Ubutumwa kuri Noble Marara

January 8, 2018

Mbanje kugusuhuza nkwifuriza umwaka mushya muhire wa 2018. Ndifuza gushimira ubutwari ugira mu kugerageza gukora isesengura ku bibazo by’ugarije uRwanda. Ariko reka ngire ibyo nenga mu byo uvuga n’uburyo ujya uvugamo mugihe utanga ibisobanuro ku bibazo binyuranye:

-Hari ikiganiro wakoze uvuga kuwahoze ari Ambassador w’uRwanda muri UN Eugene Gasana. Wanenze cyane amakuru yuko Eugene ashobora kuzatanga ubuhamya muri Senator House ya USA, unenga n’abandi bose batanze ubuhamya ku buyobozi bw’igitugu, ubwicanyi, ubusahuzi bikorwa n’ubuyobozi bw’uRwanda. Wibajije impamvu “bataza ngo mufatanye urugamba rwo gukuraho Kagame cyangwa ngo bajye muri Uganda cyangwa Tanzania…”

-Aha kubwanjye nabonye harimo gukabya, kwiyemera no gupfobya imbaraga n’inzira abandi bakoresha mu kurwanya leta y’igitugu iri mu Rwanda. Nkaba nakubaza niba gutesha agaciro ibitekerezo by’abandi, kunenga ukoresha ubwishongozi (arrogance) ibyo abandi bakora, cg aho bababagize integer nkeya ari bwo buryo wahisemo mu kurwanya ubuyobozi bwa Kagame?

-Kuba ufite amakuru, ubumenyi runaka cyangwa kuba warafashe icyemezo cyo ku rwanya leta byaba bikugira indashyikirwa izi byose, izi ibyiza abantu bifuza, izi n’uburyo bwakoreshwa mu gusenya ingoma ya Kagame?

-Ese ari ukurwanya Kagame cyangwa kurwanya abarwanya Kagame mu bushobozi n’imyumvire yabo wumva icyihutirwa ari ikihe?

Nifuzaga kugusaba kujya wumva ikiganiro wagize ukisuzuma ukareba aho bitagenze neza ukabikosora. Ikindi abarwanya Kagame mu by’ukuri ni benshi ariko igitangaje, kitumvikana ni ukubona abantu barwanya umuntu umwe ariko bikabananira gushyira hamwe!! Ariko numvako kubarwanya atariwo umuti! Ahubwo kubegera, kuvugana nabo no kubakangurira gushyira hamwe aribwo uburyo buzafasha mu gutsinda urugamba.
Murakoze

Sadiki Karangwa