UBUTUMWA BW’AFERWAR-DUTERIMBERE KU UMUNSI W’ABABYEYI: NUBWO TURI MU BIHUGU BITARI IBYACU, NTIBITUBUZA KUBA UMURYANGO UMWE.

Kuri uyu munsi tuzirikana ku ruhare rw’ababyeyi mu buzima bwacu, tuboneyeho umwanya wo kongera kuganiriza abanyarwanda ku birebana n’ubuzima bw’impunzi z’abanyarwanda, hano mu mashyamba ya Kongo, cyane cyane ubuzima bw’abari n’abategarugori. Nkuko mumaze iminsi mubikurikira mw’itangazamakuru, uyu munsi usanze impunzi na none zugarijwe n’intambara, ikaba yarongereye ibibazo twari dusanzwe dufite, ikaba kandi inatwibutsa ko turi ku butaka bw’igihugu kitari icyacu. Mu gihe rero tuzirikana ku ruhare ababyeyi bafite mu gusigasira umuryango nyarwanda aho uri hose mu buhungiro, twagirango twiyibutse imwe mu myitwarire yaduhaye ingufu zo guhangana n’ibibazo duhura nabyo, kugirango tuyongere mu mibanire yacu, bityo dushobore guhangana n’ibibazo bituri imbere n’umutima wuzuye icyizere n’urukundo rwabo dusangiye urugendo. Murabizi ko intambara n’indwara zo muri aya mashyamba byasize imfubyi nyinshi zitagira kivurira, bikaba byaratumye ababyeyi benshi bafata inshingano zo kwita kuri izo mfubyi, bagerageza kuziha ubuzima bwo mu muryango mugari, bakanazitaho nk’uko bita k’urubyaro rwabo bwite. Ni ngombwa rero ko dufata umwanya tukabashimira, tukanahora tubazirikana ndetse tukanabashakira inkunga hirya no hino, twagira icyo tubona tukagerageza kugisaranganya aho gikenewe cyane, nkuko mwabonye twabigenje muri iki cyumweru gishize, twagerageje gusaranganya imfashanyo twagejejweho n’abavandimwe bacu bari mu bihugu bya kure. Uyu muco wo gusaranganya ibyo dufite, ukaba uri mu nkingi zikomeye zituma nubwo isi yakomeje kudutererana ndetse rimwe na rimwe ikadutoteza, bitatubujije gukomeza kuba umuryango wunze ubumwe. Nibyo rero koko, nubwo turi ku butaka bw’igihugu kitari icyacu, ntibitubuza kuba umuryango umwe, wunze ubumwe kandi utahiriza ku mugozi umwe.

Ikindi cyatumye duhangana n’amakuba isi idushyira imbere tutinuba kandi tutavuma abahisi n’abagenzi, ni uburyo impunzi ziri muri aya mashyamba ya Kongo zakomeje gushimangira ukwemera, n’umuco wo kwiragiza Imana muri byose. Usibye no kuba ukwemera kwacu kuduha ingufu za roho n’umubiri, kunatuma duhurira hamwe mu madini anyuranye bikagabanya ubwigunge no kwiheba biterwa no guhora ku nkeke y’intambara n’ibindi bibazo biyikomokaho. Ku bari mu idini rya Gatolika kandi murabona ko uyu munsi w’ababyeyi tuwizihije mu kwezi kwahariwe umubyeyi wacu Bikira Mariya, tukaba twongeye kumushimira uburyo ubuzima bwe bukomeza kutubera urugero, bunatwereka uburyo twihanganira imibabaro yo ku isi, kandi tugakomera ku kwemera kwacu, haba mu bihe by’amahoro cyangwa se by’intambara. Kuba Kiliziya Gatolika yaremeje ku mugaragaro ko Nyina wa Jambo yasuye urwatubyaye, igihe yabonekeraga bamwe mu bavandimwe bacu I Kibeho, bigomba guhora bitwibutsa ko icyizere yaduhaye cy’uko amahoro azagaruka mu gihugu cyacu kandi ko azagera kubana bose b’igihugu, kidashingiye ku busa. Niyo mpamvu mu minsi yashize twasabye abagatolika bo muri AFERWAR-Duterimbere kuvuga Rosari bashimira Imana kandi banashyira ishyirahamwe ryacu mu biganza bw’umwamikazi w’impuhwe, Bikira Mariya Nyina wa Jambo. Kuri uyu munsi w’ababyeyi rero ni ngombwa ko nanone dufata akanya tukazirikana uruhare ukwemera kwacu gufite mu gushimangira urukundo n’ubusabane mu mpunzi zose ziri hirya no hino ku isi.

