« Uwatowe na rubanda aba ari Intore y’Imana »
Ubutumwa bw’ishimwe Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryageneye Perezida watorewe kuyobora u Burundi .
Paris, taliki ya 25 Nyakanga 2015
Nyiricyubahiro NKURUNZIZA Petero,
Perezida wa Repubulika y’u Burundi,
Mu izina ry’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda duhagarariye no mu izina ryacu bwite, tuzinduwe no kubagaragariza, mwebwe ku giti cyanyu, umuryango wanyu n’Ishyaka CNDD-FDD mukomokamo, ko twifatanyije namwe mu byishimo by’uko mwongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’Uburundi, igihugu gituranyi duhuriye kuri byinshi, kandi duhora twifuriza iteka amahoro, ituze n’umudendezo.
Tukaba rero twizeye ko icyizere gikomeye Abarundi bongeye kubagirira,kizabongerera imbaraga zo kurushaho guhuza abenegihugu bose, gukomeza kubayobora mu nzira y’iterambere rirambye kandi risangiwe no kubarinda iteka icyabahungabanyiriza umudendezo .
Kuko twemera kandi twubaha ihame ry’uko “Vox populi, vox Dei ” : “Uwatowe na rubanda aba ari Intore y’ Imana”, tubifurije ishya n’ihirwe muri ubwo butumwa bw’ikirenga mwongeye gushingwa.
Imana izabahe umugisha, izabahore imbere , ibarinde kandi irengere intambwe zanyu.
Bikorewe i Paris, taliki ya 25 Nyakanga 20150
Mu izina ry’ABATARIPFANA b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,
Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2017.
Madamu Nadine Claire Kasinge,
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’andi mashyaka
Bwana Nkurunziza Venant,
Umunyamabanga ushinzwe amategeko no gukemura impaka,