UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 18 FDLR IMAZE ISHINZWE

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, INSHUTI ZA FDLR N’ABANDI BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 18 URUGAGA FDLR RUMAZE RUSHINZWE NO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’UMULIMO KUWA 01 GICURASI 2018.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR. Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y’AMAJYAMBERE nyayo.

Tubifurije kandi amahoro n’umugisha biva ku MANA ishobora byose.

Tariki ya 01 Gicurasi 2000, tariki ya 01 Gicurasi 2018, imyaka ibaye 18 Urugaga rwacu FDLR ruri ku rugamba rwiyemeje rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR- INKOTANYI. Kuri uyu munsi kandi, mu rugaga rwacu twifatanya n’abatuye isi yose kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wahariwe umurimo, ku babyemera na none tuzirikana YOZEFU Mutagatifu urugero rw’abakozi.

Tubifurije rero umunsi mukuru mwiza.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

Kuri uyu munsi turashima byimazeyo Abacunguzi n’Abacunguzikazi bakomeje kwitanga ku murimo utoroshye w’urugamba turiho.

Uyu mwanya kandi utubere uwo gusubiza amaso inyuma, turebe aho tuvuye n’aho tugeze maze dufate izindi ngamba kugira ngo twuse vuba iki kivi twateruye.

Kuva Urugaga FDLR rwashingwa, tariki ya 01 Gicurasi 2000 kugeza ubu, hari byinshi byo kwishimira muri iyi nkubiri y’urugamba.

Muri byo twavuga:
– Ikomezamutsi (Résistance) rikomeje kuranga Abacunguzi;
– Kotsa igitutu no kugariza umwanzi bimuvugisha amangambure;
– Gukoma imbere no kuburizamo ibitero by’umwanzi;
– Kurengera impunzi z’Abanyarwanda zatereranywe n’amahanga ahubwo zikibasirwa n’abicanyi zahunze ba FPR- INKOTANYI n’abambari bayo bagamije kuzitsemba;
– Amategeko Urugaga rugenderaho n’inzego z’ubuyobozi bwarwo byagiye bivugururwa bihuzwa n’ibihe n’imiterere y’urugamba;
– Imibonano inyuranye yo mu rwego rwa politiki, diplomasi n’itangazamakuru yarakozwe hagamijwe kumvikanisha neza ikibazocy’u Rwanda n’Abanyarwanda no gushakisha uburyo cyakemuka mu nzira y’amahoro binyuze mu mishyikirano itaziguye hagati ya Leta ya FPR-INKOTANYI n’abatavuga rumwe nayo.
– Gushakisha indi mitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta ya FPR-INKOTANYI muri gahunda yo guhuza imbaraga mu guharanira impinduka mu Rwanda;
– Amahugurwa n’inyigisho binyuranye byahawe Abacunguzi;
– Kubungabunga imibanire myiza y’Abacunguzi n’abenegihugu babacumbikiye;
– N’ibindi n’ibindi.
N’ubwo hari ibyiza twishimira, ingorane nazo ntizabuze, cyane cyane twavuga:
– Abavandimwe batuvuyemo baguye ku rugamba tugomba guhora twibuka (Dufate umunota tubazirikane);
– Ifungwa ry’abayobozi bakuru b’Urugaga rwacu ku maherere hagamijwe guca umutwe Urugaga (décapitation);
– Abacunguzi bafatwa n’umwanzi bagafungwa, abandi bakarigiswa;
– Ibigwari mu Bacunguzi bita urugamba;
– Umwanzi duhanganye utava ku izima mu migambi mibisha ye yo gutsiratsiza Urugaga rwacu FDLR;
– Kwinangira k’umwanzi n’abamushyigikiye bakomeje kwanga inzira y’amahoro itangwa na FDLR mu gukemura ikibazo cy’u Rwanda n’Abanyarwanda;
– Kwicisha nkana inzara no kuvutsa ubundi burenganzira bw’ibanze bwa muntu Abacunguzi n’imiryango yabo mu nkambi i KISANGANI, KANYABAYONGA na WALUNGU no kubahoza ku nkeke hagamijwe kubananiza ngo biyahure mu Rwanda;
– Bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga bagiheranywe n’ikinyoma cya FPR-INKOTANYI bakomeje kwica amatwi ntibumve ibyo Urugaga FDLR rusaba ahubwo bakaruhoza ku nkeke n’iterabwoba;
– Ikibazo cy’amikoro mu rugaga, n’ibindi…
By’umwihariko turizihiza iyi sabukuru ya 18, mu rugaga rwacu duhanganye n’ikibazo cy’ibarura ry’impunzi z’Abanyarwanda muri RD Congo (Recensement Biométrique) ryongeye kuburwa na HCR- CNR hirengagijwe impamvu Urugaga rwatanze zabuzaga impunzi kuryitabira cyane cyane umutekano muke kubera ibitero by’ingabo za Leta ya RD Congo ( Sokola 2) guhera muri 2015 na magingo aya.
Iyo unasesenguye kandi, iryo barura nta kiza rifitiye impunzi kuko n’ababaruwe muri 2016 ntacyo barabamarira! Ni ukuba maso rero ntitugwe mu mitego y’ akagambane ka Leta ya Kigali, RD Congo na HCR mu mugambi wo gucyura impunzi ku ngufu.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI DUSANGIYE AKAGA

Leta ya FPR- INKOTANYI ikomeje guhatira impunzi z’Abanyarwanda gutaha mu gihugu, nyamara impamvu zatumye bahunga ziracyariho.

