Ubutumwa bugenewe Nyamwasa, Rudasingwa, Musonera, Ngarambe n’abo muri RNC bose

Martin Ntiyamira

Bavandimwe bo muri RNC,

Imana ifite umugambi wo kubaka u Rwanda rushya rutarangwamo amabi ayo ariyo yose kandi izawugeraho ntakabuza.

Kubera uwo mugambi w’Imana, niyo mpamvu RNC Imana yayihinduye nka wa munara w’i Babeli kubera ko yifuza ko mwiyeza ikabeza ikabagira bashya kandi beza mu buzima bushya mu Bwami bwayo. Ngo ibyakorewe mu ibanga byose bizamenyekana.

Imana irabasaba kwicuza no kwihana ibyaha byanyu kugirango ibababarire ibone kubaha igihugu cy’isezerano. Muve mu madini y’inzaduka mujye kwa Padiri mupfukame ku ntebe ya penetensiya musabe Yezu imbabazi cyane cyane ibyaha by’ubwicanyi n’ibindi byose, ndetse munirengere ibyaha bya benewanyu bose nabyo mubisabire imbabazi. Niba aribyo biboroheye mujye kumu Padiri w’umunyamahanga utazi i Kinyarwanda maze mubwire Yezu ibyaha byanyu mubimusabire imbabazi mu Kinyarwanda.

Maze ni murangiza gusaba Imana imbabazi muzisabe n’Abanyarwanda muri rusange.

Muvandimwe Kayumba, wisobanuye kenshi ku bwicanyi uregwa kuba warakoreye Abahutu ariko sinari nakumve narimwe ugira icyo uvuga ku bwicanyi bwakorewe abana b’Abatutsi bazaga kurugamba baturutse mu Rwanda, mu Burundi, no muri Congo. Numvse Musonera agushinja ko ari wowe wari ukuriye abakoraga ubwo bwicanyi; ikindi, uruhare rwawe wowe bwite waba waragize mugufasha Kagame kwikiza abasirikare bose bari bamubangamiye n’abataramushakaga, wigeze kutubwira ko ari wowe wagiye kumukura mu rutoki abandi bamutaye ndibwira ko aribwo yahise akugira umutoni? Ibyo aribyo byose ukuri kose kuruhare rwawe urakuzi mumutima wawe. Mperutse kumva usobanura ko FPR yapfuye muri 1998 no muri 2000 birantangaza nyoberwa niba ari ukwigiza nkana cyangwa waba ariko ubyumva koko kubera ko wenda aribwo wowe waba waratangiye kwigizwayo? Ikintera kwibaza ibyo, none se kuri wowe, Nyuma y’iyicwa rya Rwigema yicishijwe na Kagame akamukurikiza bagenzibe bose, n’abandi bose bicirwaga ku rugamba nka babana navugaga hejuru, burya kuri wowe FPR yari iriho ari nzima?

Muvandimwe Musonera, uti Kayumba niwe wayoboraga ubwicanyi, nonese wowe wakoraga iki; waba se wari uri mubahabwaga ayo mabwiriza yo kwicisha abantu b’inzirakarengane udufuni ukabikora? None se wowe wumva udakwiye gusaba Imana n’Abanyarwanda imbabazi?

Muvandimwe Rudasingwa, rwose politike n’irangamuntu y’amoko n’iringaniza uzi aho yagejeje u Rwanda ariko ukabirengaho ukavuga uti nimvuga iringaniza Abahutu barabyumva vuba imisanzu igwire! Imana irasaba Abanyarwanda kuva mu moko.

Muvandimwe Ngarambe, wowe numvise wibereye kwa Roza, iyo myaku ntayo nshaka…

Bavandimwe, mugarukire Imana ibahe umugisha.

Mbaye mbashimiye, Imana ibibafashemo.

Martin Ntiyamira