UBUTUMWA BW’ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N’AMAHORO KW’ISI.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi,

Nshuti z’u Rwanda;

Tariki ya 15 Nzeri buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi. Uyu munsi washyizweho n’inama rusange ya Loni muri 2007, utangira kubahirizwa kuwa 15 Nzeri 2008. Mu kuwushyiraho, inama rusange y’abibumbye yasanze aribwo buryo bwo gushyira imbere ibyangombwa abantu bose batuye isi bagomba guhuriraho hatitawe ku mico yabo itandukanye, ku mpamvu za politiki, imibereho myiza cyangwa ubukungu. Demokarasi rero igomba kuba uburenganzira ntakuka bwa buri wese, ikubahirizwa mu bwisanzure, uburinganire, ubwubahane bw’ibitekerezo bitandukanye kandi hashyizwe imbere inyungu rusange.

Ni muri urwo rwego rero hirya na hino kw’isi ibihugu byose byitabira kwizihiza uyu munsi. Mu Rwanda naho, nk’uko tubigezwaho n’inzego z’ubutegetsi, hateganyijwe ibiganiro kuri demukarasi kuwa 14/09/2012 mu nteko ishinga amategeko ndetse bikanakomeza no kuyindi minsi kugeza ku itariki ya 21/09/2012 ubwo hazaba hari nabwo umunsi mpuzamahanga w’amahoro. N’ukuvuga rero ko, hano mu Rwanda, kwizihiza iyo minsi mikuru bizahurizwa hamwe, bigakorwa ku munsi mpuzamahanga w’amahoro. Kuri uwo munsi, ngo hakazaba ibiganiro bitandukanye bizatangwa na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ikigo cy’imiyoborere myiza, inteko ishingamategeko imitwe yombi, abahanzi n’abandi bantu batandukanye.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi tugezwaho n’ubutegetsi ikaba igira iti : « Ibiganiro bisesuye no kudaheza n’inkingi ikomeye ya demukarasi » naho iy’umunsi w’amahoro ikagira iti : « Twibuke ko amahoro arambye ariyo atanga icyizere cy’ejo hazaza ».

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda;

Ntawabura kwishimira kwizihiza iyi minsi mikuru. Ariko nubwo tuyizihiza turacyafite byinshi tugomba gukosora kuko ntaho wahera wizihiza umunsi mpuzamahanga wa demukarasi mu gihe mu gihugu cyacu iyo demukarasi itaharangwa yewe n’ugerageje kuyivuga iyo adafunzwe, ntatotezwe, yerekeza iy’ubuhungiro tutibagiwe inyerezwa rya hato nahato, ndetse abandi bakicwa haba hano mu Rwanda cyangwa se aho bahungiye. Turizihiza uyu munsi wa demukrasi kandi na none mu gihe abanyapolitiki Me Mme Victoire INGABIRE, Bwana Deo MUSHAYIDI na Me Bernard NTAGANDA, NIYITEGEKA Theoneste,abanyamakuru bashyira imbere inkingi za demukarasi babifungiwe.

Iyo wumvise neza insanganyamatsiko y’uyu mwaka, wareba n’ibirimo kubera mu gihugu cyacu wakwibaza niba tutazaba tugiye guherekeza ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mukuru. Aho tutazaherekeza se nihe mugihe abanyarwanda twimwe amahirwe yo kugirana ibiganiro hagati yacu. Niba se umuntu atanga igitekerezo cye akakizira, niba se abantu badashobora kuganira kuri gahunda zibagenerwa, ni kuki batavuga ko bahezwa ? Kuba abayobozi bashidukira gahunda za nshimwe nshimwe bakazitura hejuru y’abenegihugu ku ngufu ngo hagamijwe kwerekana ko akarere runaka ariko kabaye akambere nyamara hatarebwe ko ibyo bisabwa abenegihugu babifitiye ubushobozi.

