Ubutumwa bw’abari n’abategarugori ba RNC ku munsi w’abapfakazi

    Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe bari n’abategarugori bo kw’ isi hose twagirango muduhe akanya n’ikaze dufatanye gufata mu mugongo no kwihanganisha abapfakazi bo kw’isi hose.

    Twebwe abari n’abategarugori bo mw’Ihuriro Nyarwanda RNC, tubabajwe cyane cyane na bagenzi bacu bakomeje gupfakazwa buri munsi ku mpamvu z’ubuyobozi bubi bw’ibihugu hirya no hino kw’isi yose, by’umwihariko turibwibande ku gihugu cyacu cy’urwanda.

    Duturutse mu mateka yacu yakomeje kurangwa n’intambara n’ubwicanyi budasanzwe, turihanganisha abapfakajwe ba genocide yakorewe abatutsi, tukihanganisha n’abapfakajwe n’ubundi bwicanyi bw’itsemba bwoko ry’abahutu nabwo butaritwa genocide kumugaragaro.

    Abo bose kimwe nabakomeje gupfakazwa buhoro buhoro n’ingoma mbi y’igitugu itifuzako bene kanyarwanda baba umwe ngo basangire byose, babane kandi basabane, turabazirikana kandi tubasabira ku Mana Rurema.

    Uyumunsi nanone turibaza nk’abari n’abategarugori icyo twakora ngo duhagurukire kurwanya izo ntambara n’ubwo bwicanyi bihora bitugira abapfakazi, bigahindura abana bacu infubyi zitagira kirere na kirengera!

    Mbese ubundi abanyarwanda dupfa iki cyatuma tutabana mu mahoro? N’iki gituma duhorana impunzi hanze y’igihugu imyaka igashira indi igataha?

    Uyu munsi tubyibazeho duhagurukire rimwe dufate imigambi ihamye yo kutarwanya Gitera ahubwo turwanye ikibimutera! Nk’ababyeyi b’abanyarwandakazi, tubona ubwumvikane buke mu banyarwanda bukunze guterwa n’ubuyobozi bubi twakomeje kugira mu mateka yacu.

    Duhereye ku ngoma z’abami, habayeho ubwikanyize no gukomeza gushaka guhaka abandi ubuziraherezo.Umwami ngo ntiyicaga hicaga rubanda nk’uko babitubwira, ariko yakizaga uwo ashatse, akagabira uwo akunze, akiharira ibyiza byose by’igihugu hamwe n’akazu ke k’abiru bamufashaga gutegeka n’abatware yagabiye. Rubanda rugufi rwiganjemo abahutu n’abatutsi bakennye, bagatanga amaturo ibwami ubuziraherezo.

    Uko gukandamizwa kw’abo baciye bugufi mu moko yose cyane cyane abahutu, kwaje kuvamo revolution ya 59, itera n’impuzi zitagira ingano zo mu bwoko bw’abatutsi, ipfakaza abatagira ingano.

    Ingoma ya Prezida Kayibanda ntiyashoboye gucyura izo mpunzi mu mahoro zihera hanze Imyaka 30. Prezida Habyarimana amusimbuye nawe ikibazo ntiyagitunganya mu mahoro kirushaho gukomera, ubwo yazibwiraga ko u Rwanda ari ruto nkaho ntaburenganzira barufiteho!

    Ibyo bibazo byose by’ubwikanyize n’ivanguramonko byatumye hategurwa intambara y’ukwibohoza kwa FPR yatangiye muri 1990. Iyi ntambara nayo yapfakaje abatagira ingano, mugihe cy’imyaka ine irenga, iza kuzamo na bwa bwicanyi bw’indengakamere na genocide twavuze hejuru.

    Nonese uyu munsi muduhe uruhare n’uburenganzira twibarize guverinoma iri i Kigali muriki gihe ya Prezida Paul Kagame. Iyo mubona impunzi zari hanze mbere ya 1994 zarikubye inshuro nyinshi, kuba mudasha ibiganiro n’izo mpunzi cyane cyane kuganira n’abaziyoboye bari mu mitwe inyuranye ya politiki, mwumva mushakira abanyarwanda amahoro arambye? Cyangwa n’indi ntambara n’indi genocide mutegurira?

    Ntawicira abantu kubamara, nta n’ushobora gutsemba ubwoko Imana yaremye! Ntibibaho! Nukuvuga ngo iyo mwishe ba Karegeya ngo barabarwanya, bucya havutse abandi ba Karegeya icumi barengeje amakare uwambere!

    Kuri uyu munsi tuzirikana abapfakazi n’imfubyi, Abari n’abategarugori ba RNC turashishikariza Perezida Paul Kagame n’abo bafatanije kuyobora igihugu cyacu, gushyikirana n’ abanyarwanda bose batavuga rumwe kumiyoborere y’igihugu, tubasaba ngo mwicare hamwe, mugirane imishyikirano idafifitse mucyure impunzi mu mahoro no mu bwumvikane zimaze Imyaka irenga 20 hanze y’igihugu cyazo.

    Turabasaba kuturinda intambara zatumazeho urubyaro, zikadupfakaza, zikaturaza rwantambi mu makambi, mumashyamba ya Congo, no kwangara isi yose nkaho tudafite umurage ku gihugu cy’abasokuruza bacu!

    Dusoze ubu butumwa twifuza ihumure impfubyi zose, dufata mu mugongo abapfakazi bose tutarobanuye, kandi dusaba Leta y’u Rwanda gushyira mu gaciro ikiyemeza kuganira n’abo batavuga rumwe, bashakira buri munyarwanda amahoro n’umunezero birambye mugihu cye.

    Tube umwe, mu gihugu kimwe twarazwe n’abasokuruza bacu.

    Commission y’Abari n’Abategarugori b’Ihuriro Nyarwanda RNC.

    Christine Mukama