Ubutumwa butabariza AIP Wilson Murenzi

AIP Wilson Murenzi

Nyuma y’inkuru zakomeje gutambuka mu binyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zivuga ku bantu benshi ndetse barimo n’abasirikare bakuru bamaze iminsi batawe muri yombi, ubwanditsi bwa The Rwandan bwashoboye kubona ubutumwa butabariza umupolisi AIP Wilson Murenzi dore ko mubo twari twavuze mu nyandiko yacu ibanza nawe yari mu batawe muri yombi mu buryo butemewe n’amategeko kandi Leta ikaba idashaka kubagaragaza ngo niba ibyo ibashinja bifite ireme ibageze imbere y’ubutabera baburanishwe.

Ubwo butumwa buragira buti:

“Hari umuvandimwe wacu, Junior officer – Assistant Inspector witwa Murenzi wilson yaburiwe irengero ntituzi aho yagiye, batubwira ko afunze ariko iyo tugiye kuri police baramutwima batubwira ko batazi aho ari kandi yavuye murugo yambaye imyambaro yakazi nkibisanzwe, mudufashe kudutabariza, Murakoze”