Ejobundi kuwa 13/09/2012 ubwo abashinzwe gutegura iyi minsi yombi bari bari mu nteko ishingamategeko umwe mu badepite yemeje abaraho ko mu Rwanda demukarasi yakataje maze atanga ingero zikurikira kugirango ashimangire ibisobanuro bye :

– Mu Rwanda ihame ry’uburinganire rirubahirizwa, abagore twahawe ijambo. Ibi yabivuze abizi neza ko hashize iminsi hirya no hino abategarugore bibasiwe, bicwa. Abagera kuri cumi na batanu (15) barishwe mu kwezi kumwe gusa, bicwa bitwa ko ari indaya. Ntiyigeze abaza cyangwa ngo yibaze iby’izo mfu yewe nta n’undi mu bagore bafite ijambo wagize icyabaza, barinumiye!;

– Ishyaka ryabonye amajwi menshi ntirishobora kurenza 50% muri guverinoma nyamara yarazi neza ko ibyo utabikoza FPR Inkotanyi kuko itegeko nshinga yamaze kuryica kera;

– Yagarutse ku ngingo ya 9, iya 52 n’iya 53 y’itegeko nshinga. Ariko se ni ryari ibivugwa muri izi ngingo bishyirwa mu bikorwa? Imwe murizo iragira iti: “umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kujya mu mutwe wa politiki ashaka”. Ariko se nkatwe turi mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi tubaye ho dute umunsi ku munsi. Ntituzira gusa kuba turi mu mashyaka atavuga rumwe nabo? None ishyaka ryacu PS Imberakuri ryo si rimwe muri iyo mitwe ya politiki ivugwa? Ikigaragara gusa, n’uko imitwe ya politiki ivugwa ari ya yindi ikorera mu kwaha igaragara gusa ari uko ije kwerekwa amahanga ngo mu Rwanda hari amashyaka menshi, ngo abanyarwanda bashobora kwitorera abategetsi. None se nyamara, itegeko nshinga ntiriha ububasha imitwe ya politike yose gukorera mu nzego zose z’imitegekere y’igihugu?

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda;

Naho ku byerekeye Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora. Ubundi, iyo komisiyo ishyirwaho ku buryo bwumvikanyweho n’abashaka kugira uruhari bose mu matora, nyamara hano mu Rwanda ishyaka riri ku butegetsi niryo ryonyine rigena imikorere n’imicungire y’iyo komisiyo. Harya ibyo ntibinyuranyije n’amahame ya demukarasi? Ubutegetsi budatanzwe n’abenegihugu ntibuzigera bubakorera, birumvikana. Twe rero, mu ishyaka PS Imberakuri, dusanga uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo ari igipimo cy’ibanze cya demukarasi, naho amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure akaba umunzani ukomeye wa demukarasi. Ibyo rero, Leta ya Kigali ntibikozwa.

Ku buryo bw’umwihariko, uyu munsi wo kwizihiza Demukrasi uhuriranye n’uko hirya no hino kw’isi abantu bose bashishikajwe n’umutekano mucye ubera mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo kandi igihugu cyacu cy’u Rwanda kikaba kiregwa kuba aricyo gihembera umuriro, gifasha inyeshyamba ziyogoza ako karere. Niba ntagikorwa ngo abo baturanyi bagire amahoro mu gihugu cyabo, ni gute bwa butegetsi buregwa kubuza abandi amahoro bwashishikariza abanyarwanda ngo twizihize umunsi mpuzamahanga w’amahoro? Rwose ntawanze amahoro, ntawanze kwizihiza umunsi w’amahoro. Ariko, dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba koko niba ntaho twadohotse mbere yo gushishikariza abanyarwanda kubahiriza gahunda ya Demukarasi n’Amahoro kw’isi. Tuzirikane kandi rya jambo ngo: “untwikira nyakatsi, igakongeza iyawe”.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda;

Mu gihe nk’iki ntabwo dukwiye kurebera ngo maze abandika amategeko n’ibindi babiryoshye mu mpapuro nyamara nibigera mu gushyirwa mu bikorwa bipfe byose. Birakwiye ko aritwe ubwacu dushaka ibisubizo by’ibibazo twishyizemo, abaharanira gushyira imbere inyungu zabo bwite tukabamaganira kure.

Igikuru ariko, n’uko nk’uko tudahwema kubibereka imbuto ya demukrasi twabibye mu Rwanda ikomeje gutera imbere.
Maze rero, Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z’u Rwanda, nimucyo dufatanye maze umwaka utaha, igihe nk’iki, tuzizihize koko umunsi mukuru wa Demukarasi twarikuye muri ibi bibazo, umunyarwanda yishyira akizana, yaba mu bitekerezo mu itangazamakuru n’ahandi, nta mfungwa, impunzi, abashimutwa n’ibindi bikorwa bibi bidukorerwa, tuzira gusa guharanira uburenganzira n’ubwisanzure bwacu.

Murakoze murakarama, murakagira Demukarasi n’Amahoro mu mitima yanyu.

Bikorewe I Kigali kuwa 15 Nzeri 2012

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi perezida wa mbere w’ishyaka PS Imberakuri.