UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’INGABO ZA FOCA BUGENEWE ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI BOSE N’INSHUTI ZA FDLR KU MUNSI MUKURU W’INTWARI N’UMUSIRIKARI UTAZWI KURI IYI TARIKI YA 26 UKWAKIRA 2018.

Bacunguzi, Bacunguzikazi, ngabo za FOCA, ndabaramukije mu ntego y’urugaga rwacu FDLR, mugire ubutabera, amahoro, ubwiyunge n’amajyambere.

Ku itariki ya 26 Ukwakira ya buri mwaka nk’uko bizwi byemejwe na Kongere y’urugaga rwacu FDLR, twizihiza umunsi mukuru wagenewe intwari n’umusirikari utazwi. Ni umunsi rero ukomeye kandi usobanutse kuri twe Bacunguzi turi ku isonga ry’abitabiriye urugamba rwo kubohoza imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda bakomeje gucurwa bufuni na buhoro n’iriya ngoma ngome ya FPR INKOTANYI iyobowe na Paul Kagame, wagaruye ubwami n’uburetwa mu Rwanda.

Uyu munsi turibuka intwari zitanze kugira ngo abanyarwanda babone uburenganzira bwo kwishyira ukizana bafite ijambo. Ab’Imena ni abakoze revolusiyo yo muri 1959. Turibuka n’umusirikari utazwi nawe witanze ku rugamba, tukirwana na n’ubu, akagera n’aho ahasiga ubuzima bwe, ari ukugira ngo rubanda nyamwinshi rukomeze kugira ijambo n’ibyiza biri mu gihugu cyacu. Nkaba rero muri aka kanya nabasabaga umunota umwe ngo tubibuke
tuzirikana igitambo gihebuje bakoze bitangira abanyarwanda.

Bacunguzi, Bacunguzikazi ngabo za FOCA, urugamba turiho ni urw’abanyarwanda bose bakomeje guhabwa akato ku mutungo wabo bwite no kogerwa ho uburimiro n’abari ku ngoma y’ubutegetsi bubi bwa FPR INKOTANYI, n’amahanga abashyigikiye. Murabona muri uku kwezi k’Ukwakira 2018 twibuka imyaka 28 izo
Nkotanyi zisheshe amahoro n’ubumwe n’intumbero y’amajyambere
abanyarwanda twari tugezeho, ziteye u Rwanda. Kagame Paul n’agatsiko ke bakomeje kubeshya amahanga ko ibintu
bimeze neza mu Rwanda, hari demokarasi n’ubwisanzure. Hehe byo gatabwa. Dore ko aho abereye umukuru wa UNION AFRICAINE yaboneye ho gushimangira ikinyoma mu bandi bakuru benshi b’ibihugu by’Afrika, bagwa muri uwo mutego, ndetse n’ibihugu bya rutura ntibyabasha kuwusimbuka, bimika Louise Mushikiwabo tuzi neza, abandi twakoranyee, abaye umunyabanga mukuru w’umuryango wa FRANCOPHONIE !

Ushyigikiwe n’ingwe aravoma, ariko si burigihe! Amayeri n’ibinyoma byabo birakomeje rero kugira ngo bakomeze banyunyuze imitsi y’abanyarwanda, bapfira mu bukene n’inzara, bise NZARAMBA n’ubudehe (bw’amavunja na bwaki) ! Banyarwanda Banyarwandakazi, ariko rero ibyo byose ntibigomba kuduca intege, ntibizahoraho iteka ngo duheranwe n’ubutindi dufite amaboko n’ubushobozi ; gusa nidufate ingamba, nta kudohoka, dukaze umurego duharanira impinduka, turwanya ziriya nkoramaraso zamariye Abantu ku icumu n’imirunga y’ubukene mu bihome. Bantu rero, aho buri wese ari, atange umuganda we, akore neza arangiza inshingano zimureba, tudasiigana, tutitana bamwana.

