Ubutumwa bugenewe Gen. Victor Byiringiro: Abanyarwanda tureke guheranwa n’amateka tubashe kwigobotora ingoyi

    Martin Ntiyamira

    Muvandimwe Byiringiro,

    Mperutse gusoma inyandiko yawe wise “INZANGANO Z’ABANYARWANDA MU KIGARE CY’AMOKO N’UTURERE N’UMUTI WO KUZIVAMO“; iriya nyandiko yawe yanciye intege ariko impa n’ikizere. Yanciye intege kubera ko inyandiko hafi yose yuzuyemo imvugo itunga Abanyarwanda ngo abarememo urukundo ahubwo ibatanya ibacamo/ibagwizamo urwango kubera ko ifite uruhande ibogamiyeho cyane mumakimbirane arangwa mumateka y’igihugu cyacu; yampaye ikizere kuko nayifashe nk’ikimenyetso cy’uko wenda waba witeguye kurandura urwango nka ya mvugo ngo “ujya gukira indwara arayirata”; rero n’ubwo inyandiko hafi yose itari yuje urukundo ariko irangiza itanga icyo kifuzo cy’urukundo n’ubumwe mu Banyarwanda.

    Iyi si twese twayivukiyeho, ntawavukanye ubutaka aha n’aha, twese dufite uburenganzira bwo kuyibaho (aho ariho hose harimwo naho muri muri ayo mashyamba ya Congo cyangwa aho ndi aha muri iri hanga rya kure), kuba tuyirwaniraho ndetse nanubu tukiyirwaniraho dupfa ubutaka n’ibindi byifashishwa mubuzima bw’abantu, ibyo ntaho bitabaye ntanaho bitaba.

    Amateka dushobora kuba tutayemerannwaho ariko ntabwo dukwiye guherannwa n’amateka ngo abe ariyo tuburana dutahire ibyo kuko amateka ni amateka, ibyabaye byarabaye ntacyo twabihinduraho; ahubwo icyo dukwiye gukora ni ukugira amasomo dukura muri ayo mateka bitcyo tukaba twashobora guhuriza hamwe ngo ducyemure ibibazo bitwugarije magingo aya, ndetse tunige uburyo twabana mugihugu dusangiye tutakiryaniyemo. Igihugu ni icyacu twese tugomba kukibanamo mumahoro, buri wese uburenganzira bwe bukubahirizwa ntavangura rishingiye ku moko, uturere, n’ibindi.

    Abanyarwanda twigishijwe inzangano zishingiye kumateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, igihe kirageze ngo aho kwigishwa amoko ashingiye kumazuru n’ibindi twigishwe urukundo rushingiye k’ubunyarwanda. Urukundo rurakenewe ariko mbere na mbere tugomba kwiyumvisha ko tugomba kubahana no kubana mugihugu twese dusangiye.

    Nkuko nabikwandikiye mu ibaruwa y’ubushize, jye mpamya ko icyo Imana yashakaga kugera mukuduterereza Impyisi Kagame ari ukugirango Abanyarwanda aho bava bakagera bibe ngombwa ko biyunga kugirango babashe kwigobotara Umwicanyi ubamariye ku icumu. Niba Abanyarwanda bitunaniye ku iyunga katubayeho: Ayo masyamba ya Congo muzayaheramo mwitwa abajenosideri n’izindi mpunzi zizahera hanze muyandi mahanga aho Kagame azaguma kuzihigira akazitsindayo……….

    Rero ndahamagarira Abanyarwanda kunga ubumwe n’urukundo, kubahana, no ku rwana ishyaka, tugakura igihugu cyacu mu nzara za Sekibi.

    Ngutuye iyi audio yitwa “Umuti w’Ivangura Rivangitiranya”: https://soundcloud.com/ijwi-ryihuriro-nyarwanda/umuti-wivangura-rivangitiranya

    Imana ibafashe.

    Martin Ntiyamira

    Victoria, BC