Kuva FPR- INKOTANYI yafata ubutegetsi ku ngufu mu mivu y’amaraso, iyi Leta ntiyigeze yunamura icumu. Abatavuga rumwe nayo bakomeje kwicwa imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, abandi bararigiswa, barafungwa ku buryo na magingo aya Abanyarwanda bakomeje guhunga igihugu.

Mu Rwanda uburenganzira bw’ibanze bwa kiremwamuntu bukomeje kugerwa ku mashyi, ubutegetsi n’ibyiza byose by’igihugu bikomeje kwikubirwa n’agatsiko nkoramaraso ka FPR- INKOTANYI karangajwe imbere na Paul Kagame mu gihe imbaga nyamwinshi ikomeje gusongwa yicira isazi mu jisho.

Ibihugu bituranyi by’u Rwanda nabyo bikomeje guhungabanywa na politiki gashozantambara ya Leta ya Kagame kubera intambara zikomeje kugarika ingogo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika.

Ibi byose tuvuze hejuru n’andi mabi ya Leta ya FPR-INKOTANYI tutarondoye nibyo byerekana ko urugamba Urugaga rwacu FDLR rwiyemeje rufite ishingiro.

Ingorane duhura nazo n’izindi nzitizi izo arizo zose si izo kudukoma imbere no kuduca intege ahubwo tugomba guhangana nazo kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje kuko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho kandi amakoma ava ahakomeye.

Ingamba zo guhangana n’izo ngorane zirahari kandi ibikorwa byatangiwe bigomba gukomeza, ibiteganijwe nabyo bigakorwa bidatinze.

Ibi rero biradusaba ibi bikurikira:
– Gukomeza umutsi no gushikama ku rugamba;
– Kugira ubumwe no kurangwa n’urukundo;
– Kujya inama, kuzuzanya no koroherana muri byose na hose;
– Kuba maso no kwirinda kugwa mu mitego yose y’umwanzi;
– Kwirinda kubaka ku bantu ahubwo twemere ko IMANA yonyine NYIRURUGAMBA ariyo tugomba kurangamira;
– Kuzirikana buri gihe abavandimwe bacu bari ku rugamba rutoroshye mu nkambi i KISANGANI, i KANYABAYONGA n’i WALUNGU;
– N’indi myitwarire nyayo ibereye Umucunguzi ku rugamba.

Mu rwego rwo guhuza imbaraga mu guharanira impinduka mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, Urugaga rwacu FDLR rushyigikiye amashyaka n’indi mitwe ya politike biharanira by’ukuri iyo mpinduka, ruragaya ariko imwe mu mwitwarire y’abanyamashyaka barangwa no gusebanya bikoma bagenzi babo aho gutahiriza umugozi umwe bigaha umwanzi icyuho cyo gusenya abatavuga rumwe nawe. Nyamara uguhiga ubutwari muratabarana.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI, BAVANDIMWE

Kuri iyi tariki isi yose yizihizaho umunsi mpuzamahanga w’umurimo, twongeye gushimira Abacunguzi n’Abacunguzikazi badahwema kwitangira umurimo bahamagariwe.

Nimukomerezaho.

Uyu munsi kandi uhuriranye no kwishimira izamurwa mu ntera y’amapeti ku ngabo zacu FOCA.

Abazamuwe mu ntera bose turabashimiye kandi bamenye ko Abanyarwanda bari mu kaga bakomeje kuduhanga amaso. Amapeti rero ntabe ay’ibyubahiro ahubwo narusheho kutwambika imbaraga buri wese ahagarare gitwari mu nshingano ze.

IMANA NYIRIMITSINDO tuyigororokere ikomeze itwambike imbaraga ndetse iturwanirire aho twe tutishoboreye.

Twongeye kubifuriza umunsi mukuru mwiza w’abakozi n’isabukuru nziza y’imyaka 18 Urugaga rwacu FDLR rumaze rushinzwe.

HARAKABAHO URUGAGA FDLR,
HARAKABAHO ABACUNGUZI N’INSHUTI ZA FDLR,
HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA.

Bikozwe kuwa 24 Mata 2018

(Sé)
BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
PRESIDENT ai des FDLR