Ubutumwa bugenewe Gen. Victor Byiringiro: Umusemburo w'Impinduramatwara Gacanzigo

Martin Ntiyamira

Muvandimwe Byiringiro,

Nkwandikiye murwego rwo gushakira ubwiyunge n’amahoro arambye abanyarwanda.

Jyewe na we dusangiye amateka y’igihugu cyacu ariko ntituyumva kimwe kuko turi abantu babiri batandukanye tukaba twarayabayemo muburyo butandukanye ndetse tukaba twaranayabwiwe tukanayigishwa ugutandukanye. Ikindi ni uko jye na we dushobora kuba dufite imyumvire n’imyemerere itandukanye.

Ariko hejuru yo kugira ibyo byose dutandukanyeho tukaba dufite n’ibyo duhuriyeho byinshi nko kuba twembi turi abantu kandi twembi turi Abanyarwanda no kuba twembi twifuza kubaho mumahoro no kuzaraga abazadukomokaho amahoro n’ibindi byiza mu buzima bwo kuri iyi si. Aho rero mugani wa yamvugo ngo icyo dupfana kiruta icyo dupfa niho Abanyarwanda dukwiye gushingira mugushaka ubwiyunge n’Amahoro twifuriza igihugu cyacu.

Reka tubanze twumvikane ku mateka yaranze igihugu cyacu:

Nasomye inyandiko zawe uheruka gusohora imwe murizo yibandaga kumateka y’akarengane ku Banyarwanda, ariko nasanze amateka wadutangarije abogamye. Ibyo ntibivuze ko nta kuri kuri mubyo wavuze ariko nizereko wemera ko ibyo wavuze atariko kuri kose cyangwa ko ibyo wavuze byose ari ukuri kuko byinshi ni amateka nawe wabwiwe n’abayabwiwe muburyo bwa propagande ya za politike mbi zaranze igihugu cyacu.

1) Amateka y’ingoma za cyami mu Rwanda arangwa n’Ibyiza zagejeje ku Banyarwanda ndetse n’ibibi za koreye Abanyarwanda. Kugira u Rwanda nk’igihugu cyacu tubicyesha ingoma za cyami zagiye zigarurira uduce/uduhugu dutandukanye zigakomeza kugenda zagura ubuso bw’igihugu. Uko kurema no kwagura u Rwanda nk’igihugu ni ikiza ducyesha ingoma za cyami ariko icyo kiza twakibonye kukiguzi kiremereye kuberako intambara zo kwagura igihugu no kwigarurira uduce dutandukanye bigombe kuba byarahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda none ubu dufite igihugu twese dukunda twita u Rwanda nubwo twakibonye binyuze mu ntambara zamennye amaraso zikica n’ubuzima bw’Abanyarwanda. kuvuga ko ngo “Abahutu” barenganyijwe imyaka 450 ingoma za cyami zayoboye u Rwanda numva ko atari ukuri cyane ko muri twe ntawabihagazeho kandi ko hari n’ibimenyetso ko amoko mu Rwanda atari ateye nkuko ubu ateye, koko hari akarengane kabagaho kungoma za cyami ariko kuvuga ko ako karenga wari umwihariko w’Abahutu jye mbona ari ntashingiro bifite.

Gusa ibintu byaje guhinduka aho ubutegetsi bw’Abakoloni bugereye mu Rwanda kuko nibwo ivangura ryatangiye kwimakazwa abakoloni bakoresha amayeri yo gucamo ibice Abanyarwanda kugirango babone uko babameneramo gutcyo bikabahesha gukomeza gusahura igihugu basahurira iwabo. Muri ayo mayeri yabo yo gucamo ibice Abanyarwanda, Abakoloni babanje gutera imirwi Abanyarwanda bamwe bahabwa ubwoko bw’Abahutu abandi bahabwa ubwoko bw’Abatutsi, abandi bahabwa kuba ubwoko bw’Abatwa. Abanyarwanda batangira kwigishwa kwibona muri izo ndorerwamo z’amoko. Abakoloni barabanza bumvisha abagizwe Abatutsi ko aribo bitangaza nabo barabyemera. Sinari mpari ariko nkurikije ibimenyetso by’amateka niyumvishako koko kungoma z’Abakoloni mu Rwanda abagizwe Abahutu bahuye n’akarengane gakabije kurusha abandi akaba ari n’ako karengane kabaye kungoma z’Abakoloni Abahutu bahora bavuga ko bagiriwe n’ingoma za cyami akaba ari naho mbona ko inzangano hagati y’Abahutu n’Abatutsi zakomotse.

