa se capitale sociale ( igishoro/umutaji/ Umutahe)
N’ubwo hari ibyo twishimira ko twagezeho, ariko kandi ntitwabura kuvuga ko hari imitwe inyuranye ikomeje kugaragaza ko hari intambwe badusumbije. abo bagaragara batyo tukaba tubibashimira kandi tubizeza ko tuzabashyigikira uko dushoboye nk’uko natwe twifuza ko babigenza batyo mugihe hari igikorwa cy’indashyikirwa batubonyeho.

Twibutse na none ko n’ubwo bamwe muri bo badusumbya iyo ntambwe, ariko kandi nabo iyo tubitegereje neza dusanga hari byinshi batihagijeho.

Niyo mpamvu dusanga muri iyo mitwe inyuranye abazabasha kumva ko ubwuzuzanye hagati yacu nabo bwagira akamaro gakomeye tuzabaramburira ibiganza maze tubasanganize ibyo babura nabo batuzimanire ibyo tubura.Ni uko izo ntambwe dutere ebyiri icyarimwe aho kugirango buri wese atere imwe itarenga umutaru.

Tumaze gusobonukirwa ko kwigungira munguni utazivanamo wenyine birutwa kure no kwisungana maze mwese mugasenyera umugozi umwe. L’Union fait la force.

Ndagirango kandi mbonereho mbwire babahungu bacu baryamiye amajanja ko ya minsi y’itabaro twari dutegereje igihe kirerekire yageze kandi ko ya miheto twita iy’umusada nikomeza gutinda kuboneka ntibazagire ipfunwe ryo kuba twakwisungana n’abayifite, dusenyere umugozi umwe duchape Hadui hadi tumshike matekwa

Mugusoza nongeye gushishikariza abanyarwanda barambiwe agatsiko kwitabira ibikorwa byo gutanga umusanzu w’urugamba MUKIGEGA IMPURUZA kugirango dutegure izimano tuzakiriza abazadusanga cyangwa se impamba tuzashyikiriza abazaduha ikaze mubirindiro byabo.

Bikorewe mu ndorwa kuwa 18/07/2018
AKISHULI Abdallah
Amacumu Acanye

4 COMMENTS

  1. Uyu mugabo Akishuri nta bwenge agira kabisa, si no kubura ubwenge gusa ahubwo n’ubunyangamugayo arabubuze. Ubu ngo arashaka amafaranga! RNC nayo iyi muduhe amafaranga dutere, imyaka 8 irashize! Hahahahahaha
    U Rwanda rufite intwari ariko n’ibigwari rurabifite da! Tujye tubyemera ni abacu ntakundi twabagira
    Afande Akishuri tafuta hela ndugu yangu lakini mambo ya kudanganya wacha kabisa!

  2. Akishuli muvandimwe, Financial Capital/ Capital financier/ Mtaji, iby”uvuga birumvikana aliko intwali zirarutana kuko kugez’ubu FLN niyo twatangiye guhundagazaho ibyo wowe wifuza mbere yuko werekana naho uzakorera igikorwa twifuza tuli benshi. ugir’amahoro y’Imana n’imigisha yayo. inama nakugira kulikita Hamada na Sankara ureke kutujuragiza/kutujarajaza.

  3. Sankala Callixte akwiye gushigirwa n’abantu bose bashigikiye ko u Rwanda rubohoka ku ngoma y’ IGISUTI ya Umunyagitugu Kagame Paul RPF

  4. U Rwanda rukeneye kubohorwa kandi igihe ni iki. Abanyarwanda bari k’ungoyi n’ IGISUTI by Umunyagitugu Paul Kagame/RPF

Comments are closed.