UBUTUMWA BWA FDLR MU KWIBUKA KU NSHURO YA 26 AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA.

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR KU MUNSI WO KWIBUKA KU NSHURO YA 26 AMAHANO YAGWIRIYE U RWANDA TARIKI YA 06 MATA 1994.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti, Bavandimwe, Banyarwanda, Banyarwandakazi.

Turabaramutsa mu ntego y’ Urugaga rwacu FDLR : nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE n’AMAJYAMBERE abanyarwanda bose basonzeye.

Tariki ya 06 Mata 1994, tariki ya 06 Mata 2020, imyaka 26 irashize abanyarwanda tugwiriwe n’ishyano rikomeye ubwo FPR-INKOTANYI mu ijoro ryo kuwa 06 Mata rishyira kuwa 07 Mata 1994 ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro (20H30), yahanuraga indege yari itwaye umukuru w’igihugu HABYARIMANA Juvénal na mugenzi we w’u BURUNDI NTARYAMIRA Cyprien n’abari babaherekeje bose hamwe n’abaderevu b’indege bagatikiriramo. Iyo ndege yari itwaye Perezida w’u Rwanda yahanuwe iri hafi kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe i Kigali ubwo abo ba Perezida bombi b’ABAHUTU bari bavuye i DAR-ES-SALAM muri TANZANIYA mu nama yari yahuje abaperezida bo mu karere u Rwanda ruherereyemo basuzuma ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya ARUSHA yo kuwa 04 KANAMA 1993 yahuzaga Leta y’u Rwanda na FPR-INKOTANYI. FPR-INKOTANYI yahisemo gukora icyo gikorwa kigayitse cy’iterabwoba (attentat terroriste) kugira ngo ihite yubura imirwano maze ifate ubutegetsi bwose ku ngufu, gutyo iteshe agaciro amasezerano y’AMAHORO ya ARUSHA ititaye na gato ku nkurikizi: “isubiranamo ry’abaturarwanda”.

Mu kagambane gakomeye cyane ka bimwe mu bihugu bivuga rikijyana ku isi, aho gufasha Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo FPR-INKOTANYI yari iteje igihugu, ahubwo bayikomanyirije mu byo kugura intwaro, batererana abaturage bafasha FPR-INKOTANYI kuzuza umugambi wayo mu mivu y’amaraso no mu bugome bukabije kugeza na n’ubu amaraso agitemba nk’uruzi rudakama. Dufate umunota twibuke izo nzirakarengane zose.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti z’Urugaga FDLR, Banyarwanda, Banyarwandakazi

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 26 itariki-ntandaro y’akaga FPR-INKOTANYI yakururiye u Rwanda n’abanyarwanda tunazirikana ko benshi mu banyarwanda bavukijwe kwibuka ababo, ahubwo bagategekwa kwibuka abatutsi gusa bahitanwe n’amahano FPR-INKOTANYI yakururiye u Rwanda ; ya mahanga akaba yarabigizemo uruhare ayifasha kwimika tariki ya 07 Mata 1994 iyifata ko ariho jenoside yakorewe abatutsi yatangiye, naho iya 06 Mata 1994 igasa n’aho ntacyo ivuze mu mateka y’u Rwanda. Ni akumiro!

Urugamba turwana ni urwo kugaragaza UKURI mu banyarwanda, amateka agasubizwa agaciro kayo abanyarwanda bose ntawe uhejwe bakishyira bakizana mu gihugu cyabo. Leta ya FPR-INKOTANYI ntiyahwemye gukoresha imbaraga zayo zose kugira ngo ibeshye isi yose yitaka ibyiza bitabarika, nyamara ariko kandi ibikorwa byayo by’urukozasoni n’amahano byakwiye hose bikanga bikayigaragaza uko iteye by’ukuri. Niyo mpamvu dukomeje gushishikariza buri wese wiyemeje kwambarira urugamba rw’ukuri gushikama gitwari dushishikajwe n’abo iriya Leta ikomeje gukorera ubugome ndenga kamere, bityo abarengana bakarenganurwa hakimikwa ubutabera buzira ihinyu, amajyambere aboneye kuri buri wese agakunda agasagamba.

Turashimira Abacunguzi, Abacunguzikazi n’Inshuti bakomeje kubiharanira ubudahuga.

Twizere Imana kandi tuyigororokere mu bikorwa byacu byose. UKURI kuzatsinda.

HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA
HARAKABAHO URUGAGA FDLR
HARAKANAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI ZA FDLR

BYIRINGIRO Victor Lt Gen

Président ai des FDLR

Bikozwe kuwa 01 Mata 2020