Gusa icyo Abahutu n’Abatutusi batashoboye kubona no gukumira hakiri kare ni uruhare rw’Abakoloni bagize mukubateranya bakabyemera bikabaviramo guhemukirana. Abakoloni nyuma yo gushimagiza no gushyira hejuru Abatutsi baje guhindukira bumvisha Abahutu ukuntu bakandamijwe ko bakwiye kurwanya Abatutsi n’ingoma ya cyami kubera ko Umwami n’abajyanama be bari batangiye kwinjira munkundura yo kwaka ubwigenge, nibwo Abakoloni berekanye umukino bakinaga. Ubwo nibwo ibicika byatangiye gucika mu Rwanda biza kurangira bitarangiye ubwo Abahutu biraraga mu Batutsi bakica bakabatwikira, bamwe bakameneshwa bagahunga igihugu kugeza ubwo bagarukaga kuruhembe rw’umuheto muri 1990. Wowe nabonye usa nuwumva ko uruhare rw’Abanyamahanga mumacakubiri yo mukarere byatangiye muri 1990 kandi atariko bimeze.

Jyewe mbona akarengane kabayeho kungoma z’Abakoloni tutakitirira Abami cyangwa Abatutsi muri rusange twakitirira Abakoloni bakatubera nka za ngurube Yezu yoherejomo amadayimoni ayasohoye mumuntu yari yaragize igicumbi cya yo. Gusa kwicuza no kwigaya mbona bikwiye kubaho kuko twateranyijwe n’Abanyamahanga tukabyemera tugahemukirana.Mumateka y’ibyabaye guhera muri 1990, jyewe nk’Umnyarwanda uvuka ku Babyeyi bahunze muri za 1959-1963 nemera ko intambara yo muri 1990 yari ifite ishingiro kandi yari ngombwa, nemera kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho, nkanemera ko Abahutu nabo bakorewe ubwicanyi ndengakamere. Hakaba hakwiye ubutabera bwuzuye no gusabana imbabazi kumpande zombi kugirango ubwiyunge nyakuri bushoboke.Kubyerekeye indangamuntu y’Amoko y’Ubutuhutu, Ubututsi, n’Ubutwa, jye nemera ko icyo kibazo cyo kwibona muri ayo moko dugifite ariko ko ari irangamuntu tudakeneye kandi twahawe n’Abakoloni, mbona ko icyangombwa kandi kidufitiye akamaro ari kuba Abanyarwanda. Ubunyarwanda jyewe mbona buduhagije; ayo moko nkaba mbona ntakamaro adufitiye ntanikindi yigeze atugezaho usibye amahano. Yego si ibyoroshye kubikura mu Banyarwanda ariko mbona dukwiye kwerekeza munzira yo kugarura ubuvandimwe iyo rangamuntu ishingiye ku moko ikazaruha ikaba amateka. Ibyo bizashoboka mugihe ntakarengane kazaba gakorerwa Abanyarwanda gashingiye kuri ayo moko n’Abanyepolitike baciweho ingeso yo gukina politke ishingiye ku moko kandi ari inyungu zabo bwite baba bagamije.

Imiyoborere yazanira ubwiyunge n’amahoro arambye Abanyarwanda:

Jyewe mpamya ko Ubwami bugendera ku itegekonshinga aribwo bwonyine bwabasha gutuma Abanyarwanda bagira ubwiyunge nyakuri, demokarasi isesuye, amahoro n’iterambere birambye kandi bigera kuri buri Munyarwanda.Gusoza ari naho hari ubutumwa ngombwa:Abanyarwanda dukeneye umusemburo kugirango dukore “Impnduramatwara Gacanzigo”, igizwe n’Abanyarwanda twese, ariyo nakwita mundimi z’amahanga “Reconciliatory & Revolutionary Rwandan Mouvement” – RRRM or  Mouvement Réconciliatrice et Révolutionaire Rwandais – MRRR; Mudufashije kubona uwo musemburo mwaba mukoze.

Murakoze, mugire amahoro y’Imana.

Martin Ntiyamira

Victoria, BC, Canada