UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR HIBUKWA KU NSHURO YA 24 AMAHANO YAGWIRIRIYE U RWANDA KUWA 06 MATA 1994.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI

NSHUTI BAVANDIMWE

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Turabaramutsa mu ntego y’urugaga rwacu FDLR:

Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE byo nkingi y’AMAJYAMBERE nyayo.

Kuwa 06 Mata 1994, kuwa 06 Mata 2018, imyaka 24 irashize abanyarwanda bagwiriwe n’ishyano ubwo FPR- INKOTANYI yahanuraga indege yari itwaye umukuru w’igihugu HABYARIMANA JUVENAL na mugenzi we w’u BURUNDI NTARYAMIRA CYPRIEN n’abari babaherekeje bavuye i DAR-ES-SALAM muri TANZANIYA mu nama yari igamije ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya ARUSHA yo kuwa 04 KANAMA 1993 hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR- INKOTANYI, hiyongeyeho n’abadereva b’indege, nta n’umwe washoboye kurokoka.

Iki gikorwa cy’iterabwoba (attentat terroriste) cyahitanye bariya bose  cyari muri gahunda ya FPR-INKOTANYI yo kubura imirwano ikaburizamo amasezerano y’amahoro ya ARUSHA igamije kwiharira ubutegetsi.

Iryo yubura ry’imirwano n’urupfu rw’umukuru w’igihugu byashyize igihugu cyose mu icuraburindi, abaturage basubiranamo imivu y’amaraso iratemba karahava.

Muri ako kaga kose ku kagambane gahanitse amahanga yatereranye u Rwanda n’Abanyarwarwa, aho gutabara ahubwo bakomanyiriza Leta yari ihanganye n’ibyo bibazo byose byakuruwe n’ako kaga.

Iyi tariki ya 06 Mata itazibagirana mu mateka y’u Rwanda niyo tuzirikana ku nshuro ya 24 kuko ariyo ntandaro y’aka kaga Abanyarwanda barimo.

Mu gihe twe twibuka akaga kagwiriye u Rwanda n’Abanyarwanda kuva kuwa 06 Mata 1994, FPR-INKOTANYI n’abambari bayo bo iyi tariki ntibayikozwa kuko aribo ba Nyirabayazana. Ahubwo muri ya politiki yabo y’ikinyoma, kugoreka nkana amateka, igitugu, iterabwoba, ruswa n’ubugambanyi bimikishije itariki ya 07 Mata bagambiriye kubuza igice kimwe cy’Abanyarwanda kwibuka ababo bashiriye ku icumu rya FPR-INKOTANYI.

Nguko uko Leta ya FPR-INKOTANYI itegeka ko hibukwa gusa abatutsi bapfuye mu cyiswe nabo Jenoside yakorewe abatutsi.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI

NSHUTI BAVANDIMWE

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

N’ubwo FPR-INKOTANYI n’abambari bayo bakora ibishoboka byose ngo ukuri ku mahano bakururiye u Rwanda n’Abanyarwanda kutamenyekana, uruhare rwabo ruragenda rushyirwa ahagaragara buhoro buhoro. Bityo tuboneyeho gukomeza gusaba Abacunguzi, Abacunguzikazi, inshuti za FDLR ndetse n’abandi Banyarwanda batsikamiwe n’ingoma ngome mpotozi ya FPR- INKOTANYI gukomeza kurwana inkundura kugira ngo ukuri ku bibazo by’u Rwanda n’Abanyarwanda kujye ahagaragara abarengana barenganurwe mu butabera busesuye kuri buri wese maze amahoro, ubwiyunge n’amajyambere nyakuri bisagambe mu rwatubyaye.

IMANA NYIRIMITSINDO yo mucamanza utabera ikomeze itwambike imbaraga n’ubutwari kugira ngo duhirike iriya ngoma ngome y’ikinyoma.

NTA SHITI UKURI KUZATSINDA.

 

HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA;

HARAKABAHO URUGAGA FDLR;

HARAKABAHO ABACUNGUZI N’INSHUTI ZA FDLR.

 

MUGIRE AMAHORO Y’IMANA.

Bikozwe kuwa 30 Werurwe 2018

(Sé)

BYIRINGIRO Victor

Lt Gen

PRESIDENT ai DES FDLR

1 COMMENT

  1. Yewe Victor we wataye umutwe ubwo utegereje kuzafata igihugu?urarutwa na Victoire wagiye guhanganira mu gihugu.Mwe mureke kubeshya abana b’u Rwanda ngo bakomeze bihange kurisongoye.Umunsi k’umunsi abantu baragucika abana bawe bariga neza, ugafatira benewacu ubabuza kwiga njye mbabazwa n’abana bavukiye mu mashyamba ya congo nubu batari kwiga wowe nabo mufatanyije mubabeshya ngo muzabacyura niba baziga bafite 40 cg irenga nzimbyiyumvisha.

Comments are closed.