UBUTUMWA BW’IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bayoboke namwe bakunzi b’Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku gitugu cy’agatsiko, nshuti z’u Rwanda; mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda no mw’izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2016. Uzababere uw’ishya n’ihirwe, ku giti cyanyu, mu ngo zanyu no mu miryango yanyu, kandi uzababere uwo kugera ku ntego zose mwiyemeje.

Bavandimwe, muri iki gihe turi mo gusezera ku mwaka wa 2015, birakwiye ko nk’abanyarwanda bari ku rugamba rwo kwibohoza ingoma y’agatsiko karangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, dusubiza amaso inyuma tukareba ibikorwa byawubayemo, hanyuma tugafata ingamba z’ibigomba kugerwaho mu bihe biri imbere.

Ku byagezweho, ikigaragara ni uko umwaka wa 2015 wabaye umwaka w’uburumbuke mu nzego zose Ihuriro Nyarwanda ryari ryiyemeje gushyira mo imbaraga. Nk’uko ridahwema kubitangaza, Ihuriro Nyarwanda risanga ko kugira ngo tuzashobore gutsinda urugamba rwo kwibohoza ingoma y’agatsiko kagundiriye ubutegetsi i Kigali, tugomba kwunga ubumwe mubufatanye, gutegura no gukora ibikorwa byacu mu buryo buboneye, no gukora ubukangurambaga bwimbitse dushishikariza abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira urugamba rwo guha u Rwanda ubuyobozi bubabereye kandi bihitiyemo.

Ihuriro Nyarwanda ririshimira cyane ko kuri izo ngamba zose, umwaka wa 2015 udusigiye umusaruro mwiza kandi ugaragara.

Duhereye ku rwego rw’ubufatanye, umwaka wa 2015 wabaye mo igikorwa gikomeye cyo kwagura plateforme, ikaba yaravuye ku mitwe ya politiki itatu ikagera kuri itanu ariyo Amahoro, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri n’Ihuriro Nyarwanda. Nk’uko biri mu masezerano yasinywe n’iyo mitwe ya politiki, ubwo bufatanye bushingiye « ku ntego yo kubaka umusingi ukomeye mu kwizerana no gukorana hagati y’amashyaka n’imitwe ya politiki bitavuga rumwe na Leta ya Kigali ». Nk’uko bigaragara kandi muri ayo masezerano, Plateforme igamije guhindura burundu icyerekezo ubutegetsi bw’agatsiko kaganishije mo u Rwanda, ikarugira « igihugu kigendera kuri demokarasi n’amategeko, ku bwisanzure n’ubutabera, cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, giha agaciro buri munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwisanzure n’ubwubahane hagati y’Abanyarwanda, kinaha abaturage uburenganzira bwo kugenzura imikorere y’abategetsi ». Abanyarwanda bose n’abandi bakurikiranira hafi imitegekere y’u Rwanda bazi neza ko izo ndanga gaciro zitarangwa na gato mu mitegekere y’agatsiko na perezida Paul Kagame ukarangaje imbere.

Ku byerekeye gutegura no gukora ibikorwa mu buryo buboneye, ikigaragaza ko iyo ntego yagezweho ku buryo bushimishije ni umusaruro mu rwego rwa politiki mpuzamahanga na diplomasi. Nk’uko bigaragarira buri wese, ubutegetsi bw’agatsiko bwatsinzwe urugamba rwa politiki mpuzamahanga na diplomasi. Ubu ngubu ibihugu byinshi byari inshuti za Leta ya Kigali, nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’ibihugu biri mu muryango w’Ibihugu byunze ubumwe by’i Burayi ntibihwema kuyotsa igitutu ngo ireke gukomeza gukandamiza abanyarwanda ibavutsa uburenganzira bwabo. Urugero rwa hafi ni uburyo ibyo bihugu byamaganye ingirwa Referendum yo guhindura itegekonshinga ngo Perezida Kagame azagume ku butegetsi ubuzima bwe bwose.

Byongeye kandi, abategetsi benshi bo ku mugabane wa Amerika n’Uburayi ntibagishaka kugaragara hamwe na Perezida Kagame. Hari n’ibihugu bitakimwemerera kwinjira ku butaka bwabyo kubera ko bimaze gusobanukirwa n’ubwicanyi kimwe n’ubundi bugizi bwa nabi ndenga kamere akorera abanyarwanda, ari abari mu gihugu i mbere ari n’abari hanze.

Ihuriro Nyarwanda rirashimira byimazeyo abayoboke baryo bari hirya no hino kw’isi, imitwe ya politiki ifatanyije naryo muri Plateforme kimwe n’andi mashyirahamwe atavuga rumwe na Leta ya Kigali, ari aya politiki cyangwa aya sosiyete sivile, kubera imbaraga n’ubwitange bakomeje kugaragaza mu kwereka amahanga ububi bw’ubutegetsi bw’agatsiko, bikaba bimaze gutuma gahabwa akato hirya no hino.

