Ubutumwa bugenewe Gen. Victor Byiringiro: Amacenga ntacyo azatugezaho – "kwemera mutemeye" bisobanuye indi Jenoside

Martin Ntiyamira

Muvandimwe Byiringiro,

Nasomye ibaruwa yawe wageneye impunzi z’Abahutu zaba iziri mumashyamba ya Congo nahandi hose kwisi, igice cyambere cyose nakigaye icyo nakigayiye ni uko cyavanguye akababaro k’Abanyarwanda. Kuba utabona ko Abanyarwanda twese twaba Abahutu cyangwa Abatutsi, yewe ndetse n’Abatwa twababaye bigaragaza ko igice cyanyuma cy’iyo baruwa ari ikinyoma gifite ikindi gishe wapfundikiye mu ijambo wakoresheje jyewe nasomye nka “code”: “Ukubyemera Tutabyemeye”.

Ibaruwa yawe wari wayirangije neza iyaba uwo musozo utari ikinyoma kigamije kujijisha, werekanye ukuntu wemeza ko Abahutu babazwa n’Imana kubera ibyaha byabo ariko ntaho wigeze watura ngo uvuge ibyo byaha Abahutu bakoze ibyo ari byo usibye gukomoza ku ivangura n’amacakubiri ariko wari wabanje kuvuga akarengane barenganyijwe ngo mumyaka 450!

Muvandimwe rere, code yo “kwemera mutemeye” irasa nka yamacenga yakorwaga n’impande zombi mumishyikirano yo muri Arusha, ndetse bigasa nkaho biteganya imperuka (apocalypse) nka yayindi ya Bagosora????

Amasomo mbona Abanyarwanda dukwiye gukura mumateka mabi y’igihugu cyacu:

1)Kugerageza kwiyumvasha akababaro k’Abanyarwanda bose, tukemera ko ariAbatutsi ari Abahutu ndetse n’Abatwa babajwe kandi bahemukiranye

2)Imana yaratubabaje twese kugirango itubashishe gusobanukirwa uko akababaro kamera bitcyo bitubashishe gusobanukirwa n’akababaro k’abandi kandi ko twese tuva amaraso.

3)Imana yaduteje Shitani Kagame aza yica Abatutsi n’Abahutu ariko anakoresha ubwo bwicanyi mugutsindagira no kubiba amacakubiri kugirango abone uko akomeza kutwica ubushiraherezo – ibi Imana yabyemeye kugirango nidusobanukirwa neza, Shitani Kagame abere Abanyarwanda ikiraro cy’ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda. Iyo Kagame aza yica bamwe, agatonesha abandi, nta bwiyunge bwari kuzashoboka.

Rero Banyarwanda Banyarwandakazi, igihe kirageze ngo Twemere twemeye kwiyambura no gusezerera amacakubiri burundu dutahe mu Gihugu cy’isezerano ry’Imana tutarangwa n’amacakubiri naho ubundi kwemera tutemeye twese byazatugiraho ingaruka zitari nziza ntanumwe usigaye inyuma zitamugezeho.

Ariko reka nkwizeze ko umugambi w’Imana wo ari Ndakuka/Ndahindurwa, ibizaba byose bizarangira, Abanyarwanda bahabwe amahoro basabye Imana.

Imana ibafashe.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada.