UBUTUMWA KW’ISABURU Y’IMYAKA IRINDWI Y’IHURIRO NYARWANDA (RNC)

Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bayoboke namwe Bakunzi b’Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku ngoyi y’igitugu, nshuti z’u Rwanda, kuri iyi sabukuru y’imyaka irindwi Ihuriro Nyarwanda rimaze rishinzwe, mw’izina ry’ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro no mw’izina ryanjye bwite ndabasuhuje kandi mbifurije amahoro n’amahirwe aho muri hose.

Ndashimira cyane abanyarwandakazi n’abanyarwanda b’ingeri zose banze kuba imbata z’icuraburindi biyemeza guhagurukana ibakwe, bagana Ihuriro bahujwe n’umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo n’ubw’abanyarwanda bose. Ndabashimira uburyo bitanga batizigamye, amanywa n’ijoro, n’uburyo bashyira hamwe imbaraga zabo, ubwenge bwabo n’ubundi bushobozi bwabo bwose kugira ngo akarengane, uburyamirane n’ibindi bibi byose byimakajwe n’ingoma y’igitugu bicike mu rwa Gasabo, maze abanyarwanda bazashobore kwishyira no kwizana mu gihugu cyabo.

Ndabashimira urukundo bafitiye u Rwanda n’abanyarwanda, rwatumye biyemeza gutanga igiciro icyo aricyo cyose kugira ngo igihugu cyacu kizacane ukubiri burundu n’amateka y’ubutegetsi bubi yakiranze kuva cyera kugeza magingo aya.

Aha mboneyeho kwunamira intwari zose zatanze ubuzima bwazo kuri uru rugamba, harimo abavandimwe bacu Patrick Karegeya, umwe mubashinze Ihuriro na Jean Damascène Habarugira, umuyoboke w’ishyaka FDU-Inkingi, bahitanywe n’abicanyi b’agatsiko kari k’ubutegetsi i Kigali.

Mfashe mu mugongo imfubyi n’abapfakazi, n’imiryango yose yabuze ababo, ari abishwe imirambo yabo ikagaragara, ari n’abashimuswe bakaburirwa irengero nka Emmanuel Nkubana, Rwalinda Michael na Illuminée Iragena, bazize guharanira ko abanyarwanda bagira ubwisanzure.

Ndihanganisha kandi inzirakarengane zose zifungiye mu mabohero no mu mazu y’iyicwa rubozo anyanyagiye hirya no hino mu gihugu zizira ibitekerezo byazo no gushakira abanyarwanda amahoro. Aha navuga nka perezida w’ishyaka PDP-Imanzi Déo Mushayidi, présidente w’ishyaka FDU-Inkungi Victoire Ingabire, visi-perezida waryo wa mbere Bonifasi Twagirimana, n’abayoboke baryo batandatu: Ndayisenga Papias, Nsabiyaremye Gratiani, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert na Twagirayezu Fabien; nkavuga Jenerali Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, Colonel Rugigana Ngabo, Lieutenant Joel Mutabazi, Kizito Mihigo, Diane Rwigara hamwe n’umubyeyi we Adeline Rwigara.

Ihuriro ribijeje ko ritazatatira igihango abo bavandimwe bacu batangiye ubuzima bwabo cyangwa bagafungwa bakababazwa bikomeye, ko rizarangiza urugamba batangiye kandi ko igihe nikigera ibigwi byabo bizandikwa mu mateka y’intwari zitangiye igihugu.

Bavandimwe dufatanyije urugamba, ku munsi nk’uyu w’isabukuru y’Ihuriro Nyarwanda, ni ngombwa ko dusubiza amaso inyuma, tukareba aho tugeze ikivi twateruye cyo kubohoza u Rwanda ku ngoyi y’agatsiko, tukanasuzuma intera isigaye ngo tucyuse maze amahoro, ubumwe n’ubwisanzure, aribyo ntego z’Ihuriro Nyarwanda, byimakazwe mu rwatubyaye.

Mbere na mbere ariko, birakwiye ko tubanza kwibutsa muri macye impamvu zatumye Ihuriro rishingwa, tukanagaragariza buri wese ko izo mpamvu zikiriho, zikomeye kandi ko zigenda zongera ubukana.

