UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 58 HABAYE REVOLISIYO YA RUBANDA MU RWANDA

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

BAVANDIMWE, NSHUTI ZA FDLR

Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR : nimugire UBUTABERA n’AMAHORO byo nkingi y’UBWIYUNGE nyakuri bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo. Tubifurije kandi amahoro n’imigisha biva kuri NYAGASANI IMANA yacu.

Kuri uyu munsi tariki ya 01 Ugushyingo 2017, mu rugaga rwacu FDLR turibuka imyaka 58 ishize mu gihugu cyacu cy’u RWANDA habayeho Revolisiyo ya rubanda.

Umunyarwanda yaragize ati: “NTAKABURA IMVANO”. Revolisiyo ya rubanda tuzirikana uyu munsi ku nshuro ya 58 ikomoka ku butegetsi bwa cyami bw’agatsiko k’ubwoko bumwe bw’abatutsi bwaranzwe n’imiyoborere mibi bwamaze imyaka isaga magana ane (400) bukandamiza imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda. Muri icyo gihe cyose ako gatsiko kikubiraga ibyiza byose by’igihugu.

Ahagana mu 1900 nibwo Abamisiyoneri bageze mu RWANDA kwigisha ijambo ry’IMANA bashinga n’amashuri hirya no hino mu gihugu maze bake mu bwoko bw’abahutu baboneraho gukandagiza ikirenge mu ishuri barajijuka.

Ngabo rero abafashe iya mbere mu kwamagana iyo miyoborere mibi, babishyira ku mugaragaro ahagana mu 1950 mu nyandiko bise “MANIFESTE DES BAHUTU”.

Iyo nkubiri yashakaga impinduramatwara yateye igishyika i bwami, nibwo umwami MUTARA III RUDAHIGWA wari ku ngoma icyo gihe aciye iteka rivanaho ubuhake, ategeka ko umugaragu na shebuja bagabana inka n’ibikingi bikavaho. Nanone mu gucubya iyo nkubiri ashyiraho ibya nikize umu sous-chef umwe w’umuhutu MBONYUMUTWA DOMINIKO wagabiwe gutegeka NDIZA.

Ku batutsi b’abahezanguni, iryo teka ry’umwami ryabaye kubakora mu jisho, maze bamagana iryo gabana mu Nama Nkuru y’Igihugu bavuga ko nta sano iri hagati y’umuhutu n’umututsi uretse iy’uko umuhutu yaremewe kuba umugaragu w’umututsi ko abagabana ari abafite isano y’amaraso.

Abo bahezanguni b’abatutsi ntibarebeye izuba mwene wabo MUTARA III RUDAHIGWA wari ubavanye amata ku munwa kuko atateye kabiri, yapfuye amarabira kuwa 25/7/1959 ari mu rugendo i Bujumbura mu BURUNDI.

Umwami RUDAHIGWA wapfuye bucike, yasimbuwe ku ngoma na mwene se NDAHINDURWA JEAN BAPTISTE wafashe izina ry’abami b’intambara rya KIGELI V.

Uyu KIGELI V n’abambari be batashakaga impinduka ntibazuyaje batangira guhiga bukware impirimbanyi zaharaniraga uburenganzira bwa rubanda.

Ni muri urwo rwego kuwa 01 Ugushyingo 1959 ku munsi mukuru w’abatagatifu bose, avuye mu misa mu BYIMANA, MBONYUMUTWA DOMINIKO yaguye mu gico cy’insoresore z’abarunari zamutegeye mu nzira i BUKOMERO, IMANA ikinga ukuboko ashobora kuzicika.

Inkuru y’uko Sous-Chef MBONYUMUTWA, abantu bose bibonagamo mu butegetsi icyo gihe, yahohotewe hafi kwicwa yasakaye u RWANDA rwose mu gihe gito.

Ngiyo intandaro y’imvururu n’imyivumbagatanyo byakwiriye igihugu cyose aribyo byiswe Revolisiyo ya Rubanda twibuka none ku nshuro ya 58.

Mubyo dukesha iyo nkubiri twavuga:

– Amatora y’abajyanama n’abayobozi b’amakomini muri 1960;

– Gusezerera ingoma ya cyami no gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi muri Repubulika kuwa 28/01/1961;

– Gushimangira ubutegetsi bwa Repubulika na Demokarasi mu matora ya KAMARAMPAKA yo kuwa 25/09/1961, maze abambari b’umwami n’ingoma Karinga batsindwa ruhenu ;

– Ubwigenge bw’igihugu cyacu kuwa 01/07/1962.

Kugira ngo ibi byose bigerweho, impirimbanyi zabiharaniye zitanze zitizigama ndetse bamwe bahasiga ubuzima, abandi bagirirwa nabi bikabije. Abo bose tujye tubazirikana kandi batubere urugero rwiza. (Umunota wo kubibuka).