Ku byerekeye ibikorwa byo gukangurira abanyarwanda kwitabira urugamba rwo kwibohoza ingoma y’agatsiko, Ihuriro Nyarwanda ririshimira cyane ko abanyarwanda b’ingeri zose, abari n’abategarugori, urubyiruko kimwe n’abasheshe akanguhe, bakomeje kurigana ku bwinshi. Ihuriro Nyarwanda rifite intara Intara cumi n’imwe zimaze kuba ubukombe arizo Intara ya Norvège, Danemark, Ubudage, Ububiligi, Autriche, Canada, Ubufaransa, Ubwongereza, Australia, Afrika y’Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kandi no mu Rwanda nyirizina kimwe no mubihugu birukikije, abayoboke biyongera ari nako bumva radiyo Itahuka.

Ihuriro Nyarwanda ririshimira cyane cyane uburyo abasore n’inkumi b’abanyarwanda bakomeje kwibona mu ndangagaciro no mu mikorere yaryo, bakaza barigana ari benshi, nk’uko byagaragaye muri Kongre y’urubyiruko rwa RNC yabereye mu Bubiligi mu kwezi kwa Kanama 2015.

Ibi birerekana ko, igihe byafata cyose, aho urugamba rwagana hose, byanze bikunze tuzarutsinda perezida Kagame n’agatsiko ayoboye bagakinguruka abanyarwanda, igitugu n’akarengane bikavanwa ku ntebe, demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikaba aribyo byimakazwa mu Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe dufatanyije urugendo, mu guherekeza umwaka wa 2015 tuninjira mu wa 2016, ni ngombwa cyane ko tuzirikana intwari zacu zaguye ku rugamba rwo kwibihoza, kimwe n’abandi bavandimwe, aho bari hose, bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bw’igitugu bw’i Kigali. Aha turibuka Intwari yacu Patrick Karegeya wishwe n’agatsiko, abafungiwe mu mazu y’iyicwarubozo no mu magereza hirya no hino mu gihugu bazizwa guharanira uburenganzira bwabo, impunzi zitagira kivurira ziri mu mashyamba ya Kongo n’izindi zinyanyagiye hirya no hino kw’isi, kimwe n’abandi banyarwanda bose bakomeje guhohoterwa n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali.

Ni ngombwa kandi kuzirikana abavandimwe bo mu bihugu bikikije u Rwanda, ubutegetsi bw’agatsiko bw’i Kigali buhoza ku nkeke z’intambara. Nk’uko bimaze kuba ikimenya bose, perezida Kagame yabaye gasurantambara mu karere k’ibiyaga bigali. Nyuma yo kuyogoza igihugu cya Kongo, ubu yikomye igihugu cy’Uburundi n’abategetsi bacyo, akora uko ashoboye kose ngo agihindure umuyonga.

Ihuriro Nyarwanda riramenyesha agatsiko kari k’ubutegetsi i Kigali ko, bitinda bitebuka, amaherezo kazaryozwa amabi yose gakora igihe ni kigera.

Ihuriro Nyarwanda rirasaba kandi abanyarwanda bose kutemera gukoreshwa amabi n’ubutegetsi bw’agatsiko no kwitandukanya nabwo. Abitwa Intore n’abandi bose bemera gukoreshwa amabi bamenye ko ntaburambe bw’ubutoni ku gatsiko bubaho, nk’uko ingero nyinshi zibigaragaza. Ahubwo nibafatanye n’abandi banyarwanda kwibohoza, kuko bakurikiranye amateka y’u Rwanda, basanga uyu munsi bitwa Intore ejo bakazahinduka Interahamwe.

Ihuriro Nyarwanda riramenyesha abantu bose bataritabira urugamba rwo kwibihoza ko gutabara ari none atari ejo. Niba badatabaye kubera ubumuntu bifitemo bwanga akarengane, nibura nibatabare kubera inyungu zabo bwite. Ihame ridasubirwaho ni uko abo udatabaye none bari mu karengane, utazashobora kuzabatabaza ejo nawe byakugezeho, kuko batazaba bakiriho. Abibeshya ko bo ntakizahungabanya amahoro yabo, basubize amaso inyuma barebe amateka y’isi n’ay’u Rwanda, barasanga ko amahoro adasangiwe avukamo amahano.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, bavandimwe, ni muze dushyire imbaraga zacu hamwe maze umwaka wa 2016 uzabe uwo kwikiza ubutegetsi bw’agatsiko, demokarasi, ubwisanzure n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu biganze mu rwa tubyaye.

Mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda RNC
Dr Emmanuel Hakizimana
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda.