UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR KU MUNSI MUKURU W’UBUNANI TARIKI YA MBERE MUTARAMA 2020

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR.

Nimugire kandi muharanire igihe cyose na hose UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE n’AMAJYAMBERE.

Tubifurije kandi umunsi mukuru mwiza w’UBUNANI w’umwaka mushya wa 2020.

Umunsi mukuru w’ubunani, ni umunsi mukuru wizihizwa ku isi yose, tariki ya mbere Mutarama uko umwaka utashye. Ku bawizihiza bikaba umwanya wo kwishimira ko basoje umwaka urangiye ari nako bifurizanya gutangira no kuzarangiza neza umwaka binjiyemo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Uyu mwaka wa 2019 turangije, nk’uko bisanzwe, Urugaga FDLR ntirwatezutse ku ntego yarwo nyamukuru yo kurengera abanyarwanda mu rugamba rwiyemeje rwo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ku ngoyi y’igitugu cy’ubutegetsi bubi mpotozi bwa FPR- INKOTANYI.

Urugaga kandi ntirwahwemye guhamagarira amahanga gushyira igitutu kuri Leta ya FPR-INKOTANYI ngo yemere kuganira n’abayirwanya mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abanyarwanda binyuze mu nzira y’amahoro, kuko amaraso amaze kumeneka ni menshi.

Umwaka wa 2019 usize werekanye bidasubirwaho ko Leta ya FPR-INKOTANYI iyobowe na Paul KAGAME idashakira amahoro u Rwanda n’abanyarwanda kuko yakomeje kuvunira ibiti mu matwi yanga imishyikirano n’abayirwanya, ahubwo yo ikaba ishishikajwe no gukomeza kwica no kurigisa abatavuga rumwe nayo , haba imbere mu gihugu ndetse no hanze. Ubu nta munyarwanda ukiryama ngo asinzire kubera ubwicanyi bw’iriya ngoma nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI yiyemeje gutsembaho abatavuga rumwe nayo.

Umwaka wa 2019 urangiye kandi bigaragarira bose ko Leta ya Paul KAGAME ikomeje kubana nabi n’ibihugu by’ibituranyi kubera politiki yayo mbi ya gashozantambara, ibi bikaba bikomeje kugira ingaruka mbi ku banyarwanda, ndetse bikaba byanateza igihugu cyacu akaga gakomeye.

By’umwihariko mu rugaga rwacu FDLR, umwaka wa 2019 twahuriyemo n’ingorane zagiye zidukoma mu nkokora kubera umwanzi duhanganye nawe ugambiriye gutsiratsiza Urugaga rwacu abifashijwemo n’ibihugu bimwe bimushyigikiye. Yewe, ntacyo atakoze ngo atumareho ariko ntateze kuzabigeraho.

Tukaba tuboneyeho umwanya wo gushimira IMANA ikomeje kuturinda, tunabashimira namwe mwese ubwitange, umurava no gukomeza umutsi ndetse no kwiyumanganya mu bigeragezo bikomeye Urugaga ruhura nabyo, ibyo byose bikaba byarakomeje kubaranga mu rugamba turimo rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Ubwo iriya ngoma nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI iyobowe na Paul KAGAME yanze kunamura icumu, abanyarwanda mu gihugu bakaba bacurwa bufuni na buhoro mu gihe abari hanze bahigwa bukware ngo bakurwe kuri iyi si ya Rurema, nta yandi mahitamo dusigaranye uretse guhagurukira rimwe tukivuna umwanzi. Twese abo bireba, yaba Urugaga FDLR, yaba andi mashyaka arwanya iriya ngoma mbi y’agahotoro ya FPR- INKOTANYI, yaba amoko y’abanyarwanda GAHUTU-GATWA- GATUTSI, ni ngombwa ko twese dushyira hamwe imbaraga kugira ngo tubashe kuyihangamura itaratumaraho.

Igihe kirageze rero kuko baca umugani ngo:  » Utinda mu nturo ukayamburirwamo », kandi ngo:  » Amagara araseseka ntayorwa ». Iyi migani itubere isomo, maze muri uyu mwaka wa 2020 dutangiye, twiyambure ariya madayimoni y’amacakubiri atudindiza yitwa KIGA na NDUGA yazanywe n’abanyenda nini, andi yitwa IBUKA, KALIMUNDA, NDUMUNYARWANDA…yazanywe na FPR-INKOTANYI, maze twimike indangagaciro: UBUMWE, URUKUNDO hagati yacu, GUKUNDA IGIHUGU no KUCYITANGIRA, GUHARANIRA UKURI, KUBABARIRANA, kurangwa n’UBUDAHEMUKA, GUKUNDA IMANA no KUYUMVIRA kuko ariyo yimika ikananyaga, nibyo tuzasaruramo INTSINZI n’AMAHORO arambye mu rwatubyaye.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2020, muzawurye ntuzabarye. Uzatubere twese umwaka wo gukomeza ubutwari ku rugamba, maze ukuri duharanira kuzimure ikinyoma cyimitswe na FPR-INKOTANYI mu miyoborere yayo. Nidushyira hamwe, ntakabuza IMANA izadusanga, itabare abanyarwanda.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda

Harakabaho Urugaga FDLR

Harakabaho Abacunguzi n’Inshuti z’Urugaga FDLR.

Twese hamwe IMANA iturinde kandi iduhe umugisha

Bikozwe tariki ya 22 Ukuboza 2019

BYIRINGIRO Victor

Lt Gen