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

BAVANDIMWE, NSHUTI DUSANGIYE AKAGA,

Turizihiza isabukuru ya 58 ya Revolisiyo ya rubanda ibyiza byose abanyarwanda bayikesha barabivukijwe kuva muri Nyakanga 1994 FPR-INKOTANYI ifata ubutegetsi mu RWANDA ku ruhembe rw’umuheto mu mivu y’amaraso ari nabwo imbaga nyamwinshi yahunze igihugu. Kuva icyo gihe na magingo aya imiyoborere y’igihugu ntaho itaniye n’iyariho mbere ya Revolisiyo yo mu 1959 ; dore nawe:

– Ubutegetsi byongeye bukomeza kwiharirwa n’agatsiko ka FPR-INKOTANYI karangajwe imbere na PAUL KAGAME n’abambari be gacura bufuni na buhoro imbaga y’abanyarwanda;

– Ubusumbane mu banyarwanda bwongeye guhabwa intebe kuko ubukungu n’ibindi byiza byose by’igihugu byikubiwe n’ako gatsiko, abaturage benshi bakubitira abana kuryama byabayobera bagasuhuka;

– Repubulika ni ukuyumva ku izina gusa naho Demokarasi yo yongeye kuba inzozi. Amatora aherutse yarabigaragaje bihagije kuko yabaye nyuma y’itekinika ryo guhindura itegeko nshinga kugira ngo KAGAME akunde yimikwe maze akomeze agaraguze agati uwo ariwe wese ushaka guhangana nawe yamagana iyo miyoborere mibi n’akangaratete birembeje abanyarwanda.

Izi ni zimwe mu ngero:

– Nyuma ya Dogiteri THEONESTE NIYITEGEKA, VICTOIRE INGABIRE na DEOGRATIAS MUSHAYIDI baheze muri gereza, ubu KAGAME yibasiye DIANE RWIGARA washatse kwiyamamariza kuyobora u RWANDA hiyongereyeho abayoboke ba FDU-INKINGI ya VICTOIRE INGABIRE.

– Abatuye ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bakomeje kwicwa, abandi bakavanwa mu byabo kubera politiki gashozantambara na mpatsibihugu ya PAUL KAGAME.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI

NSHUTI, BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA,

Mu rugaga rwacu FDLR twanze gukomeza kurebera akaga iriya ngoma ngome nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI yashoyemo u RWANDA n’abanyarwanda.

Niyo mpamvu uru rugamba turiho ari urwo kongera gusubiza abanyarwanda bya byiza byose bakesha Revolisiyo ya rubanda yo mu 1959.

Biragaragara ko ntaho rutaniye n’urwa za mpirimbanyi za Demokarasi na Repubulika zarwanye. Aka wa mwambari w’umwana ugenda nka shebuja, tugere ikirenge mu cy’izo ntwari turangwa no :

– Gukunda igihugu no kwemera kucyitangira;

– Kugira urukundo n’ubumwe;

– Gufatanya no kuzuzanya muri byose na hose;

– Kugendera mu kuri aho turi hose no mubyo dukora byose;

– N’indi myifatire nyayo ibereye Umucunguzi ku rugamba.

Urugamba nk’uru turiho ntirutana n’ingorane n’ibigeragezo, ariko Umucunguzi nyawe ntakwiye gucika intege kuko iri komezamutsi rikomeje kuturanga ariryo na n’ubu rituma umwanzi duhanganye atagoheka, agashakisha buri gihe gutsiratsiza Urugaga rwacu FDLR.

Tuzirikane buri gihe ko “AGATI GATERETSWE N’IMANA NTIGAHUNGABANYWA N’UMUYAGA”, nta gihe uwo mwanzi ataducira icyobo, IMANA yacu NYIRURUGAMBA ikaducira icyanzu.

Turusheho gukora ugushaka kwayo, tuyereke ibitunaniye, nta shiti UKURI turwanira kuzatsinda maze IMANA yiheshe ikuzo n’icyubahiro isohoza ISEZERANO yagiriye abanyarwanda.

Tubifurije isabukuru nziza twibukaho imyaka 58 ya Revolisiyo ya Rubanda mu RWANDA.

HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA

HARAKABAHO URUGAGA FDLR N’ABACUNGUZI BARWO

HARAKABAHO INSHUTI Z’URUGAGA FDLR

HARAKABAHO REVOLISIYO MU RWANDA.

MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.

Bikozwe kuwa 27 Ukwakira 2017

BYIRINGIRO Victor

Général Major

Président ai des FDLR

 

FDLR – UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI ZA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 58 HABAYE REVOLISIYO YA RUBANDA MU RWANDA