UBUTUMWA BWA FCLR-UBUMWE: TWITEGUYE NO GUTANGA UBUZIMA BWACU, ARIKO U RWANDA RUKABOHORWA.

Abumva batiteguye kwigomwa ibyo aribyo byose ndetse n’ubuzima bwabo kugirango igihugu kibohozwe, bagomba kwicecekera bakareka Kagame akababera Umwami mushya.

FCLR-UBUMWE ni bande?

Nubwo hashize igihe gito ihuriro FCLR-UBUMWE rishyizwe ahagaragara, rimaze imyaka igera kuri itanu rikora akazi gakomeye ko gushyira hamwe ingufu za rubanda rutishoboye kugirango rushobore guhangana n’ingoma y’igitugu ya FPR-Inkotanyi. Kubera ko ibibazo by’impunzi z’abanyarwanda bari muri Congo no mu bindi bihugu by’Afrika bihuye n’iby’abari mu gihugu hagati bafashwe nk’imfungwa, bakaba bicwa rubozo, bakanabuzwa uburenganzira bwabo buri munsi; byabaye ngombwa ko FDLR na PS Imberakuri bishyira ingufu zabyo hamwe kugirango bihe rubanda uburyo bwo kungurana ibitekerezo, no guterana inkunga mu rugamba rwo kwibohora.

FCLR-UBUMWE rero ihuje abanyarwanda bose barokotse ubwicanyi bw’inkotanyi muri Congo no mu Rwanda imbere, ikaba irangajwe imbere n’urubyiruko rwamaze kubona ko ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi budashobora kuvaho, ingufu zose z’igihugu zidakusanyijwe ngo zikoreshwe mu rwego rwo kubohora igihugu hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.

FCLR-UBUMWE ni iyande?

FCLR-Ubumwe si ishyaka ry’umuntu umwe cyangwa se agaco k’abantu ni ihuriro rya rubanda, rishinzwe kureba gusa inyungu rusange z’abanyarwanda, cyane cyane abatsikamiwe n’igitugu cya FPR.Mu gihe amenshi mu mashyaka y’abanyarwanda usanga ashingiye ku bitekerezo no gahunda z’umuntu umwe, FCLR-UBUMWE yiyimeje guha buri mu nyarwanda uwo ariwe wese aho ava akagera uburyo bwo gutanga ibitekerezo no gushyira ingufu mu bikorwa byo kubohora igihugu, idashingiye kw’izina cyangwa se imyanya yaba yarigeze kugirwa n’abayobozi, ahubwo ihereye k’uburyo buri muntu wese ashyira mu gaciro agaharanira inyungu rusange, areba imibereho myiza y’abenegihugu, aho gushaka gukuza umuntu umwe cyangwa se agaco k’abantu, kugirango abantu batazongera kugwa mu mutego wo gushyira amizero y’igihugu mu muntu umwe, yagira ingorane igihugu cyose kikahabonera ishyano.

Abacunguzi ba FDLR

 

FCLR UBUMWE n’iyo umukecuru ugihirahira mu mashyamba ya Kongo, nk’uko ari iy’umusirikare ukiri ku rugamba kuva muri 1990 kugeza uyu munsi kubera ko yumva icyo igihugu kimutegerejeho; FCLR-Ubumwe ni iy’umwana w’imfubyi Inkotanyi ziciye ababyeyi none zikaba zirirwa zimusaba kuzisingiza ngo zaramubohoye; FCLR-UBUMWE ni iy’umusaza uboreye muri gereza kubera ko bamwe mu bayobozi bifuje kumunyaga ibye bakamuhimbira ibyaha; FCLR-UBUMWE ni iy’umumotari police yirirwa itesha umutwe mu mugi wa Kigali nk’uko ari iy’umwarimu ukora iminsi yose agahembwa agasuzuguro. FCLR-UBUMWE iri muri Kongo nk’uko iri mu Rwanda no mu bindi bihugu byose by’Afurika ndetse n’Uburayi n’Amerika, iri i Nyamirambo nk’uko iri mu Kiyovu cy’abakire ndetse no muri Village Urugwiro ntiyahatanzwe.

