Ubutumwa bujyanye n’itariki ya 22 Mata

Babyeyi bacu, bavandimwe bacu, ncuti z’amagara zacu, banyarwanda nzirakarengane mwese mwitahukiye mwishwe mu rupfu rw’impurirane: tariki 22/04/1994  muri Petit séminaire de Rwesero: Abapadiri 9 n’abandi bihayimana n’abaturage benshi bishwe na FPR ahitwa Karushya,  tariki 22/04/1995: abantu batagira ingano biciwe mu nkambi ya Kibeho, tariki 22/04/1997 impunzi z’Abanyarwanda ziciwe  hafi ya gari ya moshi  i Kasese, Obilo, Biaro, Kisangani 52Km mu mashyamba ya Kongo tutibagiwe n’abanyarwanda bishwe mu yindi myaka mu bihe bitandukanye. Abo bose ntitwabibagiwe!

Babyeyi bacu ntimwazimye  kuko twe tucyariho kandi ntituzacogora kubazirikana.

Ntitwabibagiwe kuko igihe kizagera namwe mushyingurwe kandi mwibukwe mucyubahiro gikwiye abantu.

Ababishe urwagashinyaguro ntitwabibagiwe nabo. Bafite umuvumo uzabakurikirana iteka. Ntitwabibagiwe nabo kuko tuzabibabaza kabone niyo byaba nyuma y’imyaka 100.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ncuti bavandimwe

Kuri uyu munsi udasanzwe nk’uyu w’itariki 22 Mata tuzirikane ko mu myaka itandukanye no mu duce dutandukanye u Rwanda rwahekuwe rukabura abana barwo.  Ndasaba nkomeje mwe mwese b’umutima muzima kwifatanya tukunga ubumwe mu kwibuka abacu bose tutabavanguye.

Mboneyeho kandi umwanya wo kwihanangiriza abakomeje guhembera amacakubiri n’inzangano KIGA-NDUGA. Ababikora bamenye bari guha ingufu umwanzi duhanganye nawe. Mwibuke ko abatsembatsembwe guhera 1990 kugera  ku bajugunywa muri za Rweru na Muhazi atari ukubera ko ari abakiga cyangwa abanyenduga, barazira ubwoko bwabo SVP.

Ntabwo tukiri muri za 1990, cette fois-ci ntituzihanganira agatsiko cyangwa umuntu umwe uvuyanga ibintu byose yitwaje inzangano za kera zidafite ishingiro. Mbasezeranyije ko icyo kibazo cya KIGA-NDUGA nzakigarukaho by’umwihariko mu minsi iri imbere kuko ntikigomba kudusubiza inyuma.

Ndihanganisha kandi abarokotse ubwicanyi bagitotezwa cyane cyane impunzi ziri mu mashyamba ya Kongo. Mwihangane mukomere ku rugamba, kubabara cyane siko gupfa.

Abacu mwese twabuze ntitwabibagiwe, nimuruhukire mu mahoro iteka.

Bikozwe tariki ya 22 Mata 2015

 

Jean-Marie V. Minani

Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-FPP-Abajyarugamba

kibeho11