UBUTUMWA BW’ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI KU MUNSI MUKURU W’UBWIGENGE UZIZIHIZWA TALIKI YA 1/07/ 2014

Tariki ya 1/07 ni umunsi mukuru ngarukira mwaka, umunsi abanyarwanda twizihizaho umunsi mukuru w’ubwigenge bw’Igihugu cyacu, umunsi abanyarwanda basezereye ku mugaragaro mu birori, ingoma ebyiri zari zarabatsikamiye: iya Cyami n’iya gikoloni.

Ku itariki ya 28/01/1961 ni bwo u Rwanda rwavuye mu butegetsi bwari bushingiye ku ngoma ya Cyami rwari rumazemo imyaka irenga magana ane , ruhinduka  Repubulika.  Kuri uwo munsi ni bwo abayobozi bari bamaze gutorwa n’abaturage mu matora y’amakomini  yari yabaye kuva taliki ya 26/6 kugeza kuya 30/7/1960 mu Rwanda hose bateraniye i Gitarama bemeza  ko u Rwanda rubaye Repubulika.

Icyo gihe Umwami Kigeli V n’ishyaka UNAR ryari rimushyigikiye mu kwanga isangira ry’ubutegetsi hagati y’abana b’u Rwanda bose nta vangura, bahise bajyana ikirego mu muryango w’abibumbye (l’ONU/UN) ko hari abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda bakamukuraho we n’Ubwami bwe kandi kuri we ubwo bwami bwe nawe ubwe ari intanyeganyezwa. Umuryango w’abibumbye kugirango ukemure izo mpaka wahise  utegura amatora ya KAMARAMPAKA (referendum) yabaye  mu Rwanda hose kw’italiki ya 25/09/1961, abanyarwanda bongera kwemeza ko badashaka ubutegetsi bushingiye ku Bwami ubwo ari bwo bwose, bemeza ko bashaka ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.

Ubutegetsi bubi bwaranze ingoma za Cyami zose kugeza ku ngoma y’Umwami Kigeli V ni bwo bwabibye imbuto mbi y’amacakubiri mu Rwanda yakomeje kuba karande mu banyarwanda kugeza ubu, kuko bwari bwubakiye kw’ivangurabwoko, ubucakara, uburetwa, ubuhake, igitugu, ubwiru n’ikinyoma, uburiganya n’ubuhendanyi, urugomo, akarengane, ubwibone, agasuzuguro,  kunena, guheeza no kwigizayo abandi(exclusion), kwigwizaho ibyiza by’igihugu, iterabwoba  n’ubwicanyi.

Kubera igihe kirekire ubu butegetsi bwa Cyami bwamaze mu Rwanda, imiterere n’imikorere mibi yabwo yahindutse nk’umuco w’imitegekere y’abanyarwanda muri rusange ku buryo ibibi byabwo byambukiranyije ingoma zose na za repubulika zose kugeza ubu. Mbese ubutegetsi bubi twagize mu Rwanda kuva rwabaho kugeza ubu ni umurage mubi cyane  twasigiwe n’ubutegetsi  bwa Cyami.

Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirashimira impirimbanyi za demokarasi by’umwihariko zaharaniye ko ingoma mbi ya Cyami ivaho, bagashishikariza abanyarwanda kuyanga no kuyisezerera, n’abanyarwanda muri rusange kuba barahisemo ubutegetsi bushingiye ku mahame ya Repubulika kuko byagaragaye n’ahandi hose kw’isi ko ayo mahame, iyo ashyizwe mu bikorwa uko yakabaye n’uko bikwiye, agiririra akamaro kanini igihugu na benecyo mu gukemura ibibazo gifite no kugera ku majyambere arambye. Amwe mu y’ingenzi muri ayo mahame ni aya:

(1) Ubutegetsi ni ubw’ababenegihigu (abaturage) bose, butangwa nabo ubwabo (ntibuvukanwa), kandi akaba ari bo bukorera;

(2)  Abenegihugu nibo batanga ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bakabuha undi mwenegihugu uwo ari we wese bashatse binyuze mu nzira z’amatora kandi bakabumwambura igihe bashakiye mu gihe bo ubwabo basanze ko yabakoshereje;

(3)  Kureshya kw’abanegihugu bose imbere y’igihugu cyabo n’imbere y’amategeko akigenga;

(4) Kuba Leta igendera ku mategeko, ntawe uyasumba kabone niyo yaba ari Umukuru w’Igihugu; nawe amategeko akamuhana igihe yayarenzeho cyangwa se yitwaye mu byo akora nk’aho ayo mategeko areba abandi batari we;

(5) Ubutegetsi budafitwe n’umuntu umwe gusa cyangwa urwego rumwe gusa ahubwo buri mu maboko y’inzego zinyuranye, Umukuru w’Igihugu ntabe yaravukanye imbuto ahubwo agatorwa n’abenegihugu kandi agategeka igihe kibaze, yakirangiza abandi benegihugu bose babishaka bakiyamamariza kumusimbura.