Bacunguzi ba FDLR, mbibutse ko turi hafi kurangiza umwaka inama nkuru z’urugaga rwacu zibaye.
Dusubize amaso inyuma turebe aho tugeze dushyira mu bikorwa ibyemezo n’amabwiriza byazivuye mo. Twisuzume turebe niba turi mu murongo nyawo wo guteza imbere urugamba koko. Kandi niba harabaye n’ingorane, nazo zijye ahagaragara zishakirwe umuti. Yego ingorane n’inzitizi zinyuranye ntizabura, kubera aho dukorera, ariko tugomba kugerageza kuzirenga uko bishoboka kose. Gusa uyu mwanya wa none mboneye ho kwibutsa Abantu bose aho
bari hose, biyumva mo ko buriya butegetsi bw’i Kigali ari ikibazo ku mbaga nyamwinshi y’abanyarwanda, dushyire hamwe twese, imbaraga n’ibitekerezo kuri uru rugamba rwo kugarurira isura umunyarwanda ihuje n’aho isi igeze.
Gutinda kandi, imungu niko ishegesha abanyarwanda bari mu Rwanda, itaretse n’aho turi! Ingabo za FOCA ziri ku isonga kandi zimaze igihe cyivugira, zihanganye n’umwanzi. Hakenewe rero ibintu, n’abantu kandi ibyo sibyo bibuze mu Bantu, gutyo urugamba turushyushye, rurete neza!

Turahamagarira impunzi y’umunyarwanda yose yumva ko igomba cyangwa yifuza gutaha yemye mu cyubahiro mu gihugu cyatubyaye, igihugu cya ba Sogokuru, yakwitabira cyangwa yakwikubita agashyi ikagira icyo ikora kugira ngo urugamba rwihute kugeza ku ntsinzi.
Kandi si ejo, haba ari kera, igihe ni iki ngiki!

Mu butumwa twatanze umwaka ushize ku itariki nk’iyi (nabwo budasaza), twibutsaga abantu bimwe mu by’urugamba, aho twabibutsaga ko inkingi imwe itagera inzu, kwirinda kuba ba nyirakazihamagarira, gutashya tutandurana no gutekereza buri gihe ku nyungu z’urugamba n’iz’abanyarwanda bari mu kaga bagizwe ndiyo bwana n’ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo. Abumva rero ko bashyikiriye bageze hanze i mahanga, bakaba baradamaraye baratereye agati mu ryinyo ngo hari “abazabohoza igihugu” bo batari mo, bagombye kwibaza umusanzu wabo ari uwuhe kugira ngo bigerweho? Bibuke ko amazi ashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho kandi kwa muka so si kwa nyoko! Inkunga ya buri wese irakenewe.

Intwari twibuka uyu munsi zitanze kuburyo bunyuranye. Tureke rero kuba ba ntibindeba, dutere ikirenge mu cyabo.

Bacunguzi, Bacunguzikazi ngabo za FOCA, mwe mudatezuka ku cyo mwiyemeje, dukomeje kubashimira ubwitange n’umurava mwerekana kuri uru rugamba, mukomere rero ku ntego twuse vuba ikivi twatangiye. Twirinde icyaza cyose na none kudukereza, kutudindiza cyangwa kudusenya. Mwirinde induru za ba indarusuma, baduhoza mu bigeragezo batugera intorezo!

Turongera kandi kugaya ibigwari bidutana urugamba. Ariko n’ubundi Intwari si Uruhuri kandi ihururu ryishe Nduhura. Dukomeze inzira twahise mo, Nyagasani turi kumwe.

Ndangije mbifuriza kugira umunsi mukuru mwiza w’INTWARI N’UMUSIRIKARI UTAZWI.
Imana ikomeze kubarinda mu byo mwiyifuriza byiza byose.

HARAKABAHO FDLR N’INGABO ZAYO FOCA
HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI ZA FDLR
DUKOMEZE TUBATAME KU NTEGO!

P. Bernard Mpenzi,
Général.
Umuyobozi mukuru wa FOCA
na Perezida wa Haut Commandement FOCA.
(Sé)

2 COMMENTS

  1. Comment:HANO MURWANDA ABAKANDAMIJE N,UBUTEGETSI BWINKOTANYI TURIBENSHI:ABO ZIRIRWA ZIRUKAHO ZITUBUZA KWIHINGIRA AMASAMBU YACU,ABO ZIRIRWA ZIFUNGIRA MITUELLE,AMANAMA YABURIMUNSI ATUMA TUTIKORERA IBITUBESHAHO,KUBA UDASHOBORA KUBONA AKAZI UTAZWI NA CORONEL CGA GENERAL RUNAKA HANO MUGITURAGE NIBINDI BITARONDOREKA URUMVAKO UKOMYE IMBARUTSO ABAGUFASHA TURI BENSHI

Comments are closed.