UBUTUMWA BWA FDLR KU WA 28.01.2017 KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 YA DEMOKARASI

Bacunguzi,

Bacunguzikazi,

nshuti z’urugaga FDLR,

Taliki 28/01/1961 ni umunsi mukuru utazibagirana mu mateka y’igihugu cyacu u Rwanda.

Abanyarwanda twese twibukaho ko ingoma mbi ya cyami yari yarazambaguje rubanda yasezerewe burundu bikorewe i Gitarama, igasimbuzwa REPUBURIKA na DEMOKARASI. Kuri uwo munsi abayobozi bo mu nzego z’ibanze bitorewe n’abaturage rubanda nyamwinshi bari bamaze kurambirwa n’ikandamizwa ry’iyo ngoma ngome. Babyemeje rero ku manywa y’ihangu berekana ko bashaka DEMOKARASI aribyo kuvuga ” UBUTEGETSI BW’ABATURAGE, BUSHYIRWAHO N’ABATURAGE, BUGAKORERA ABATURAGE ” . Basezerera gutyo ingoma ya cyami na gihake hajyaho Demokarasi igendanye na Repubulika akaba ari nayo mpamvu wiswe ” IVUKA RYA DEMOKARASI MU RWANDA «, ariko abambari b’ingoma ya cyami bo bakawita uwa ” coup d’État y’i Gitarama ” , mbese ko ubutegetsi babwihaye ku ngufu.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, nshuti z’urugaga FDLR, kugira ngo iyo Demokarasi igerweho habaye ah’abagabo, impirimbanyi zitanze, bamwe baricwa, abandi babagira ibimuga ariko abandi bakomeza umutsi kugeza bageze ku cyo biyemeje cyo guhirika ingoma ya cyami. Muri aka kanya rero dufate umunota umwe tuzirikane izo ntwari zabaye ibitambo bya Demokarasi.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, nshuti za FDLR, abambari b’ingoma ya cyami ntibemeye gutsindwa, bitabaza na LONI ngo ibasubize ku butegetsi. Na bwo muri KAMARAMPAKA baratsindwa, abaturage bashimangira ko nta ngoma ya cyami bashaka, ko bahisemo Demokarasi muri Repubulika.

Ariko nyuma ibisigisigi bya cyami ntibarekeye aho, batangije ibitero kuri Repubulika na Demokarasi bigitaguza ngo bisubize ubutegetsi, ariko ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe zikajya zibakubita inshuro kugeza mu 1967. Nyuma bahagarika ibitero bajya kwisuganya, bagaruka taliki ya 1/10/1990 biyise FPR INKOTANYI. Nyuma y’imyaka 4 y’intambara na bwo bakubitwa inshuro, baje kugera ku butegetsi nyuma yo kumena imivu y’amaraso y’abanyarwanda benshi ariko bafashijwe n’ibihugu bimwe ndetse n’iby’ibihangange ku iyi isi.

Kandi na none kugira ngo bagere kuri uwo mugambi wabo mubisha bifashishije abahutu b’inda nini, aba ari bo bashyira imbere kugira ngo rubanda nyamwinshi rubone ko atari ibisigisigi bya ya ngoma ya cyami. Muri abo bahutu bagambaniye bene wabo twavugamo nka Koloneli Alexis Kanyarengwe, Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga, Twagiramungu Faustin n’abandi.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, nshuti z’urugaga FDLR, ubutegetsi bw’i Kigali, ni ubundi bwami bwihinduye ukundi bugomba guhirikwa, Demokarasi ikongera igashinga imizi muri Repubulika. FDLR ni byo duharanira kandi tugomba kubigeraho. Birasaba rero ubwitange no gukomeza umutsi bya buri wese.

Gusa abameze nka ba Kanyarengwe baracyariho no mu rugaga rwacu barahagaragaye, ibitari kure ni Ndagijimana Lawurenti wiyita Irategeka Wilson, wagumuye bamwe mu bacunguzi ababeshye ko agiye kubacyura byihuse kandi mu cyubahiro. None amaso yaheze mu kirere! Ariko bamwe batangiye kuvumbura imigambi ye mibisha yo kubasubiza ku ngoyi; nibigobotore rero hakiri kare.

Na ba Pasteur Bizimungu, babibonye nyuma ko babaye ibikoresho nta garuriro.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, ntimucibwe intege n’abagambanyi bafite imyumvire mibi bakoreshwa n’umwanzi. Abantu nkabo kuva na kera babaho. Kimwe n’ibindi bigwari bita urugamba bikishyira umwanzi cyangwa bikajya ahandi.

Buri wese rero nahagarare neza mu mwanya we, akore ibyo asabwa n’urugaga FDLR, kugira ngo tuzongere duheshe abanyarwanda Demokarasi nyayo, kandi IMANA turi kumwe.

Harakabaho Urugaga FDLR n’inshuti zarwo ;

Harakabaho Abacunguzi n’Abacunguzikazi ;

Harakabaho Demokarasi mu Rwanda.

 

Bikozwe taliki ya 26/01/2017.

BYIRINGIRO Victor

Général-Major

Perezida w’agateganyo wa FDLR

1 COMMENT

  1. oh oh oh yewe yewe yewe,n’ukuri kw’Imana nyumvir’uriya mu jenocideri ngo ni byiringiro?amaraso mwasize mumennye n’ubu aracyataka,kdi ntimuzayakira,naho ibyo kugarura ingoma y’aba jenocideri mujye mwibuka ko abana bavutse mumaze kwangara ubu barasoretse kdi twabigishij’ibyo mwasize mukoze ndetse bo n’aba rda bashyize hamwe badafit’abo bazimu banyu b’ivangura

Comments are closed.