Nk’uko bigaragarira mu nyandiko itangaza ishingwa ryaryo, Ihuriro Nyarwanda ryavutse kubera amabi menshi aranga ubutegetsi bw’u Rwanda, harimo guhohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu, gutegekesha igitugu, kuziza abantu ibitekerezo byabo, gucecekesha itangazamakuru ryigenga, kwikubira umutungo w’igihugu, kwimakaza akarengane, n’ibindi bikorwa biganisha u Rwanda muyandi makuba ndengakamere.

Ikigaragarira buri wese, ni uko muri izo mpamvu zose nta n’imwe yavuyemo. Byonyine turebye ibyabaye muri uyu mwaka wa 2017, dusanga ahubwo ibyo twanengaga dushinga Ihuriro bigenda birushaho gushinga imizi :

– Abicishije mu ngirwamatora yabaye mu kwa munani, perezida Paul Kagame yiyimitse nk’umukuru w’u Rwanda ubuzima bwe bwose. Nkaho bitamuhagije, yanahise ata mu munyururu umwe mubari bifuje gupiganwa nawe, Diane Rwigara na bamwe mu muryango we, amuziza ko yatinyutse kuvuga akarengane n’ibindi bibazo bikomeye biri mu gihugu.

– Abahagarariye ishyaka FDU inkingi mu Rwanda na bamwe mu bayoboke baryo barafunzwe, abandi baricwa, abandi baburirwa irengero.

– Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu yongeye gushyira hanze ibyegeranyo byerekena ukuntu inzego zitwa ko zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage ahubwo zibica umunsi k’uwundi.

– Ubutegetsi bw’u Rwanda bwanze ko impuguke z’umuryango w’Abibumbye zisura ahavugwa ko hakorerwa iyica rubozo, kubera gutinya ko amahano ndengakamere ahakorerwa ajya hanze akagaragazwa imbere y’isi yose.

– Leta ya Kigali yakomeje umuco wayo mubi wo guteza umutekano muke mu bihugu bituranye narwo, kuburyo ubu u Rwanda ntarwinyagamburiro rusigaranye, kuko rwaterewe icyizere n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byose. Ibivugwa cyane muri iki gihe ni umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda, kuva aho udutsiko tw’abicanyi ba Leta ya Kigali tuvumburiwe, abari batugize bakagezwa imbere y’inkiko.

Igitangaje ni uko aho kwikosora, Leta y’agatsiko ishaka kugereka kubatavuga rumwe nayo ayo mabi ikorera mu karere no mu Rwanda. Nkaba mboneyeho akanya ko gusaba abanyarwanda aho bava bakagera, kudufasha kwamaganira kure imigambi mibisha ya Leta y’agatsiko yo kugerageza gusiga ibara umuntu wese cyangwa umutwe wa politiki utavuga rumwe nayo, ibagerekaho gushinga cyangwa gushyigikira imitwe y’iterabwoba. Uko gushaka kwivanaho ibikorwa by’iterabwoba Leta ya Kagame ikora mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ikabyegeka ku bandi, Ihuriro Nyarwanda ribyamaganye ryivuye inyuma. Ihuriro ryacu ntiryigeze riba, kandi nta na rimwe rizaba umutwe w’iterabwoba.

Hejuru y’ibi bibi byose bikomeje gukorwa na Leta y’agatsiko, hiyongereyeho ko abanyarwanda basigaye babwirwa ko u Rwanda atari igihugu cyabo. Mu gihe yiyamamazaga i Karongi kw’itariki ya 27 nyakanga 2017, perezida Kagame yarihanukiriye avuga ko ngo ibyo kugira igihugu kikaba icya banyiracyo, abanyarwanda, bitarenze imyaka makumyabiri n’itatu, ni ukuvuga guhera muw’ 1994. Mu mpera z’ukwezi gushize, mu kiganiro yahaye urubyiruko, ministre w’Ingabo James Kabarebe yarongeye abisubiramo abishimangira, we ahubwo anahera muri 1987 avuga ko mbere y’icyo gihe u Rwanda nk’igihugu rutabagaho, ko ngo nta identity igihugu cyari gifite y’abanyarwanda. Umuntu akaba yakwibaza niba abari batuye mu Rwanda mbere ya 1994 batari abanyarwanda. Ibi byaje byiyongera ku mvugo yo kwita abanzi b’u Rwanda abantu bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, ukibaza ukuntu haba hariho abanyarwanda bakwanga igihugu cyabo kiziritsemo amateka yabo n’ayabasekuruza babo bikagushobera.