FCLR-UBUMWE iharanira iki?

FCLR-UBUMWE iharanira ko u Rwanda rwava ku ngoma y’igitugu ishingiye ku gaco k’abantu bikubiye ibyiza byose by’igihugu , bakiha n’uburenganzira bwo kwica no gukiza, rukayoborwa n’amategeko aha buri muntu wese uburenganzira bwe bwose, ntakureba amoko, cyangwa se imiryango abantu bavukiyemo. FCLR-UBUMWE kandi yifuza ko buri munyarwanda wese agira uruhari mugushyiraho abayobozi b’igihugu, binyuze muri demukarasi isesuye. Itarimo amanyanga n’ubufindo nk’ubwo FPR ikoresha muri iki gihe kugirango ibeshye amahanga ko igihugu kigendera kuri demukarasi.

FCLR-UBUMWE kandi isanga ko mu gihe cyose hataraba ubutabera bureba abantu bose bakoze ibyaha ndengakamere, abanyarwanda badashobora kubana neza batishishanye mu bijyanye n’amoko, kuko ibinyoma by’Inkotanyi n’akagambane k’amahanga byatumye kugeza ubu abasirikari b’Inkotanyi bagize uruhare mu bwicanye bukomeye bwabaye mu Rwanda kuva mu 1990, batarashyikirizwa ubutabera. Ibi ni ngombwa ko bigerwaho kugirango ubwiyunge nyabwo buboneke mu gihugu.

FCLR-UBUMWE yemera iki?

FCLR-Ubumwe yemera ko ibibazo byose ndetse n’ibyago byagwiririye u Rwanda bifite imizi mu ngoma ya cyami Kalinga, yo yakoreshaga ubugome burenze ubwenge buvanze n’uburyarya bukabije, bikaba byaratumye abanyarwanda bagira umuco wo gukurikira abategetsi butama, no kubaha ibyo bategetswe nk’imashini badashishoje ngo barebe niba koko bikwiye. Nubwo iyi ngoma Kalinga yakuweho n’intwari zayoboye revolusiyo yo muri 1959, usanga ibisigisigi by’iyi ngoma bikiri mu mitwe y’abanyarwanda benshi mu myitwarire y’abo mu mibanire hagati y’abayobozi n’abayobowe, ndetse ugasanga ko hari n’aho ikibazo cyo kwitwara cyami gikomerera cyane abashinzwe kuyobora igihugu, ndetse n’abayoboye amashyaka yitwa ko ahanganye n’ubutegetsi.

Niyo mpamvu FCLR-UBUMWE itemera ko hari umuntu n’umwe uri kamara mu birebana no kubohora igihugu, umuntu wese utekereza ko we ubwe ku giti cye afite umuti w’ibibazo by’igihugu akaba agomba kubahwa nk’imana aba adasobonukiwe n’icyo inyungu rusange z’igihugu bivuga, kandi anirengagiza ko igihe cyo kuvukana imbuto cyarenze. FCLR-UBUMWE yemera ko buri munyarwanda wese aho ari hose, agomba kuzana umuganda we akawushyira hamwe n’abandi, yiteguye kwigomwa ibintu byose byatuma abangamira ibikorwa byo kwibohora, niyo byasabako atanga ubuzima bwe. Kwiyemera rero no kwishyira hejura y’abandi, mu buryo butera impungenge ndetse bikabuza abantu bamwe kwisanzura kugirango bashyire hamwe n’abandi, bigomba kuba bimwe mu bintu abumva bagomba gufatanya na FCLR-UBUMWE muri uru rugamba bagomba kwigomwa.

Iyo RDF iri kurasa kuri aba bana ntitoranya umukiga n'umunyanduga

Iyo RDF iri kurasa kuri aba bana ntitoranya umukiga n’umunyanduga

Niyo mpamvu FCLR-UBUMWE isaba ko abayobozi bayo bose ndetse n’abayoboye impuzamashyaka irimo nka CPC, ndetse n’abifuza kuza muri CPC ko bakwiga kwicisha bugufi no kumva ibyo basabwa n’abo bayoboye ndetse n’igihugu ubwacyo, kugirango dushyire imbere ibitekerezo byubaka, aho gushyira imbere amazina y’abantu kabone n’iyo ibitekerezo byabo, byaba bigongana n’inyungu rusange z’igihugu duharanira kubohora.