Ikindi kidufasha mu guhangana n’ibibazo hano mu mashyamba ya Kongo, n’imbaraga zidasanzwe dushyira mu bikorwa byo kwishyira hamwe, kuko ubumwe bwacu ariyo ngabo ya mbere idukingira ubugome bw’abashaka kutumarira kw’icumu, kandi ikanadufasha guhangana n’ingaruka z’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigiriwa abacu, haba mu birebana n’ubuzima ndetse no kujijurana, dusangira ubumenyi bunyuranye kugirango twirwaneho, kandi turwane ku bacu, duhangana n’ingorane izo ari zo zose isi idushyize imbere. Kuri uyu munsi w’ababyeyi rero turasaba impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi kwishyira hamwe, kugirango dukomeze ibikorwa byo gufashanya, no kwita kuri bamwe muri twe batishoboye, kandi tunashimangire ubumwe bwacu mu guhererekanya ibitekerezo byubaka, kugirango urukundo n’ubusabane umunsi nk’uyu utwibutsa, byoye kuba amagambo gusa, ahubwo bigaragarire no mu bikorwa byo gufashanya bigomba guhoraho, kandi tukabigira umuco shingiro mu mibereho yacu aho turi hose, aho gukomeza kuba ba nyamwigendaho kandi Imana yaraduhaye abavandimwe mu mpande zose z’isi. Niyo mpamvu rero ku munsi nk’uyu nubwo tuzirikana by’umwihariko akamaro k’ababyeyi b’abategarugori mu miryango yacu, bitatubuza guhora twibuka umuryango nyarwanda Imana ishaka ko twubaka, aho umuvandimwe arinda umuvandimwe mu rukundo n’ubwitange bizira gushidikanya.

Turangije kandi dusaba abanyarwanda b’impunzi aho bari hose ku isi gukomeza gutera inkunga ibikorwa by’AFERWAR-Duterimbere kuko ibikinewe ni byinshi kandi abatadushakira amahoro ntibahwema kugerageza gushyira inzitizi zidasanzwe mu nzira yacu. Mwarabyiboneye ko imfashanyo yanyu igera kubo igenewe. Niyo mpamvu igikorwa cyose cyo kudutera inkunga n’iyo cyaba kitagaragara nk’aho ari kinini, kigirira akamaro abavandimwe bacu bari mu ngorane ziruta iz’abandi. Nk’uko twabivuze rero dutangira ubu butumwa, turi mu bihugu bitari ibyacu ariko turi umuryango umwe urinzwe n’ugushaka kw’Imana. Igihe cyose rero tuzashyira hamwe tugakundana nk’uko ibidusaba tuzataha iwacu duherekejwe n’imbaraga n’urukundo byayo. Imana ibarinde mwese kandi isabagize imigisha yayo ku babyeyi b’impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ku isi.

Bikorewe  i Walikale, RDC

Taliki ya 10 Gicurasi 2015

Racy Nyinawanshuti

Perezida w’AFERWAR-DUTERIMBERE

Akaririmbo k’abana bo mu mashyamba ya Kongo kuri uyu munsi w’ababyeyi b’abategarugori ku isi hose