Iyo umuntu yitonze agasesengura izi mvugo zitangaje, asanga perezida Kagame yaragezeho akiyitiranya n’u Rwanda. Mu myumvire ye, niwe Rwanda kandi wenyine, akaba ariyo mpamvu yumva ko ariwe ntangiriro n’iherezo ryarwo. Ni nayo mpamvu, mu gihe abanyarwanda bagirirwa nabi buri munsi, avuga ko u Rwanda rufite amahoro n’umutekano kubera ko we arinzwe. Mu gihe ubukene n’inzara byazahaje abaturage, avuga ko u Rwanda rukize kuko we yigwijeho imitungo avoma mu mitsi ya rubanda.

Ibi byose birerekana ko impamvu zatumye Ihuriro rishingwa aho kugira ngo zigabanuke, ahubwo ibintu bigenda bidogera kurushaho.

Icyiza ni uko muri iyi myaka irindwi ishize rivutse, Ihuriro rimaze kuba ubukombe rikaba ryiteguye gukura abanyarwanda mu kangaratete, no kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, byaba ibyo mu karere k’ibiyaga bigari cyangwa ibya kure.

Ubu ryagabye amashami hirya no hino nk’igiti cy’inganzamarumbo, rishyiraho intara n’uturere mu bihugu by’amahanga cumi na bitatu, udashyizemo mu bihugu by’iburasirazuba bw’Afrika no mu Rwanda nyirizina. Aho hose niko abahagarariye Ihuriro n’abayoboke baryo bakora bivuye inyuma ibikorwa bya Diplomasi n’ubundi buvugizi, kugira ngo amahanga asobanukirwe neza n’impamvu ubutegetsi bw’i Kigali bugomba guhinduka.

Nibanze kuri uyu mwaka wa 2017, nababwira ko usigiye akarusho Ihuriro Nyarwanda. Abayobozi bakuru bagize Biro politiki yaryo bahuriye muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa munani, bafata ingamba zikomeye zo kwihutisha urugamba banatanga umurongo uhamye w’uburyo izo ngamba zizashyirwa mu bikorwa. Muri uwo mwiherero, banemeje inyandiko nyinshi zizatuma imikorere myiza y’Ihuriro izakomeza gutera imbere. Bashimangiye kandi icyemezo cyo gukomeza guteza imbere ubufatanye n’andi mashyirahamwe, ari aya politiki cyangwa aya sosiyete sivile, nk’uburyo bwo kwongera ingufu n’umuvuduko mu gutabara abanyarwanda. Aha nabamenyesha ko muri uyu mwaka wa 2017, ubufatanye n’indi mitwe ya politiki duhuriye mu mpuzamashyaka P5 bwarushijeho gutera intambwe ishimishije, kandi harateganywa kwongera ibikorwa bishingiye kuri ubwo bufatanye mu minsi iri imbere.

Uyu mwaka wa 2017 unarangiye Biro politiki yemeje Umushinga w’umuryango-Nyarwanda ubereye buri wese (projet de société/social project) ukubiyemo icyo Ihuriro Nyarwanda riteganyirije abanyarwanda muri buri rwego rw’ubuzima bw’igihugu, tukaba tuzawubamulikira mu minsi ya vuba.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, bayoboke namwe bakunzi b’Ihuriro Nyarwanda, bavandimwe dufatanyije uru rugendo, ibimenyetso by’ibihe birerekana ko ubutegetsi bw’agatsiko k’i Kigali bugenda bumungwa kurushaho, ko intwaro zabwo z’iterabwoba n’ikinyoma zitazashobora kuburinda igihe kirekire. Ibyo bimenyetso birerekana kandi ko ibikorwa by’abifuza impinduka byagize umusaruro ushimishije. Ibi ariko ntibidutere kwirara, ahubwo bitubere impamvu yo kwongera imbaraga no gushishikariza bagenzi bacu bataraza k’urugamba rwo kwibohoza kutugana, bumve ko gutabara ari none atari ejo. Impinga tuyigeze kure, ariko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo twuse ikivi. Mw’izina ry’ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro no mw’izina ryanjye bwite, ndangije ubu butumwa nifuriza isabukuru nziza abayoboke n’abakunzi b’Ihuriro Nyarwanda.

Mugire amahoro

Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro Nyarwanda
Dr Emmanuel Hakizimana