Aya mahame ya Repubulika iyo uyongeyeho amahame ya demokarasi ashigiye ku burenganzira bunyuranye kandi busesuye bwa buri mwenegihugu mu gihugu cye hamwe  n’ibyo na we agomba igihugu cye n’abenegihugu bagenzi be, ugira igihugu kiza cyane kibereye abenegihugu bose. Igihugu buri mwenegihugu agendamo yemye kandi akishimira kukibamo kuko akibonamo akumva nawe ari igihugu cye kuko kimufata kimwe n’abandi benegihugu bose nta gutonesha, nta gucagura, nta vangura iryo ari ryo ryose rijemo.

Kuva twabona ubwigenge taliki ya 01/07/1962, aya mahame ya Repubulika na demokarasi ntabwo yigeze ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye, akaba ari nabyo byatumye kuva icyo gihe kugeza ubu Repubulika na demokarasi byarabayeho kw’izina gusa, mu bikorwa hakikomereza ubutegetsi bushingiye ku ndangagaciro mbi zarangaga ingoma ya Cyami nk’ivangurabwoko, igitugu, ikinyoma cy’ubwiru, kwica abantu n’izindi nkuko twazivuze muri iri tangazo haruguru.

Urugero, ubutegetsi bwa Kagame na FPR buriho mu Rwanda ubu, bubeshya abanyarwanda n’amahanga ko bushingiye ku mahame ya Repubulika na demokarasi kandi atari byo. Twiyemeje guharanira ko buvaho kuko ari ubutegetsi bubi bwubakiye ku kinyoma, uburyarya, uburiganya n’ubuhendanyi, gukorera mu bwiru, umuco wo guhakwa no guhakirizwa, igitugu, akarengane, urugomo, ubwibone, agasuzuguro, ivangurabwoko, irondakarere n’irondakazu (nepotisme), guheza no kwigizayo abandi(exclusion), kuniga itangazamakuru, kudatanga ubwisanzure mu gukora politiki, gusahura umutungo w’igihugu, gutegekesha itera bwoba no kwica abantu.

FPR Inkotanyi n’abayobozi bayo, uhereye no kuri perezida Kagame  ubwe, ntibemera kwizihiza italiki ya 01/07 igihugu cyacu cyaboneyeho ubwigenge ngo kuko batari bahari. Ibi bikaba byerekana ko ari abantu bokamwe n’ivangurabwoko n’ubundi bwironde bukabije buvanze n’ubwihimure kuko bahisemo kwizihiza gusa italiki ya 04/07 bafatiyeho ubutegetsi ku ngufu z’imbunda n’amasasu.

Turasaba abanyarwanda bose kuzirikana ko tumaze imyaka 41 yose dushikamiwe n’ubutegetsi bw’igutugu bubiri bwashingiye ku ngufu za gisilikare, bukaba bwarungikanije bukurikirana nta n’agahenge k’ubundi butegetsi buzima gaciyemo. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rirahamagarira abanyarwanda b’inyangamugayo, abagize sosiyeti sivile, abantu ku giti cy’abo n’amashyaka ya politiki, guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwa buri wese nta vangura iryo ariryo ryose rijemo. Umunsi w’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyacu wari ukwiye kutubera umunsi wo kongera gutekereza aho twavuye n’aho tujya, tukamenya neza ko aho FPR- Inkotanyi ya Kagame n’abambari be baganisha u Rwanda n’abanyarwanda ari ahantu habi cyane; tugahagurukira rimwe, tukirengagiza ibidutanya tugaharanira uburenganzira bwacu n’ububasha bwacu nk’abenegihugu, tukabohoza igihugu cyacu cyagize amakuba yo kugwa mu ntoki z’agatsiko k’abicanyi ba FPR Inkotanyi.

Turangije ubu butumwa bw’isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cyacu dushishikariza abanyarwanda muri rusange n’abayoboke b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI by’umwihariko n’abandi bifuza kuba bo, kurangwa n’ingengabitekerezo ya politiki ya Parti Rwandais des Moderes/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI  yubakiye ku mahame y’ubworoherane (moderatism ideology/ideologie du moderatisme), ubwubahane (mutual respect/respect mutual), ubwihanganirane (tolerance) ubusabane (concorde), ubufatanye (solidarite/solidarity), ubwuzuzanye (complementalite), ubuvandimwe (fellowship/fraternite), ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane (mutual understanding/ comprehension mutelle), ubunyakuri (thruthness/verite, sincerite), gukorera mu mucyo (transparency/transparence), no gusangira ibyiza byose by’igihugu(genuine power sharing) hagati y’abanyarwanda bose ntawe ukumiriwe

Bikorewe Savannah, Georgia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 30/06/2014

Dr. Gasana Anastase, Chairman wa PRM/MRP-ABASANGIZI;

Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;

Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.

Mushatse kutwandikira mugira icyo mutubaza cyangwa se mutwungura ibitekerezo, email yacu ni [email protected]