FCLR-UBUMWE ikorana nande?

Kuva FCLR-UBUMWE yashingwa ntiyigeze ihwema kugerageza gukorana n’andi mashyaka, kuberako yemera ko niyo twaba hari aho tunyuranya mu bitekerezo n’abandi, mu gihe duhuje intego tugomba kwiga gukorana. Ibi ariko ntibivuga ko abo twemeye gukorana n’abo bafite uburenganzira bwo guhindura ibyo dukora, uko dukora n’ibyo twemera,bitwaje imyanya bahawe mu mahuriro cyangwa se impuzamashyaka twaba twinjiyemo.

Kugeza ubu FCLR-UBUMWE iri mu mpuzamashyaka CPC nka FCLR-UBUMWE, hari abagikomeza kwibeshya cyangwa se kwijijisha batangaza ko FDLR na PS Imberakuri biri muri CPC nk’amashyaka anyuranye, ibi ntabwo ari byo. FCLR-UBUMWE n’iyo yasinye ubufatanye na RDI Rwanda rwiza na UDR mu gushyiraho CPC. Aha rero turasaba abanyamakuru cyane cyane aba Radio Impala guhagarika iyi myumvire y’ibice bigize CPC kuko bitera urujijo rutari ngombwa mu badushyigikiye.

FCLR-UBUMWE ishyigikiye ubumwe bwa twese

Kuva muri za 1990 hari abanyapolitiki bamenyereye kwinjira mu yandi mashyaka bagatezamo akaduruvayo, kugirango bashobore gukoramo uduco tubafasha kuyakoresha ibyo bishakiye.Bamwe muribo baracyarekereje ngo barebe niba ibyo bakoze kera bitwaza amoko, uturere n’amasinde bwite bari bafitanye n’ubutegetsi, bashobora kubiheraho n’iki gihe, ngo bongera bacemo ibice abahanganye n’ubutegetsi bwa Kagame na FPR; noneho ingufu amashyaka yabo adashobora gukura muri rubanda kuberako bo ubwabo bafite amateka mabi, bazikure mu duco twinshi bashyiraho mu yandi mashyaka.

Turasaba abanyarwanda bose kubirebera hafi, bakibuka ko ibyabaye muri 1994 bitari impanuka, ko hari amakosa menshi yakozwe kugirango ibintu bigere iyo byageze, tukaba tudashobora kwemerera uwo ari we wese, kongera kutunyuza muri bene izo nzira z’amacakubiri n’ubutiriganya. Turasaba bene abo banyapolitike kutibeshya ngo bashyire FCLR-UBUMWE mu mashyaka cyangwa amahuriro bashaka kubibamo amacakubiri, kuko imfubyi zo mu majyepfo y’u Rwanda n’izo mu majyaruguru ziri kwicwa kimwe n’abambari ba FPR, kandi ntizitandukanya n’abavandimwe bazo bari muri Kongo n’ahandi hose muri Afurika.

Imikino ya kera yaroshye u Rwanda mu kangaratete twarayimenye, ibinyoma bya kera ntibizafata imizi muri iki gihe. FCLR-UBUMWE ni umutamenwa w’ubufatanye bwa bene Ngofero bazi iyo bava n’iyo bajya, bazi gutandukanya inshuti n’umwanzi kandi bazi icyo baharanira. Bemera ko igihugu kigomba kubohorwa mu maguru mashya hakoreshejwe ingufu n’uburyo bwose bushoboka, kuko kubaho nk’abacakara mu gihugu cyabo birutwa no gupfa. Uwifuza kubacamo ibice no kongera kubagambanira azabage yifashe.

IGNACE NTIRUSHWAMABOKO (se)

Umuhuzabikorwa wa FCLR-UBUMWE

fichier pdf UBUTUMWA BWA FCLR -Ubumwe